• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

” Ushaka inshuti itazagutererana mu mahina, hitamo Paul Kagame, umunyabushishozi ntagereranywa”- Andrew Mwenda.

Ubwanditsi 12 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Andrew Mwenda ni umunyamakuru rurangiranwa ukomoka muri Uganda, akaba umwanditsi w’ibitabo n’umusesenguzi kabuhariwe muri politiki mpuzamahanga, by’umwihariko iyo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame ryabaye tariki 11 Kanama 2024, Andrew Mwenda ufatwa nk’inzobere mu bijyanye n’imibarine hagati y’u Rwanda na Uganda, doreko amaze imyaka hafi 25 ayikorera ubucukumbuzi, yaganiriye na Sanny Ntayombya mu kiganiro ” The Long Form” gitambuka kuri murandasi, maze amugaragariza uko azi Perezida Kagame, imiterere y’ibibazo byagiye biba hagati y’u Rwanda, n’uruhare General Muhoozi Kainerugaba yagize mu kubikemura.

“Byakugora kwanga Perezida Kagame”.

Bwana Andrew Mwenda, Umunyamakuru rurangiranwa mu karere no ku isi

Andrew Mwenda avuga ko mbere y’uko agirana bwa mbere ikiganiro kirambuye na Paul Kagame mu mwaka wa 2001, yari asanzwe amwumva mu mateka ya Uganda, nk’umusirikari utavugirwamo kandi ufata ibyemezo bikarishye. Ngo yari amuzi gusa nk’umuntu wagize uruhare mu ntambara zo kubohora Uganda n’u Rwanda, umugabo utagamburuzwa n’ibihe.

Perezida Paul Kagame

Aho baje kwicarana bakaganira birambuye, Andrew Mwenda yahishuriye “The Long Form” ko yatunguwe n’urugwiro Kagame yakirana abamugana, ariko cyane cyane ubumenyi bwimbitse kuri buri ngingo wamujyanaho yose: Politiki mpuzamahanga, ubukungu bw’isi yose, igisirikari, dipolomasi, kugeza no ku mikino asesengura kurusha n’abatoza.

Andrew Mwenda asanga ubwo bumenyi n’ubushishozi aribyo bisobanura impamvu ibihangange ku isi yose, mu nzego zose, bigirira icyizere Perezida Kagame. Andrew Mwenda ati: ” Si abantu benshi ku isi usangana izo ndangagaciro, ari nayo mpamvu nta muntu ushyira mu gaciro utakunda Kagame. N’iyo wagerageza kubyitsindagiramo byakugora…Ikikwereka.ubuhangange bwa Perezida Kagame, dusubire inyuma mu mateka ya vuba, mumbwire irahira ry’Umukuru w’Igihugu ryitabiriwe n’abaperezida 27!”.

“Nagize amahirwe yo gusura umuryango wa Kagame, nshimishwa no kwicisha bugufi bimuranga”.

Abasura imbuga nkoranyambaga babonye amafoto ya General Muhoozi Kainerugaba ari mu rugo kwa Perezida Kagame. Mu bari baherekeje Gen Muhoozi harimo na Andrew Mwenda, doreko hanabereye ubusabane bwo kwizihiza isabukuru y’uwo muhungu w’imfura ya Perezida Museveni wa Uganda. Mu kiganiro cye na Sanny Ntayombya, Bwana Mwenda yavuze uburyo mu rugo iwe, Kagame atifata nk’Umukuru w’Igihugu, ahubwo yitwara nk’umubyeyi, sekuru w’abana, nyir’urugo wishimira ko abashyitsi bisanzura, we ubwe akabazimanira icyo kurya n’icyo kunywa, mbese uharanira ko abamugana bataha bishimye.

Andrew Mwenda ati:” Ariya mafoto ninjye wayafashe, nyashyira no ku mbuga nkoranyambaga.

Umuryango wa Perezida Kagame ntiwinubiye ko naba navogereye ubuzima bwabo bwite, ahubwo nka Ange[umukobwa wa Perezida Kagame] yarabyishimiye cyane. Kagame rero urugero rw’umubyeyi mwiza, wabera urubyiruko icyitegererezo”.

“General Muhoozi ahora ashaka imibanire izira amakemwa hagati ya Uganda n’uRwanda, kuko azi inyungu buri ruhande rubifitemo”.

Gen Muhozi Kainerugaba Ubwo yasesekaraga i Kigali mu Rwanda

Avuga ku bihe bibi byaranze umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, Andrew Mwenda yatangaje ko azi neza abantu babi ku ruhande rwa Uganda bahemberaga amakimbirane, ariko yirinda kuvuga amazina yabo, kugirango bidasubiza inyuma umubano umaze gusubirana.

Yavuze gusa ko General Muhoozi Kainerugaba ari ku isonga mu baharaniye ko ubu ibintu byasubiye mu buryo. Yagize ati:” Hari ibyemezo byinshi byafatwaga muri Uganda General Muhoozi atabishyigikiye na gato, kuko yabonaga neza ingaruka mbi ku mibanire hagati y’ibihugu by’abavandimwe. Arabizi ko buri gihugu muri ibi byombi ari ingenzi mu mibereho ya buri ruhande. Yaharaniye rero ko urwikekwe ruvaho, ari nayo mpamvu buri gihe yifuza kuza mu Rwanda, afata nko mu rugo”.

“Perezida Kagame ni inshuti idahemuka, haba mu bibi no mu byiza” 

 

Andrew Mwenda kandi yahishuye ibinyoma bya bamwe mu bashinzwe iperereza muri Uganda, bigeze guhimba igihuha ko u Rwanda rwaba rwifuza kugirira nabi General Muhoozi. Ibi ngo yabyimye amatwi, kuko afata Perezida Kagame nk’ inshuti nyanshuti mu bihe byose. Ati: ” General Muhoozi ntiyari kwemera ayo materanya ngo atakaze inshuti idahemuka. Arabizi neza ko Perezida Kagame ari umugabo utagutererana mu mvura y’amahindu cyangwa mu izuba ry’igikatu. Azirikana ko ushaka inshuti itazakuvaho rwahinanye, Perezida Kagame ariwe mahitamo meza”.

Andrew Mwenda kandi yanagarutse ku mateka ibihugu byombi bisangiye, akwiye no gukomeza kuba umusingi w’ubuvandimwe. Yatanze urugero rw’abaturage ba Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda, banafite uruhare rukomeye mu buzima bwa Uganda.

Yerekanye ko Abagande bo mu bwoko bw’Abanyarwanda bari no mu myanya ikomeye cyane mu butegetsi bwa Uganda, ariko agaya cyane bamwe mu bategetsi b’ibirumirahabiri, bafata abo bantu nk’abanyamahanga, bakanabiheraho babima pasiporo ya Uganda. Bwana Mwenda asanga iyo myumvire nayo ikwiye guhinduka, kugirango kubuza bamwe uburenganzira bwabo bitazakurura andi macakubiri.

Ikiganiro cya Andrew Mwenda cyagarutse no ku kibazo cy’intambara yo muri Kongo, agaya ba mpatsibihugu benyegeza umuriro bagamije inyungu zabo bwite.

Yanenze kandi imiyoborere mibi yakomeje kuranga abategetsi ba Kongo, bashyira imbere inyungu zabo, batitaye ku kaga abaturage bamazemo imyaka n’imyaniko.

Andrew Mwenda asanga ikibazo cya Kongo cyagombye kurangizwa n’ umuhate w’ibihugu bigize akarere, aho kwiringira abatazi cyangwa abirengagiza ipfundo ry’ibibazo.

2024-08-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Ubwanditsi 20 Aug 2021
Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 08 Jun 2018
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Ubwanditsi 26 Mar 2020
Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Itangira ry’umwaka w’imikino wa 2022-2023 rizabanzirizwa n’umukino wa Super Cup uzahuza APR FC na As Kigali

Ubwanditsi 14 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019
HIRYA NO HINO

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu
Mu Mahanga

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka
Amakuru

Menya ubwambuzi bwa Rene Mugenzi guhera mu mwaka wa 2000 kugeza umugore amutaye akishumbusha Denise Zaneza; yashakishijwe nabo yambuye abeshya ko Leta y’u Rwanda imushaka

Ubwanditsi 26 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru