Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid ubwo yayoboraga kompanyi yari ishinzwe gutegura Miss Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017, aba bombi bakaba bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Nk’uko amafoto yaba bombi yagiye ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2023, abagaragaza barahirira kubana nk’umugabo n’umugore.
Aba bombi bamenyekanye mu gice cy’imyidagaduro, bazeseraniye imbere y’amategeko ku biro by’umurenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Urukundo rwa Prince Kid na Elsa ntabwo ari urwavuba kuko rwagiye rugarukwaho mu bihe bitandukanye cyane cyane ubwo Prince yari afunzwe aregwaga ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gusa ibyo byose byarangiye agizwe umwere.
Nk’uko ikinyamakuru IGIHE cyabyanditse ngo hari amakuru yavugaga ko umwaka ushize ubwo Prince Kid yatabwaga muri yombi yari yaramaze gufata irembo kwa Miss Iradukunda Elsa.
Hari amakuru avuga ko aba bombi bafitanye ubukwe muri uku kwezi kwa Werurwe 2023 nubwo ku rundi ruhande bikomeje kuvugwa ko yaba yarabusubitse kuko Ubushinjacyaha buherutse kujuririra icyemezo cyo kumugira umwere.