• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ntibitangaje kandi si bishya ku bazi umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana w’Umurabyo TV ukwiza ibinyoma ashaka amaronko. Ubu noneho yataye umutwe kuko ibinyoma bye byashyizwe hanze nyuma yuko abanyamakuru basuriye Gereza ya Nyarugenge bakaganira n’abagororwa ndetse bagatambagizwa ibikorwa bitandukanye bigize iyi gereza bareba uburyo babayeho.

Ubundi Agnes Nkusi Uwimana yatangije YouTube Channel ye avuga k’ubuzima bwo muri gereza aho yavugaga nk’umutangabuhamya kuko yafunzwe maze si ugukwiza ibinyoma ku buzima bwo muri gereza n’uburyo abagororwa bafatwa nabi. Abantu bose babashije kureba ubutumwa bwihariye bwatanzwe na Callixte Nsabimana cyangwa se bakareba ibiganiro bya Ndimbati babonye ko ibyo Agnes Nkusi yatangaje byose ari ibinyoma.

Agnes Nkusi yakozwe n’isoni ubwo isi yose yabonaga icyumba cya Rusesabagina kirimo isomero, Television n’icyuma kimufasha guteka icyayi bigaragarizwa abanyamakuru maze Rusisibiranya nako Rusesabagina agakorwa n’isoni agahisha isura ye.

Yagaragaye asa neza bitandukanye nibyo umukobwa we Carine Kanimba yatangaje muri Oslo Forum ko Rusesabagina yakorewe iyicarubozo ryo ku mubiri ndetse no kuri roho kandi ko afite indwara ya Stroke (gucika kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko) ari gutabaza mu binyoma bitagira aho bishingiye.

N’ikimwaro cyinshi Agnes Uwimana ngo isomero Rusesabagina afite muri gereza ntiriruta iryo afite muri Amerika nkaho ari umushyitsi w’u Rwanda w’icyubahiro. Agnes Nkusi yirengagiza nkana ko Rusesabagina ari umunyabyaha wahamwe n’ibyaha by’iterabwoba byakozwe n’umutwe yarakuriye wa MRCD-FLN.

Agnes Nkusi Uwimana mugushaka indonke n’amaramuko yakomeje bya binyoma yatangaje ubushize avuga ko yagiye kwa muganga ngo basigaye bamutera inshinge ebyiri ku munsi ku itako no kukaboko kubera ihohoterwa yakorewe ubwo yajyaga gusura Cyuma Hassan. Ihohoterwa avuga ngo baramusatse bamukora mu myanya y’ibanga imbere y’abantu bose ku Karubanda. Yashimiraga abamufashije ngo yivuze, yongeraho ko yivurije mu bitaro byigenga ko inyemezabwishyu yabaye nini. Akabi gasekwa nk’akeza.

Mu byumweru bibiri bishize, Agnes Uwimana aherutse gutangaza ko yakorewe iyicarubozo yagiye gusura umunyamakuru Hassan  Cyuma Dieudonne Niyonsenga muri Gereza ya Kigali iherereye Mageragere.

Tubibutse ko tariki ya 23 Ugushyingo 2021, Hassan Cyuma Dieudonne yanditse ibaruwa igenewe ubuyobozi bwa gereza yiyama abitwaza izina rye bashaka indonke harimo umunyamategeko Octave Bangamwabo nuwari wamushatse ariwe David Ngendahimana kuko bashakaga gukoresha izina rye mu gushaka indonke.

Ni Inshuro ya kabiri Agnes Uwimana agiye gusura Cyuma Hassan akanga kumwiyereka kuko aziko aje kumushakiraho indonke.
Usibye Interahamwe nta wundi wakwemera ibyo Agnes Uwimana yatangaje: yasutse amarira y’ingona avuga ko yakorewe iyicarubozo aho basakirwa. Keretse utarageze Mageragere nibwo wata umwanya ku binyoma bya Agnes Uwimana Nkusi: ku munsi wo gusura haba hari ibihumbi by’abantu baje gusura.  Agnes Uwimana yarasebye kuko uwo yasuye yanze kumwiyereka. Yasatswe bisanzwe nkuko abandi bose bibabaho, ibyo mu gitsina ni ugukabya kuko uzi ubukana bwa SIDA y’Agnes ntiwatekereza ibyo.

Nyuma yo guseba, Agnes Uwimana ngo yashatse umuganga ndetse n’umunyamategeko uzakurikirana ikirego cye. Birababaje biteye n’agahinda ariko iyo utegekwa n’inda ntacyo utakora. Agnes Uwimana kuva yitwa ko ari umunyamakuru abeshejweho n’indonke akura mu gusebanya.  Cyuma yamenye ko bashaka kumuriraho none koko Agnes yabigaragaje ngo arashaka kumukusanyiriza amafaranga.
Mu bindi binyoma, Agnes yifashishije urugero rwa Lizinde Theoneste wari warakatiwe burundu na Habyarimana agafungurwa n’Ingabo za RPF, yavuzeko imfungwa zose zakatiwe burundu ijuru rigiye gufungurwa mu gihe kitarenze umwaka umwe. Ibi ninko kuvuga ko Agnes Uwimana yizeye ingabo zizabohoza izi mpunzi. Umutindi arota arya.

Tubibutse ko mu biganiro Agnes Uwimana akora, gusebya gereza zo mu Rwanda byihariye 70% y’ibiganiro bye kuko aziko Interahamwe zimufasha aribyo zikunda kumva. Gusa Interahamwe zahunze ari ibihumbi n’ibihumbi zifite intwaro ntizizacyurwa n’ibinyoma by’Agnes Uwimana.

2022-05-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi Perezida wa FRVB asimbuye Jado Castar, ibyavuye mu nama y’intekorusange y’umukino wa Volleyball

Ubwanditsi 18 Mar 2023
U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye

Ubwanditsi 10 Jun 2025
Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ubwanditsi 30 Jan 2020
Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021
Amakuru

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Ubwanditsi 13 Mar 2021
Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako  ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo
Mu Mahanga

Abikorera bagaragarije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ikibazo cy’inyubako ziri kuzamurwa zidafite abazikoreramo

Ubwanditsi 08 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru