• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Uko Urukiko muri Zimbabwe rwanze ikirego cy’uko Mugabe atakwemererwa gukomeza gutegeka

Ubwanditsi 09 Feb 2017 Mu Rwanda

Ku munsi w’ejo Urukiko rw’itegeko nshinga muri Zimbabwe rwanze ikirego gisaba yuko rwategeka ko Perezida Robert Mugabe atagifite ubushobozi bwo gukomeza gutegeka igihugu.

Icyo kirego cyari cyaratanzwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe TAKAMUKA riharanira ibyiza gusa kuri Zimbabwe, Promise Mkwananzi, cyavugaga yuko Mugabe uzuzuza imyaka 93 y’amavuko muri uku kwezi kwa kabiri ntabushobozi agifite bwo gukomeza gutegeka igihugu ngo kubera yuko ashaje cyane !

Muri icyo kirego Mkwananzi yavuze yuko hari ibimenyetso bihagije bigaragaza yuko Mugabe, wabaye Perezida wa Zimbabwe icyo gihugu kikibona ubwigenge mu 1980, nta bushobozi agifite bwo gukomeza gutegeka igihugu.

Ingero zatanzwe harimo amagambo Perezida Mugabe asigaye avuga usanga atarimo ubwenge.

Mu gufata uwo mwanzuro wo kwanga icyo kirego urukiko ( Constitutional Court) rwirinze kuvuga yuko ikirego nta shingiro gifite ahubwo rwanzura yuko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko, umuyobozi wa TAKAMUKA agirwa inama yuko icyo kirego cyatangwa bushya mu gihe kitarenze iminsi 30.

Mkwananzi yabwiye abanyamakuru, nyuma y’icyo cyemezo cy’urukiko, yuko bagiye kongera gutanga icyo kirego ya minsi 30 itarashira. Ababikurikiranira hafi ariko bahamya yuko naho icyo kirego bakirema bushya gute kitazakirwa kuko muri Zimbabwe nta myaka y’ubusaza umuntu adashobora kurenza akiri Perezida wa Repubulika.

Nta n’ibimenyetso simusiga TAKAMUKA yabona bihamya yuko Mugabe yamaze guta umutwe bihagije ku buryo adashobora gukomeza kuba Perezida w’igihugu.

-5702.jpg

Perezida Lobert Mugabe

Amatora ya Perezida wa Repubulika muri Zimbabwe azaba umwaka utaha kandi ishyaka riri ku butegetsi ( ZANU-PF) ryifuza yuko Robert Mugabe yazakongera akaribera kandida Perezida, n’ubwo na none muri iryo shyaka hari n’abifuza yuko yasimburwa n’umugore we Grace !

Casmiry Kayumba

2017-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Ubwanditsi 25 Jan 2018
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye

Ubwanditsi 02 Sep 2017
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021
CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

Ubwanditsi 07 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi
Mu Rwanda

Dufatanye gukumira impanuka. N’ubwo umwe yayigwamo, ni igihombo gikomeye, Polisi

Ubwanditsi 27 Nov 2017
U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame
POLITIKI

U Rwanda ntiruzashyira igitutu kuri Zambia ngo icyure Abanyarwanda bahahungiye – Perezida Kagame

Ubwanditsi 23 Feb 2018
FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara
Amakuru

FERWAFA yavuze ku mukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe kubera ikibazo cy’Amatara

Ubwanditsi 16 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru