• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Editorial 10 Mar 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent atazongererwa amasezerano yo gutoza iyi kipe yari amazemo hafi imyaka isaga itatu ayitoza dore ko yahawe aka kazi muri 2018.

Kudasubukura amasezerano y’umutoza w’ikipe y’igihugu bije nyuma yaho uyu mutoza amasezerano yari afite yo gutoza yarangiranye n’intangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe 2022.

Nk’uko byatangajwe na FERWAFA binyuze mu ibaruwa bashyize kuri Twitter bemeje aya amakuru y’uko Mashami Vincent atazongererwa Amasezerano.

Bagize bati “FERWAFA iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko amasezerano y’uwari umutoza Mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru Bwana Mashami Vincent atazongerwa nyuma yo kurangira Tariki 02/03/2022, Ibirebana no gushaka no gushyiraho undi mutoza mukuru bizatangazwa mu gihe cya vuba.”

FERWAFA ikaba yaboneyeho umwanya wo gushimira uyu mutoza mu gihe cyose yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu, iti “Turashimira Umutoza Mashami Vincent byinshi yakoze mu gihe cye cy’amasezerano,ubu akaba atongerewe. Turamwifuriza imirimo myiza n’amahirwe mu mwuga we wo gutoza umupira w’Amaguru.”

Mashami Vincent yahawe gutoza ikipe y’igihugu guhera muri Kanama 2018, icyo gihe akaba yari yasimbuye umutoza Antoine Hey wari watandukanye n’u Rwanda muri Mutarama uwo mwaka.

Nyuma yaje kongererwa amasezerano incuro eshatu zitandukanye ariko kugeza ubwo amasezerano ye yaganaga ku musoza muri Werurwe 2022, bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagiye bagaragazaga ko uyu mutoza atakongererwa amasezerano.

Ibi babishingiraga ku ntego yari yahawe mu ncuro zitandukanye yongerererwa amasezerano harimo kugeza ikipe y’igihugu mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cya 2021 ndetse n’indi mikino irimo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022.

Mashami Vincent atandukanye n’Amavubi nyuma yaho yari yaratoze andi makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Bugesera FC ndetse n’ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC.

2022-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Ibaruwa ifunguye urugaga rw’abahanzi Nyarwanda rwandikiye Minisitiri Nyirasafari Esperance wa MINISPOC

Editorial 21 Oct 2018
Rutsiro na Karongi  : Abanyamuryango ba FPR basaga  ibihumbi 600,  bakiriye  Umukandida wabo Paul Kagame

Rutsiro na Karongi : Abanyamuryango ba FPR basaga ibihumbi 600, bakiriye Umukandida wabo Paul Kagame

Editorial 27 Jul 2017
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2025
Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa  Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Rayon Sports izakirira Mukura VS muri Sitade Amahoro, umukino wa Kiyovu na Police FC wimuwe – iby’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League

Editorial 27 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Editorial 03 Oct 2018
Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire
ITOHOZA

Ubutabera : Kumena icyumba cy’Umwami Kigeli V byari ububandi – Ubuhamya bwa Marie-Claire Cyibukayire

Editorial 03 Jan 2017
Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko
POLITIKI

Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko

Editorial 09 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru