• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo

Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo

Ubwanditsi 27 Feb 2018 Mu Mahanga

Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyataye muri yombi umugabo ushinjwa kugambanira umugore we ngo bamwice amuziza business z’umuryango.

Uyu mugabo watawe muri yombi witwa Christopher Salongo Katalyeba w’imyaka 48 (uri ku ifoto), utuye ahitwa Kyegera mu Karere ka Wakiso, yatawe muri yombi n’igipolisi nyuma yo kubwirwa ko yahaye abantu akazi ko kwica umugore we nk’uko itangazo rya polisi rivuga.

Nk’uko iri tangazo rikomeza rivuga, ngo uyu mugabo yateguraga kwica umugore, Nalongo Josephine Namukisa, nyina w’abana be bane, kubera ubugugu gusa bwo gushaka kwigarurira ubutunzi bombi bashakanye mu myaka 18 bamaranye.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko uyu mugabo n’umugore we bakoranaga mu iduka ry’umuryango wabo riherereye kuri Skylight Shopping Arcade ku Muhanda wa Nakivubo mu Mujyi wa Kampala.

Umukuru w’igipolisi muri Old Kampala, ASP Grace Nyangoma, avuga ko ari umumotari, wajyanye abari bahawe akazi ko kwica umugore kureba uko bari busoze umugambi wabo, wahindukiye akabibwira polisi. Nyuma yo kubona ayo makuru, igipolisi cyahise cyohereza abapolisi kwa Katalyeba bamuta muri yombi.

ASP Nyangoma akomeza avuga ko abicanyi bari bishyuwe miliyoni y’amashilingi, mu gihe Katalyebwa we yapangaga kuba agiye I Nairobi mbere y’uko umugambi we wo kwivugana umugore we ushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kugirango hatazagira umukeka.

Igipolisi gikomeza kivuga ko cyamenye ko uyu muryango wari umaze iminsi ufitanye ubwumvikane bucye, ndetse ngo ibi bibazo byabo bikaba byari byarageze no mu Rukiko rwa Mwanga II.

2018-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Ubwanditsi 17 Apr 2021
Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere
UBUKUNGU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu
POLITIKI

Perezida Tshisekedi agiye gutangirira ingendo z’akazi mu bihugu bitatu

Ubwanditsi 04 Feb 2019
Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA
ITOHOZA

Trump agiye gushyira ahagaragra iby’iraswa rya John Kennedy wayoboye USA

Ubwanditsi 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru