• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Ubwanditsi 20 Dec 2022 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwatangaje ko bwamaze guhagarika  umutoza Bisengimana Justin azira umusaruro muke agejeje kuri iyi kipe.

Nk’uko byagaragaye mu ibaruwa iyi kipe yashyize hanze ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ko uyu mutoza asebya kandi ubuyobozi bw’ikipe bitewe n’uko umusaruro wayo ukomeje kubura.

Ubuyobozi bwa Espoir FC bwamwandikiye ibaruwa igira iti “Dushingiye ku masezerano wagiranye a ESPOIR FC ku wa 28/07/2022 mu shingano zikubiye muri ayo masezerano ku ngingo yayo ya kabiri, Dushingiye ku musaruro mubi ukomeje kugaragara mu ikipe, aho kugeza ubu ikipe ifite amanota 7/42 bingana na 16.6%, aho mu mikino 14 ikipe imaze gukina watsinzemo umukino umwe, ukanganya imikino ine, ugatsindwa imikino icyenda,

Dushingiye ku mikoranire yawe n’abo mufatanyije imirimo mu ikipe, aho ujya mu itangazamakuru ugasebya Ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi ko badashoboye kandi waragize uruhare rusesuye mu gushaka abakinnyi 11, ibi bikaba bigaragaza isura mbi y’ikipe;

Turakumenyesha ko uhagaritswe ku kazi by’agateganyo ko gutoza ikipe nk’umutoza Mukuru uhereye tariki ya 20/12/2022 kugeza tariki ya 19/01/2023.”

Nyuma y’ibi bahise bandikira Bipfubusa Methode wari umutoza w’abanyezamu ko ahawe imirimo yo gutoza iyi kipe yo mu karere ka Rusizi.

Iyo baruwa iragira iti “ Turakumenyesha ko Ubuyobozi bwa Espoir FC buguhaye inshingano ku buryo bw’agateganyo zo gutoza ikipe ya ESPOIR FC nk’umutoza Mukuru kuva tariki ya 20/12/2022 kugeza tariki ya 19/01/2023 izo nshingano ukazakomeza kuzibangikanya n’izo warusanganywe.”

Umutoza Bisengima Justin asezerewe muri iyi kipe nyuma yaho yagiye anyura mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda arimo Police FC, Gicumbi FC, Sunrise FC ndetse na Rutsiro FC.

2022-12-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Amafoto – APR FC yatsinze Rayon Sports 2-0 ishyiramo ikinyuranyo cy’Amanota 13

Ubwanditsi 09 Mar 2024
Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana

Ubwanditsi 27 Sep 2023
Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Young Africans sc ya Haruna Niyonzima yasezerewe muri Confederations Cup

Ubwanditsi 14 Aug 2016
Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023
Amakuru

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Ubwanditsi 11 Jun 2023
Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru
SHOWBIZ

Miss Sandra Teta yatamajwe n’impenure yari yambaye ubwo yicaraga nabi akerekana hagati y’amaguru

Ubwanditsi 09 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru