Amakuru dukesha Televiziyo mpuzamahanga ya Al Jazeera, aravuga ko Leta y’u Burundi yamaze kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abasirikari benshi ndetse n’ Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi
Al Jazeera iravuga ko aya makuru akubiye mu cyegeranyo cyasohowe ejo kuwa gatatu n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi, BHRI, wamagana kuba u Burundi bwohereza ku ngufu ingabo ndetse n’urubyiruko rutamenyereye ibya gisirikari, kujya gupfira muri Kongo.
Abo bose ngo bajyanwa ku gahato, bambaye imyenda isanzwe ya gisivili kugirango umuryango mpuzamahanga utabatahura.
BHRI kandi yahishuye ko hari abasirikari 40 biciwe mu Cibitoke mu bihe binyuranye, bazira ko banze kujya muri Kongo. Naho mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, buri musore cyangwa inkumi y’ Imbonerakure ngo ahabwa hagati y’amafaranga y’amarundi 50 na 200 (ni hagati y’ ibihumbi 24 na 95 uvunje mu manyarwanda), kandi agasabwa kutagira uwo abwira ko agiye ku rugamba muri Kongo.
Umuntu uyoboye ibi bikorwa nk’uko BHRI yabibwiye Al Jaeera, ngo ni Mathias Niyonzima bakunda kwita “Kazungu”, akaba avuga rikijyana mu nzego z’iperereza mu Burundi. Uyu Mathias Niyonzima ni umwe mu bategetsi Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byafatiye ibihano kubera uruhare mu bwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bwabaye muw’2015 aho mu Burundi.
Icyegeranyo cya BHRI kirahamya kandi ko kohereza abarwanyi b’Abarundi muri Kongo ntaho bihuriye n’icyemezo cy’Umuryango w’ Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba, cyo kohereza umutwe w’ingabo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo.
Mu cyumweru gishize umutwe w’iterabwoba wa FDLR nawo ufite indiri mu burasirazuba bwa Kongo, wasohoye itangazo wishimira ko u Burundi bugiye kohereza ingabo muri Kongo, ndetse abo bajenosideri banatangaza ko biteguye gufatanya nazo, baziha amakuru n’abarwanyi.
Umutwe w’abarwanyi b’Abanyamulenge”Twirwaneho”, ejo kuwa gatatu watangaje ko ufite amakuru ko igisirikari cy’uBurundi gifatanyije n’icya Kongo, bitegura kubagabaho ibitero simusiga.
Kugeza ubu Leta y’u Burundi, yaba na Leta ya Kongo, ntacyo ziravuga kuri ibi birego.