• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina

Ubwanditsi 17 May 2023 Amakuru, IMIKINO

Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahawe y’umupira w’amaguru muri Afurika kamaze kwemeza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda iterwa mpaga kubera gukinira Muhire Kevin atabyemereww mu mukino bahuraga na Benin.

Ni amakarita Muhire Kevin yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire aho u Rwanda kuri ubu rubarizwa mu itsinda L.

Muhire yabonye ikarita y’umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.

Ni ikirego cyatanzwe na Benin nyuma yaho umukimo w’umunsi wa Kane wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.

Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y’iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y’umuhondo.

Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n’ubwo mbere y’uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko “umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n’Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.”

Ingingo ya 12 yo ivuga ko “Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.”

Nyuma yo gutera mpaga u Rwanda rwahawe iminsi itatu yo kujurira iki cyemezo.

U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n’amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n’amanota 12 na Mozambique ya kabiri n’amanota 4 mu gihe Bénin ari iya nyuma n’amanota abiri.

Kuri ubu u Rwanda nirwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n’amanota ane.

2023-05-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ubwanditsi 11 Apr 2024
Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Amafoto – Perezida Paul Kagame yakurikiye isiganwa Singapore Grand Prix 2022 ryatwawe na Sergio Perez

Ubwanditsi 03 Oct 2022
Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Patriots BBC yasubiriye GNBC imbere ya Perezida Kagame isoza irindi jonjora rya BAL idatsinzwe

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Ubwanditsi 03 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza,  bagarurwa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo kotswa igitutu Leta ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu bamaze iminsi batotezwa n’inzego z’iperereza, bagarurwa mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Dec 2017
Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Nkurunziza Babwiwe Ko Bazakurwa Amajigo
Mu Mahanga

Abatavuga Rumwe Na Leta Ya Nkurunziza Babwiwe Ko Bazakurwa Amajigo

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2
Amakuru

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Ubwanditsi 06 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru