Nyuma y’inama yabereye i Luanda, tariki 23 Ugushyingo 2022 igafata imyanzuro “igamije gukemura ikibazo cy’intambara ica ibintu muri Kivu y’Amajyaruguru”, abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo nta cyizere bafite ko iyo myanzuro yagira icyo imara mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Impamvu ya mbere batanga, ni uko iyo myanzuro atari ubwa mbere ifashwe, kandi kugeza ubu nta musaruro ugaragara yigeze itanga, kuko intambara itahagaze ahubwo yarushijeho gukaza umurego. Dufashe urugero ku myanzuro yafashwe mbere ngo umubano hagati ya Kongo n’uRwanda uzahuke, ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa, kuko Kongo yo yikomereje inzira y’ibitutsi n’ubushotoranyi. N’iheruka rero nta cyerekano ko izubahirizwa.
Impamvu ya kabiri, ni uko abahuriye i Luanda bagaragaje gubogamira ku ruhande rumwe mu zihanganye, ni ukuvuga ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bakumvikanisha ko umutwe wa M23 udafite impamvu yo kurwana, ari nayo mpamvu “utegetswe guhita ushyira intwaro hasi”. Byashoboka bite ko uha agaciro ibivugwa n’uruhande rumwe mu zishyamiranye, urundi ntunarutumire mu biganiro, ngo nibura unarufatire ibyemezo umaze kumva icyo rutekereza?
Impamvu ya gatatu, ni uko amahanga adaha agaciro Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo, ahubwo ayo mahanga agashyira amakosa kuri M23 irwanya iyo Jenoside. Ese ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo ziri mu kambi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo mu Karere, zizabamo ubuziraherezo?Ese niyo zataha, zakwizera zite umutekano wazo kandi Interahamwe zabirukanye mu gihugu cyabo zikica zigakiza?
Abantu bavuga ikinyarwanda ntaho batari mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko abatotezwa ni abo muri Kongo kubera FDLR yahagize indiri yayo, ikimika ingengabitekerezo ya Jenoside isanzwe ibaranga. Nyamara Umuryango Mpuzamahanga wirirwa uvuga ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ariko ntacyo ukora ngo uhagarike ubugizi bwa nabi bw’abo abajenosideri, ahubwo bakikoma abarwana ku miryango yabo ngo idashirira ku icumu. Aho kwamagana imikorere ya MONUSCO imaze imyaka n’imyaniko irebera ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo, imyanzuro ya Luanda yahaye inshingano MONUSCO ngo yo kwambura intwaro M23!
Luanda ntizirikana ko Leta ya Kongo yasinyanye amasezerano na M23, atarigeze yubahirizwa, biri no mu byatumye uwo mutwe wegura intwaro. Leta yita M23 umutwe w’iterabwoba, na Luanda igasa n’iyibishyigikiramo, iyo ivuga ngo M23 igomba guhagarika intambara.Kuki Kongo idahagitwa gushyira mu bikorwa ibyo yashyizeho umukono imbere y’amahanga?
Mu burasirazuba bwa Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130. Imwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kuko iyifasha ku rugamba, indi irwanya imiyoborere yaboze, kugeza aho benshi basigaye bafata Kongo nk’igihugu cy’impfuye (failed nation). Kwibwira rero ko ibibazo bya Kongo ari umutwe wa M23, ni ukwibeshya cyane. Abasesenguzi, barimo na bake mu Banyekongo bashyira mu gaciro, bagaragaje kenshi ko umuzi w’ingorane za Kongo ari imiyoborere mibi cyane, yaranze n’ubu ikaba ikiranga ubutegetsi bw’icyo gihugu. Luanda rero ntiyakemura ikibazo itabanje gusesengura no kumva neza intandaro yacyo.
Uyu munsi haratungwa agatoki M23 gusa, nyamara n’iyo yashyira intwaro hasi cyangwa ikanarekura uduce igenzura nk’uko ibihatirwa, ntibyaba birangije ikibazo, igihe cyose ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo buzaba bugikorwa. Niba badahawe uburenganzira bwabo n’abandi Banyekongo, ntituzatangazwe no kumva havutse indi mitwe, inakomeye kurusha M23, igizwe n’abantu bamaze kurambirwa kwicwa nk’ibimonyo.