• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Ubwanditsi 07 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo harimo gukinwa imikino ibanziriza iyanyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League rizwi nka BAL ryatangiriye mu gihugu cya Senegal, ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) yaraye ibonye intsinzi yayo ya mbere imbere y’ikipe ya AS Salé amanota 91 kuri 87.

Uyu mukino ntabwo watangiye neza ku ruhande rwa REG BBC dore ko mu gace kabanza iyi kipe yagasoje irushwa amanota 2, ni agace karangiye ikipe ihagarariye u Rwanda ikoze amanota 25 kuri 27 ya AS Salé.

Mu gace ka kabiri kaje gatandukanye n’akambere kuko ikipe ya REG yasoje igice cya mbere cy’uyu mukino ikoze amanota 48 kuri 46 ya AS Salé yo mu gihugu cya Morocco.

Mu gace ka gatatu k’uyu mukino ikipe ya REG ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Wilson Nshobozwanumukiza, Adonis Filer na Claveland Joseph Thomas bafashije ikipe yabo gutsinda amanota 26-22.

Mu gace ka nyuma nibwo ikipe yahaye amasezerano abakinnyi bashya barimo Thomas Junior ndetse, Ntore Habimana, Axel Mpoyo, Joy Ighovodja na Anthony Rashad Walker bakoze amanota 19-17 ya AS Salé .

Muri uyu mukino Umunyamerika Cleveland Joseph Thomas Jr yatsinze amanota 26 ku ruhande rwa REG BBC naho mugenzi we, Anthony Rashad Walker, atsinda 21.

Ikipe ya REG BBC izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 8 Werurwe 2022 ikina na Seydou Legacy Athletique Club yo muri Guinée.

Iri rushanwa ririmo gukinwa ku ncuro yaryo ya kabiri nyuma yaho irya mbere ryabereye mu Rwanda mu mwaka ushize rikabera muri Kigali Arena.

Iyi mikino irimo guhuza amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika arimo gukina yitegura kwishakamo amakipe ane ya mbere mu gice cy’amakipe yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahala ndetse n’andi 4 azaboneka mu yandi 12 yo muri Afurika y’i Burengerazuba, aya yose akazahuririra mu mikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi 2022.

2022-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Karekezi Olivier yikomye Seninga Innocent wa Police FC anamuha ubutumwa

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Abantu  cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Abantu cumi n’umwe bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngororero barazira iki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2016
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Ubwanditsi 21 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura  ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )
ITOHOZA

Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa  :  Umukwabu wa ba maneko  barimo gufata abanyarwanda babita  intasi
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa : Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Depite Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ yongeye kwibasira Perezida Museveni

Ubwanditsi 03 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru