Umufaransakazi Stéphanie Frappart yaraye akoze amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye umukino w’abagabo mu mikino y’igikombe cy’Isi, kuri ubu uyu mugore akaba yaraye ayoboye umukino u Budage bwatsinzemo Costa Rica 4-2.
Umwihariko w’igikombe cy’Isi 2022 ni uko mu basifuzi bagiye muri Qatar ahari kubera iyo mikino harimo abasifuzi batatu b’abagore bayobowe na Stéphanie Frappart, Mukansanga Salima ndetse n’Umuyapanikazi Yoshimi Yamashita.
Kuba umusifuzi wa mbere w’umgore uyoboye imikino y’abagabo mu gikombe cy’Isi kuva cyatangira gukinwa kuva mu 1930 bivuze ko abakunzi b’umukino w’umupira w’amaguru uzajya uyoborwa n’ingeri zose z’abasifuzi.
Frappart w’imyaka 38 y’amavuko yasifuye imikino mpyzamahanga ikomeye irimo iya shampiyona y’igihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2019 ndetse anayobora umukino wa UEFA Champions League ya 2020 wahuje Juventus na Dynamo Kiev.
Usibye umukino w’u Budage yatsinzemo Costa Rica 4-2, ikipe y’igihugu y’u Buyapani yatsinze Esipanye 2-1 bityo bituma ikipe y’u Buyapani na Esipanye nari nazo zikomeje muri 1/8 cy’irangiza cy’imikino y’igikombe cy’Isi 2022.
Mu itsinda F, ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinze ita Canada ibitego 2-1, naho Croatie inganya n’u Bubiligi ubusa ku bus, muri iri tsinda ikipe ya Morocco ikaba yasohotse ari iyambere ndetse izamukana na Croatie ya kabiri ubwo bivuze ko u Bubiligi na Canada bahise basezererwa.
Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 2 Ukuboza 2022 harakinwa imikimo ya nyuma yo mu matsinda ari nayo iri bwerekane amakipe akomeza mur 1/8 cy’irangiza, Ghana irakina na Uruguay, South Korea ikine na Portugal mu itsinda H.
Mu itsinda G, Cameroon irakina na Brazil naho Serbia ize kwakira ikipe y’igihugu y’u Busuwisi, iyi mikino yose yo muri iti tsinda ikaba ikinwa saa tatu z’ijoro.
Kugaza ubu amakipe amaze kubona itike ya 1/8 y’igikombe cy’Isi 2022 ni u Buholandi, USA, Argentina, Australia, Japan, Croatia, u Bwongereza, Senegal, u Bufaransa, Poland, Morocco, Brazil, Portugal na Esipanye.