• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?
Uburyo Abatutsi bakomeje gutotezwa biteye Impungenge

Imyanzuro ya Luanda yagera kuki, kandi rumwe mu mpande zihanganye muri Kongo rudahabwa agaciro, Kuki nta kivugwa ku batutsi bicwa muri icyo gihugu?

Editorial 25 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’inama yabereye i Luanda, tariki 23 Ugushyingo 2022 igafata imyanzuro “igamije gukemura ikibazo cy’intambara ica ibintu muri Kivu y’Amajyaruguru”, abakurikiranira hafi ibibera muri Kongo nta cyizere bafite ko iyo myanzuro yagira icyo imara mu kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Impamvu ya mbere batanga, ni uko iyo myanzuro atari ubwa mbere ifashwe, kandi kugeza ubu nta musaruro ugaragara yigeze itanga, kuko intambara itahagaze ahubwo yarushijeho gukaza umurego. Dufashe urugero ku myanzuro yafashwe mbere ngo umubano hagati ya Kongo n’uRwanda uzahuke, ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa, kuko Kongo yo yikomereje inzira y’ibitutsi n’ubushotoranyi. N’iheruka rero nta cyerekano ko izubahirizwa.

Impamvu ya kabiri, ni uko abahuriye i Luanda bagaragaje gubogamira ku ruhande rumwe mu zihanganye, ni ukuvuga  ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bakumvikanisha  ko umutwe wa M23 udafite impamvu yo kurwana, ari nayo mpamvu “utegetswe guhita ushyira intwaro hasi”. Byashoboka bite ko uha agaciro ibivugwa n’uruhande rumwe mu zishyamiranye, urundi ntunarutumire mu biganiro, ngo nibura unarufatire ibyemezo umaze kumva icyo rutekereza?

Impamvu ya gatatu, ni uko amahanga adaha agaciro Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo, ahubwo ayo mahanga agashyira amakosa kuri M23 irwanya iyo Jenoside. Ese ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo ziri mu kambi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu byo mu Karere, zizabamo ubuziraherezo?Ese niyo zataha, zakwizera zite umutekano wazo kandi Interahamwe zabirukanye mu gihugu cyabo zikica zigakiza? 

Abantu bavuga ikinyarwanda ntaho batari mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, ariko abatotezwa ni abo muri Kongo kubera FDLR yahagize indiri yayo, ikimika ingengabitekerezo ya Jenoside isanzwe ibaranga. Nyamara Umuryango Mpuzamahanga wirirwa uvuga ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ariko ntacyo ukora ngo uhagarike ubugizi bwa nabi bw’abo abajenosideri, ahubwo bakikoma abarwana ku miryango yabo ngo idashirira ku icumu. Aho kwamagana imikorere ya MONUSCO imaze imyaka n’imyaniko irebera ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo, imyanzuro ya Luanda yahaye inshingano MONUSCO ngo yo kwambura intwaro M23!

Luanda ntizirikana ko Leta ya Kongo yasinyanye amasezerano na M23, atarigeze yubahirizwa, biri no mu byatumye uwo mutwe wegura intwaro. Leta yita M23 umutwe w’iterabwoba, na Luanda igasa n’iyibishyigikiramo, iyo ivuga ngo M23 igomba guhagarika intambara.Kuki Kongo idahagitwa gushyira mu bikorwa ibyo yashyizeho umukono imbere y’amahanga?

Mu burasirazuba bwa Kongo habarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130. Imwe ishyigikiwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kuko iyifasha ku rugamba, indi irwanya imiyoborere yaboze, kugeza aho benshi basigaye bafata Kongo  nk’igihugu cy’impfuye (failed nation). Kwibwira rero ko ibibazo bya Kongo ari umutwe wa M23, ni ukwibeshya cyane. Abasesenguzi, barimo na bake mu Banyekongo bashyira mu gaciro, bagaragaje kenshi ko umuzi w’ingorane za Kongo ari imiyoborere mibi cyane, yaranze n’ubu ikaba ikiranga ubutegetsi bw’icyo gihugu. Luanda rero ntiyakemura ikibazo itabanje gusesengura no kumva neza intandaro yacyo.

Uyu munsi haratungwa agatoki M23 gusa, nyamara n’iyo yashyira intwaro hasi cyangwa ikanarekura uduce igenzura nk’uko ibihatirwa, ntibyaba birangije ikibazo, igihe cyose ubugizi bwa nabi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo buzaba bugikorwa. Niba badahawe uburenganzira bwabo n’abandi Banyekongo, ntituzatangazwe no kumva havutse indi mitwe, inakomeye kurusha M23, igizwe n’abantu bamaze kurambirwa kwicwa nk’ibimonyo.

 

2022-11-25
Editorial

IZINDI NKURU

#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

#Umwiherero15: Ntimuva aha mutansubije – Perezida Kagame abwira abayobozi

Editorial 26 Feb 2018
Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Iyo aza kuba akiriho [Rwigema] yari kubabazwa n’ibyo so akorera Abanyarwanda- Mahirwe asubiza Gen. Muhoozi

Editorial 30 Mar 2019
RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga

RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga

Editorial 06 Aug 2018
Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Mu muhango wiswe “Umugoroba w’Imihigo”, ikipe ya Mukura VS yihaye intego gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko
INKURU NYAMUKURU

Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko

Editorial 09 Nov 2017
Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we
ITOHOZA

Twifatanyije n’ Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wabuze umufasha we

Editorial 04 Oct 2016
Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?
ITOHOZA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki?

Editorial 23 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru