• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»AS Kigali na Gasogi United zishobora guhanishwa gucibwa amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kubera kuva mu gikombe cy’Amahoro 2023

AS Kigali na Gasogi United zishobora guhanishwa gucibwa amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kubera kuva mu gikombe cy’Amahoro 2023

Ubwanditsi 09 Feb 2023 Amakuru, IMIKINO

Mu Rwanda harimo gutegurwa ko hakinwa imikino y’igikombe cy’Amahoro 2023 dore ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Gashyantare 2023 ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA habaye tombola y’uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza rigomba gutangira gukinwa tariki ya 14 na 15 Gashyantare 2023.

Mbere y’uko iyi tombola iba, ikipe ya AS Kigali iheruka gutwara igikombe giheruka yari yanditse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yikuye muri iri rushanwa ku bw’uko bifuza gushyira imbaraga zose kuri shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa imikino 18 muri 30 iba iteganyijwe.

Kuvamo kwa AS Kigali byatumye hasigara amakipe 27 muyari yiyandikishije yagombaga gukora Tombola kuri uyu wa gatatu, nyuma yaho iyo tombola ibereye aagana mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo ikipe ya Gasogi United yanditse ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ko itazitabira iri rushanwa kubw’impamvu zitayiturutseho.

Niki cyatumye habaho gusezera mu gikombe cy’Amahoro ku ikipe ya AS Kigali?

Ubwo umuyobozi w’ikipe ya AS Kigali, Shema Ngoga Fabrice yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko imbaraga z’iyi kipe zigiye gushyirwa muri shampiyona y’u Rwanda, kuko kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu aho irushwa n’ikipe ya mbere ya APR FC amanota 3 gusa, kandi hakaba hari ikizere ndetse ko bigishoboka ko batwara iki gikombe.

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko bari biyandikishije ndetse banatanga amafaranga ibihumbi 100 by’u Rwanda ariko nta mpungenge bafite z’ayo mafaranga batanze ko bo biteguye kuba banayahomba ariko bakita kuri shampiyona y’u Rwanda.

Gasogi United yari yitabiriye Tombola ndetse yari buzahure na Rwamagana City yaje kwivana muri iri rushanwa.


Binyuze mu kiganiro cy’Imikino gitambuka kuri Radiyo ya BB FM Umwezi 95.3 FM, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Gashyantare 2023, umuyobozi w’iyi kipe Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko bavuye muri iri rushanwa kubera kutubahira amategeko kw’abashinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA.

KNC ubwo yahamagarwaga mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “Amarushanwa akwiriye kugendera ku mategeko ayagenga, aho kugendera ku marangamutima y’abantu, FERWAFA yari yatumenyesheje ko tutazakina ijonjora ry’ibanze, babihindura ku munota wa nyuma, ntidukunda akajagari nibakurikiza amategeko batumenyesheje twe turi tayali gukina.”

Amategeko atarubahirijwe KNC avuga ni ayahe ?

Ubwo abanyamuryango batumirwaga muri tombora yabaye kuri uyu wa gatatu, bari bamenyeshejwe ko amakipe 11 muyari yiyandikishije yitwaye neza mu myaka itatu iheruka y’igikombe cy’Amahoro yo ntabwo yagombaga gukina ijonjora ry’ibanze rizatangira mu cyumweru gitaha.

Gusa ibi byaje guhinduka ubwo tombola yari igiye kubaho, aho umwe mu banyamuryango ba FERWAFA bahagurutse bagasaba ko iyi gahunda y’amakipe 11 atazaca mu ijonjora ry’ibanze yahinduka ngo amakipe ni menshi ahubwo akaba amakipe 5 akava kuri 11.

Uyu munyamuryango akimara kuvuga ibi, bamwe mu bari bateraniye muri icyo cyumba cyaberagamo Tombora bahise babishyigikira ku bwinshi bituma aho kuba amakipe 11 atazakina ijonjora rya mbere ahinduka amakipe atanu ariyo Rayon Sports, APR FC, Police FC, Mukura VS na Kiyovu SC.

Ibi bimaze kwemezwa nibwo hahise habaho Tombola y’amakipe 22, ni ukuvuga ayo makipe azakina ijonjora rya mbere hazaboneka mo amakipe 11 azasanga andi 5 atarakinnye ijonjora ry’ibanze akaba amakipe 16 azahita akomereza muri 1/8 cy’irangiza.

Ni iki cyatumye amakipe agabanywa akava kuri 11 akagera kuri 5 atazakina imikino y’ijonjora rya mbere?

Impamvu nyamukuru yatumye habaho guhindurwa umubare w’ayo makipe uyu munyamuryango wa FERWAFA yatanze, ngo ni uko amakipe azakina aimikino myinshi kandi urebye aya makipe ni ubundi akaba ari no muri shampiyona bisa nk’aho harebwa ku kigendanye n’amikoro aya makipe azaba atorohewe.

Amategeko y’igikombe cy’Amahoro avuga iki ku ikipe yasezeye muri iri rushanwa?

Ubusanzwe iyo hari amarushanwa agiye gukinwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, habaho gutegura n’amategeko agenga iryo rushanwa, ibi bikaba binajyanirana n’igikombe cy’Amahoro 2023.

Mu ngingo ya 12 y’aya mategeko yatangajwe na FERWAFA, agace kayo ka kabiri kavuga ko amakipe 16 adafite amanota meza mu myaka itatu y’imikino y’igikombe cy’Amahoro ni ukuvuga 2018,2019 na 2022 ariyo abanza guhura mu ijonjora ribanza akazasanga andi 12 yari yitwaye neza ugendeye ku manota bahabwa.

Ibi bivuze ko amakipe yiyandikishije uyu mwaka uko ari 28 hagombaga kuvamo amakipe 16 agahura yakaboneka umunani yisunga 11 asigaye kuko AS Kigali yo yari yamaze gusezera mbere ya Tombola.

Nyamara siko ibi byagenze kuri uyu wa Gatatu ubwo hari hagiye kuba Tombola y’igikombe cy’Amahoro 2023 aribyo umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, KNC yagendeyeho avuga ko amategeko atakurikijwe akaba ariyo mpamvu ikipe ye yasezeye.

Amategeko ateganya iki ku ikipe yasezeye mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023?

Mu ngingo ya 13 y’amategeko agenga igikombe cy’Amahoro 2023 avuga ko ikipe isezeye muri iri rushanwa ariko yaramaze kwiyandikisha, igasezera mbere y’iminsi itanu ngo irushanwa ribe ihanishwa gutanga amande y’ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe ikipe yo isezeye irushanwa ryamaze gutangira yo icibwa amande y’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda(500 000 frw).

Ikipe ya AS Kigali yo yasezeye ku cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 bivuze ko haburaga imikino 8 ngo irushanwa ritangire ndetse na gasogi yasezeye habura imini itandatu ngo ritangire agomba guhanishwa gutanga amande y’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300 000frw).

Umunyamakuru Jules Karangwa niwe munyamategeko mu - Inyarwanda.com

Ni iki ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryo rivuga?

Mu kiganiro Jules Karangwa, umuvugizi wungirije wa FERWAFA yahaye Flasha FM yavuze ko abashinzwe amarushanwa aribo babifite mu nshingano zo kureba ibihano bikwiye ngo barebe ikizakurikiraho ku ikipe ya AS Kigali kuko yatanze iki kiganiro ikipe ya Gasogi United itari yandika ivuga ko ivuye muri iri rushanwa.

Uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro mu bagabo:

Uko amakipe azahura mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro mu bagore:


2023-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza

Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza

Ubwanditsi 05 Sep 2024
Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubwanditsi 16 Nov 2021
Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

RUSHYASHYA 26 May 2026
APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

APR FC yari yahize kugera mu matsinda ya CAF Champions League yasezerewe na Pyramid yo mu Misiri

Ubwanditsi 22 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena
Amakuru

Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 20 Aug 2021
Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda
IMIKINO

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Ubwanditsi 04 Dec 2019
Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora
POLITIKI

Bernie Sanders akomeje kuzamura amahirwe yo kuzahatana na Donald Trump mu matora

Ubwanditsi 24 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru