• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

1990: Uko Leta ya Habyarimana Juvenal yikanze Inkotanyi, ikagabanya abaturage muri Kigali- Ubuhamya

Ubwanditsi 22 Sep 2017 Mu Rwanda

Mu kiganiro cyihariye, Ndagijimana Inosenti, w’i Cyumba mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yagiranye n’itangazamakuru yavuze uko mu mwaka wa 1990 leta ya Habyarimana Juvenal yafashe icyemezo cyo kugabanya abaturage mu mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kujya bamenya abaje batumwe n’ingabo za RPA Inkotanyi (bitwaga ibyitso).

Mu mwaka wa 1990 abatuye Kigali ngo bari bamaze kwiyongera ari nawo mwaka abakekwaga ko bakorana n’ingabo za RPA Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, bahuraga n’akaga ku buryo bukomeye bamwe bakicwa abandi bagafungwa.

Muri icyo gihe abakekwaga na leta ya Habyarimana ko bakorana na RPA Inkotanyi ngo bitwaga ibyitso by’Inyenzi. Inyenzi rikaba izina bari barahaye ingabo za RPA Inkotanyi.

Ndagijimana Inosenti avuga ko icyo gihe yakoraga mu rugo rw’umukire wakomokaga i Samuduha atuye Kicukiro munsi ya Paruwasi (mu isanteri y’ahitwaga muri E.T.O).
Mu magambo ye agira ati “nari nifitiye akazi karyoshye. Nari mfite umubosi nakoreraga akampemba 4,500 frw buri cyumweru, yari amafaranga menshi ni nka 45,000 frw by’ubu…none reba uko nsa uku”.

Uwo musaza wacishagamo akiyumvira, akimyoza cyangwa akifata ku munwa ubona ko yibutse ubuzima yavukijwe icyo gihe, yavuze ko ari akaga kugira leta itakureka ngo wipagasirize kandi nta n’umuziro ufite.

Agira ati“baradupakiye baravuga ngo buri wese agomba gusubira iwabo, baratugabanya mu mujyi badupakira bisi ab’i Butare barabazanaga, abo mu Ruhengeri bakabajyana ab’i Cyangugu bakabjyana.”

Uko habaruwe abazoherezwa iwabo muri Komini

Umunyamakuru yamubajije niba baragufataga ugiye nko mu isoko, mu misa cyangwa ahandi bakakuriza imodoka bakagusubiza iwanyu.

Asubiza agira ati “oya, nta n’itangazo ryatanzwe. Abayobozi bahanye amakuru baravuga bati ‘abantu ni benshi kandi twaratewe’, tugomba kugabanya abantu…hagiye haza abantu bakabaza abakozi bari mu rugo runaka. Twe twari batatu nakoraga muri jardin, dufite uteka n’undi urera abana”.

Yakomeje agira ati”ubwo rero baraje (abategetsi) baravuga bati mufite abakozi bangahe tuti batatu. Bati muri batatu mugomba gusigarana babiri undi agataha. Ubwo rero badushyira ku malisiti baratwandika. Baduha n’itariki yo gutahiraho…ubwo rero bosi arambwira ati ni ‘ukwitahira ni bigenda neza uzagaruka”.

Umunsi asohoka kwa bosi akagera muri gare Routière (soma: Rutsiyeri)
Ndagijimana wari umaze guhembwa amafaranga ye yagombaga gutaha kuko itariki yari yahawe yari yageze, ashyira imyenda ye mu gafuka kavuyemo umuceri yari yameshe neza.

Agita ati “bari bampembye amafaranga nakoreye, ubwo ndagenda muri gare…harya routière nyine. Hamwe n’abandi twarahahuriye dusanga bisi ziratondetse. Bati Butare abandi bati Gikongoro abandi ngo Kibuye…gutyo perefegitura bazitaga nyine…nta perefegitura itari ifite bisi nibura nk’ebyiri”.

Ndagijimana avuga ko icyari gikurikiyeho ari uko yinjira muri bisi ijya muri perefegitura ya Butare kugira ngo ajyanwe iwabo muri Komini Muganza.

Agira ati “twageze i Butare baraducumbikira, mu gitondo ba Burugumesitiri bari bahageze…uwacu yitwaga Ndayambaje yari yaje kudutora. Buri muntu atwara ab’iwe…batugejeje kuri Komini rero ndimanukira nza hano iwacu mu Cyumba…mperuka Kigali ubwo!

Ndagijimana Inosenti yazinutswe Kigali?

Uwo musaza avuga ko muri icyo gihe yatangiye guhanga ubundi buzima ahereye ku mafaranga yari yahembwe. Aguva ko yumvaga atakinisha gusubira i Kigali, avuga ko nta bantu benshi yari ahazi.

Nta cyizere yari afite cyo kongera kubona uwo yakoreraga kuko na we ngo yari yarafashwe nk’icyitso akanabifungirwa imyaka ibiri.

Ku rundi ruhande ngo yari yaravuyeyo azi ko hari abantu bagenewe kugera i Kigali barimo abategetsi n’abakomeye, ariko hakaba n’abatabyemerewe aribo ba rubanda rugufi.

Kuri ubu ngo yishimira ubuyobozi bwiza buha abaturage ubwisanzure bwo kugera hose mu gihugu, kuko aho agera n’amaguru nta wumukumira.

-8048.jpg

Ndagijimana Inosenti

Avuga ko uretse ibibazo by’amikoro yagombye kuzajya i Kigali nibura inshuro imwe, akareba uko Kicukiro, avuga ko yari atangiye kwambariramo Inkindi, hameze kuri ubu.

Src: Bwiza.com

2017-09-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Perezida Kagame yakiriwe mu biro bya Perezida wa Isiraheli

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Kigali :Abanyeshuri  basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Kigali :Abanyeshuri basanga 826 barangije muri kaminuza ya UTB

Ubwanditsi 10 Mar 2017
Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Ubwanditsi 24 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye  gushyirwa mu bikorwa
Mu Mahanga

Kigali: Ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye gushyirwa mu bikorwa

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu
INKURU NYAMUKURU

Mu karere ka Gisagara, amabandi yitwaje intwaro yateye abaturage anakomeretsa Gitifu

Ubwanditsi 11 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru