• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Ubwanditsi 05 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Itangazo ryashyizweho umukono na Dr AWAZI BOHWA Raymond, Perezida w’ Umuryango w’Abanyekongo baba mu Rwanda, riravuga ko abo Banyekongo bishimiye uko bafashwe mu Rwanda, mu gihe abategetsi n’abaturage b’igihugu cyabo cya Kongo barangwa n’ubushotoranyi bukorerwa u Rwanda, haba mu mvugo haba no mu bikorwa.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwaranzwe n’ubushishozi, bwirinda gufata ibyemezo bishingiye ku mujinya no kwihimura, cyane cyane ubwo Abanyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Kongo bo babuzwaga amahwemo, bamwe baricwa, abandi barafungwa n’imitungo yabo irangizwa indi irasahurwa.

Abanyekongo baba mu Rwanda  barasaba abavandimwe babo bari muri Kongo guhagarika ibikorwa byose bituma ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi burushaho gukaza umurego, birimo ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanyarwanda n’abasa nabo, ahubwo bakibuka ko ari abaturanyi basangiye byinshi birimo no guhahirana.

Mu rwego rwo guhagarika intambara hagati ya leta ya Kongo n’imitwe iyirwanya irimo M23, Abanyekongo baba mu Rwanda barasaba abategetsi b’igihugu cyabo kuyoboka inzira y’imishyikirano, no gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mishyikirano yabereye i Naïrobi muri Kenya n’ i Luanda muri Angola.

Kuva intambara yakubura mu burasirazuba bwa Kongo, abategetsi b’icyo gihugu bakwije ibinyoma ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23, bahitamo inzira y’ibitutsi n’imvugo z’urwango. Byageze n’abo bafatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR kurasa ibisasu mu Rwanda, byica abantu, bikomeretsa abandi, binangiza imitungo yabo.

Hari hitezwe ko uRwanda ruha Kongo isomo ryo kubaha abaturanyi, ariko ruhitamo kwifata kugeza igihe Kongo izarengera umurongo utukura.

Abanyekongo baba mu Rwanda bikomereje ibikorwa byabo ntawe ubahoye imyitwarire igayitse y’ubutegetsi bw’iwabo, ibintu byongeye kugaragaza ko Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo birinda guhubuka  nk’abaturanyi bo muri Kongo. 

Si ubwa mbere u Rwanda rutsinze abashaka kurugusha mu mutego wo kwihorera, kuko n’igihe muri Uganda batotezaga Abanyarwanda , nta Munyarwanda wariye n’urwara umuturage wa Uganda uba mu Rwanda. Ngubwo “ubukure”(maturité) muri politiki duhiga abatwigimba.

2022-11-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Ubwanditsi 12 Oct 2023
Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Mu gitabo ‘Rwanda Demain’, Kimonyo ashimangira ubuhangange bwa Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Nov 2017
Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Mozambique: Mu myaka 4 ingabo z’u Rwanda zimaze muri Cabo Delgado zaranzwe n’ubumuntu, ubwitange n’ubuhanga

Ubwanditsi 04 Aug 2024
Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Ubwanditsi 14 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?
Amakuru

Umusazi-mwenge Karasira Aimable yanze kuburana ngo afite uburwayi bwo mu mutwe, none asohoye igitabo. Niwe wacyanditse, cyangwa aracyitirirwa?

Ubwanditsi 14 Oct 2022
Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi
ITOHOZA

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle
Amakuru

Rayon Sports irabona umutoza mukuru bitarenze iki cyumweru – Perezida Uwayezu Jean Fidèle

Ubwanditsi 16 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru