• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Christine Uwizera Coleman, umupasitori wanywanye na Sekibi. 

Ubwanditsi 20 Sep 2022 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Isi yose izi ko umuntu wese wihaye Imana mu buzima bwe bwose aba afite ubunyangamugayo bw’intangarugero muri we kandi akanakora ibikorwa bimwubahisha ndetse akubaha abandi mubyo avuga cyangwa akora kugira ngo yubake imitima y’abatuye isi. Ariko bimaze kugaragara ko hari bamwe babigize iturufu bagamije izindi nyungu zirimo izamafaranga cyangwa icengezamatwara z’ibyo bashaka kwinjiza mubabayobotse.

Christine Uwizera Coleman ni umwe mubapasitori bayobotse iyo nzira ya sekibi yo gukoresha ivugabutumwa bamamaza ingengabitekerezo ya Genocide. 

Birazwi neza ko iyobokamana ryagiye rikoreshwa mukwinjira mumitwe y’abayoboke, maze uwitwa ko ari umuvugabutumwa akabashyiramo iyobokamana rigizwe n’imirongo ya bibiliya cg korowani. Nyamara Christine Uwizera we akoresha ivugabutumwa akabiba urwango, amacakuburi ndetse n’icengezamatwara rya genocide agamije gucamo abanyarwanda ibice. 

Iyi ngirwa mu pasitori ngo ni Christine UWIZERA Coleman mu kiganiro aherutse kugirana na televisiyo ikorera kuri murandasi (Youtube) yitwa SABC NEWS bamubaza kubijyanye n’ibitero byakozwe n’umutwe wa FLN mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru, byabaye umwanya mwiza kuri we mukwamamaza ibikorwa by’iterabwoba ndetse anaha umugisha umuyobozi w’ibyo byihebe Paul Rusesabagina ubu ufungiye ibyaha by’iterabwoba yahamijwe n’inkiko.  Yavuze ko uburyo bw’iterabwoba Rusesabagina yakoresheje ngo ahirike leta iriho mu Rwanda aribwo buryo bwiza ngo kuko yabonaga ntabundi yakoresha kubera ko leta iriho itamukundira kuyobora byoroshye.

Ese koko niba ari umuvugabutumwa bwiza kuki ashyigikiye imitwe y’iterabwoba ishingiye kumatwara y’abagenocidaire kandi yifuza kumena amaraso y’abanyarwanda. 

Christine Uwizera ni muntu muntu ki?

Christine Uwizera Coleman ni umunyarwandakazi  wavutse kuwa 25 Nyakanga mu 1972 avukira mu cyahoze ari komine Rushashi ubu akabri ari mu murenge wa Rushashi, akarere ka Gakenke, intara y’amajyaruguru y’u Rwanda; aba byeyi be bombi bitabye Imana mbere 1994 ubwo ni mbere ya Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994. 

Christine Uwizera muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari afite imyaka 22 y’amavuko bigaragara ko yari mukuru, ikindi yari n’umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda (UNR). Christine Uwizera ukunda kubeshya ko yacitse ku icumu rya Genocide, ntabwo yari mugice cy’abahigwa kuko ni mubwoko bwagenderwagaho icyo gihe yari umuhutukazi. Umwe mubanyeshuri biganye na Christine Uwizera muri Kaminuza i Butare, yabwiye ikinyamakuru Rushyashya ko yari umukobwa wahoranaga umushiha kuri bagenzi b’abatutsi biganaga, akabasebya ndetse akajya ahorana ivangura, kuburyo hari nuwo yafatiye igitabo cye ashushanyamo inzoka, amwandikiraho ngo “inzoka mwaremewe kumenwa umutwe”. 

Inkotanyi zimaze guhagarika Genocide abayigizemo uruhare ndetse n’imiryango yabo bahungiye mu cyahoze ari Zaire. Ubwo nibwo Christine Uwizera nawe yaje guhungirayo aza no kubona akazi mu kigo cya Loni “United Nation Mission” cyari gishinzwe kwita kumpunzi zabaga mu nkambi icyo gihe, abifashijwemo n’umuzungu witwa Michael Coleman waje no kuba umugabo we kugeza ubu. 

Mu 1995, Christine Uwizera yarahungutse nk’abandi banyarwanda bari barahunze. Nyuma yaje kubona ubufasha biturutse kumukoresha we w’umunyamerika yerekeza muri leta zunze ubumwe za Amerika ubwo hari mu 1997 nyuma y’imyaka itatu gusa Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 irangiye. Kuri ubu Christine Uwizera Coleman atuye mu gace kitwa Denver Colorado ubu akaba yarashakanye n’umugabo w’umunyamerika witwa Michael Coleman wahoze ari umukoresha we ndetse akaba ari nawe wamufashije kugera muri Amerika.

Nyuma y’imyaka irindwi ageze muri leta zunze ubumwe za Amerika, Christne Uwizera Coleman yabonyeko ubuvunderi bw’ingengabitekerezo ya genocide yari yibitsemo atazabona aho abusohorera niko kujya kwihisha mu iyoboka mana maze ashinga idini ryitwa “Blazing Holly fire ministries” ikaba ikorera aho atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika. 

Ingengabitekerezo ya Genocide yakorewe abatutsi yamaze kwataka udutsi twubwonko bwe kuburyo ntakindi agitekereza kuburyo niyo agiye kubwiriza ibyo yita ijambo ryimana, yisanga arimo kuvuga nabi Inkotanyi zahagaritse Genocide. 

Imana ikunda u Rwanda nibabarire abishushanya barimo Christine Uwizera Coleman mumurimo wayo bakitwikira ivugabutumwa bagashaka kubiba amacakubiri mubanyarwanda. 

 

2022-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Impinduka ku mikino ya Shampiyona y’u Rwanda y’umunsi wa 26, Kiyovu SC na APR FC zashyizwe ku munsi umwe

Ubwanditsi 14 Apr 2023
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Ubwanditsi 13 Nov 2023
Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ubwanditsi 16 Sep 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka
Mu Mahanga

Polisi mpuzamahanga mu guhashya ibyaha ndenga mipaka

Ubwanditsi 08 Mar 2016
Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera
ITOHOZA

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 21 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru