• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Ubwanditsi 07 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ubwo harimo gukinwa imikino ibanziriza iyanyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League rizwi nka BAL ryatangiriye mu gihugu cya Senegal, ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo ya Rwanda Energy Group Basketball Club (REG BBC) yaraye ibonye intsinzi yayo ya mbere imbere y’ikipe ya AS Salé amanota 91 kuri 87.

Uyu mukino ntabwo watangiye neza ku ruhande rwa REG BBC dore ko mu gace kabanza iyi kipe yagasoje irushwa amanota 2, ni agace karangiye ikipe ihagarariye u Rwanda ikoze amanota 25 kuri 27 ya AS Salé.

Mu gace ka kabiri kaje gatandukanye n’akambere kuko ikipe ya REG yasoje igice cya mbere cy’uyu mukino ikoze amanota 48 kuri 46 ya AS Salé yo mu gihugu cya Morocco.

Mu gace ka gatatu k’uyu mukino ikipe ya REG ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Wilson Nshobozwanumukiza, Adonis Filer na Claveland Joseph Thomas bafashije ikipe yabo gutsinda amanota 26-22.

Mu gace ka nyuma nibwo ikipe yahaye amasezerano abakinnyi bashya barimo Thomas Junior ndetse, Ntore Habimana, Axel Mpoyo, Joy Ighovodja na Anthony Rashad Walker bakoze amanota 19-17 ya AS Salé .

Muri uyu mukino Umunyamerika Cleveland Joseph Thomas Jr yatsinze amanota 26 ku ruhande rwa REG BBC naho mugenzi we, Anthony Rashad Walker, atsinda 21.

Ikipe ya REG BBC izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 8 Werurwe 2022 ikina na Seydou Legacy Athletique Club yo muri Guinée.

Iri rushanwa ririmo gukinwa ku ncuro yaryo ya kabiri nyuma yaho irya mbere ryabereye mu Rwanda mu mwaka ushize rikabera muri Kigali Arena.

Iyi mikino irimo guhuza amakipe 12 yo ku mugabane wa Afurika arimo gukina yitegura kwishakamo amakipe ane ya mbere mu gice cy’amakipe yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahala ndetse n’andi 4 azaboneka mu yandi 12 yo muri Afurika y’i Burengerazuba, aya yose akazahuririra mu mikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi 2022.

2022-03-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Ubwanditsi 06 Dec 2021
Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Kongo yataye muri yombi abakekwaho kwica abantu 890

Ubwanditsi 13 Feb 2019
Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bahanganye na “Padiri” Thomas Nahimana ngo ubahatira kumushyigikira muri politiki ye y’ ubuswa n’ubusazi.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Ubwanditsi 13 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye
Mu Rwanda

Musanze: Uwishe mugenzi we amukubise ibuye mu mutwe yakaniwe urumukwiye

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri
Mu Mahanga

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Ubwanditsi 29 Nov 2016

Perezida Paul Kagame yakurikiye isozwa rya Tour du Rwanda 2023, ryegukanywe na Henok Mulubrhan

Ubwanditsi 26 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru