• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Ubwanditsi 20 Jul 2022 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Faustin Twagiramungu ni umukambwe usazanye kwanduranya,  gucabiranya, kujijwa, ariko cyane cyane gusebya u Rwanda n’abamukamiye.

Abamuhaye amahirwe ngo atange umusanzu mu gusana u Rwanda, ariko ubuparimehutu bwamurenze, bukamubuza kujyana  na politiki  y’u Rwanda rushya itagira uwo iheza. Ni mu gihe ariko, Twagiramungu ni umukwe wa Gerigori Kayibanda, sekuru w’ abaparimehutu bose!

Ejobundi rero agire atya ashyanuke, yandike ku rubuga rwe rwa Twitter ati: ” Sinari kwambara ikoti ryasahuwe n’ inyeshyamba”.  Aha yahakanaga ko imyenda yarahiranye ubwo yabaga Ministiri w’Intebe tariki 19 Nyakanga 1994, yayiguriwe na FPR-Inkotanyi! 

Akimara kwibonekeza nk’ akaguru karwaye umufunzo rero, abatari bake bamubwiye icyo bamutekerezaho, ku buryo iyo aza kuba agira umutima, yari gucika ku ngeso yo gusebya uRwanda n’ abayobozi barwo.

“Bihemu udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere”

Iyi ni imvugo yakoreshejwe na bamwe mu basubije Twagiramungu alias Rukokoma, bamubwira ko yagombye guhora azirikana akamaro FPR- Inkotanyi yamugiriye. Uretse no kumurokora kuko nawe yahizwe n’ Interahamwe(ubu yanywanye nazo), ngo akwiye no kwibuka ko FPR yamugize Minisitiri w’Intebe itabuze abari kujya muri uwo mwanya, ahubwo ari ukumuha umwanya ngo yerekane ya politiki ye “yo mu kirere” yahoraga avuga. Bati: ”Amezi atatu gusa yari ahagije ngo ubuswa buvanze n’ubugome bigutamaze. Ese ubundi ko uhakana ikositimu waguriwe, intebe wicayemo nayo wari wayikuye mu Bubiligi? Imodoka se bagutwayemo ni iyo kwa Sobukwe Kayibanda? Abasirikari bakurindiye umutekano ni ya majyogi yawe?”

Kuki wemeye gukorana na FPR-Inkotanyi  wita inyeshyamba?

Aba bagize icyo bavuga ku butumwa bugayitse bwa “Rukokoma”, bamubajije icyamuteye kujya muri guverinoma yari ahuriyeho na FPR, yita “inyeshyamba z’abasahuzi”. Bati:” Ujya wibuka ijambo wabwiye Televiziyo yo mu Bubiligi,  muri Nyakanga 1994, usingiza Inkotanyi, ndetse ukavuga ko kuba MRND, CDR n’andi mashyaka ya HUTU-PAWA, bitarashyizwe muri  guverinoma  wari ugiye kuyobora, ari nk’uko  nyuma y’intambara ya 2 y’isi yose Guverinoma y’ Ubudage itari kujyamo aba NAZI? None urasebya FPR, ahubwo ugasingiza aba NAZI”!

“Abakiri bato dutozwa kumva impanuro z’abakuze, ariko iza Rukokoma azazigumanire kuko yagwingiye mu bitekerezo”.

Benshi mu basubije Faustin Twagiramungu ni urubyiruko, kuko bagiye bamubwira ko bakuriye mu Rwanda rurwanya amacakubiri, bamusaba kureka  gukwiza inzangano. Bati:”Ibitekerezo byawe byaheranywe n’amateka mabi. Turi mu gihugu  gifite icyerekezo kizima. Tureke dukore, dusane ibyo  mwangije”.

Abanyarwanda baca umugani ngo “nta kibi nko gusazira mu bana batari abawe”. Ibi niko byagendekeye Faustin Twagiramungu n’abandi bagiye gupfa cyangwa bapfuye bangara. Imibereho yabo ni ”mpemuke ndamuke”, kuko ababacumbikiye  bashimishwa no kumva batuka igihugu cyababyaye. Kubona umusaza nka Twagiramungu, wabaye Minisitiri w’Intebe, arwanira iposho n’ibindi bigarasha n’abajenosideri, biteye agahinda.

Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

2022-07-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

GICUMBI: Umusore ucyekwaho kwica nyina yafashwe

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Ubwanditsi 07 Apr 2025
Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Gen. Afrika uherutse kwicwa yasanganwe inyandiko zifite amakuru “y’ingenzi”

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Ubwanditsi 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali
POLITIKI

Imyaka 55 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya bwahagarariwe bwa mbere i Kigali

Ubwanditsi 25 Oct 2018
Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0
Amakuru

Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0

Ubwanditsi 03 Oct 2023
Rugema yarekuwe na Police ya Norvege  none atangiye kubwejagura
INKURU NYAMUKURU

Rugema yarekuwe na Police ya Norvege none atangiye kubwejagura

Ubwanditsi 13 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru