Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022, nibwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu , Amavubi U23 basuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye, uzwiho gushyigikira Mukura Victory Sports n’Amavubi.
Ni igikorwa cyabaye mumasaha y’amanywa ubwo aba bakinnyi basanzwe babarizwa mumujyi wa Huye bagiye gusura uyu mubyeyi wakunze kugaragaza gukunda umupira w’amaguru cyane cyane kuri Sitade ya Huye.
Nubwo Mukanemeye Madeleine asanzwe afana Mukura VS, yagiye agaragara ku kimino yabereye kuri sidate y’akarere ashyigikira amakipe atandukanye arimo AS Kigali yahakiniraga imikino Nyafurika ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi makuru ndetse n’abato.
Amavubi y’abari munsi y’imyaka 23 yitegura gukina na Mali kuwa gatandatu w’iki cyumweru, mu ijonjora rya kabiri ryo guhatanira gukina igikombe cya Afurika amaze iminsi i Huye aho ari kwitegurira uyu mukino bazanahakinira.
Usibye iyo myitozo barimo kuhakorera, bayobowe n’umutoza mukuru Yves Rwasamanzi ndetse n’abandi babarizwa muri iyi kipe y’igihugu bahisemo gusura Madeile wagaragaje gushyigikira iyi kipe ubwo bakinaga na Libye mu mukino bayitsinzemo 3-0.
Muri urwo rugendo rwo kumusura, bamugeneye impano zitandukanye zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibasha n’ibiribwa.
Mukanemeye Madeleine wasuwe n’abakinnyi b’Amavubi U23 basanze avuye mu murima yashimiye iki gikorwa cyo ku musura aboneraho no kubabwira ko aho abifuriza itsinzi.
Yagize ati “Baragahora batsinda. Yezu arahari, Bikira Mariya Mutagatifu ni we utegeka byose, n’Imana mugendana imbere n’inyuma.”
Yongeyeho ati “Ubutumwa nabaha, imbere y’Imana ishobora byose, nabaha kujya duhamiriza, tugahamiriza neza ntitujye mu murimo utazima. Ariko iyo mwatsinze, bana banjye mugatsinda, nanjye ndaza nkasinzira, umwana yangaburira nkarya, ariko iyo mwatsinzwe, na Mukura yatsinzwe, ntabwo ndya, nguyu [umwana] mumubaze. N’amazi sinyanywa.”
Umukino w’u Rwanda U23 bazakina na Mali nabo bo muri icyo kiciro uteganyijwe tariki ya 22 Ukwakira i Huye mu gihe uwo kwishyura uzabera i Bamako ku wa 29 Ukwakira 2022.