• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 09 Nov 2016 Mu Rwanda

Igikorwa cyo gusimbuza itsinda rya mbere ry’abapolisi b’u Rwanda bari basanzwe mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) cyarangiye ku itariki ya 8 Ugushyingo.

Abagarutse mu gihugu ni 120 bo mu itsinda rya mbere (RWAFPU 1) ; basanze bagenzi babo bangana gutyo nabo baherutse gutaha mu gihugu nyuma yo kurangiza neza akazi kabo nyuma y’umwaka mu butumwa bw’amahoro.

Abandi bapolisi 120 bo mu itsinda rya kabiri (RWAFPU 2) bo berekeje muri Sudani y’Epfo gusimburayo aba batashye, bakaba basanzeyo abandi 120 bagiyeyo mu minsi mike ishize, ubu bose hamwe bari muri Sudani y’Epfo ni 240.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda niwe wayoboye igikorwa cyo gusezera no kwakira abapolisi bagiye n’abavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Itsinda rya kabiri (RWAFPU2) riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi, mu gihe Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga ariwe wari uyoboye icyiciro cy’abapolisi bagarutse mu gihugu; akaba kandi ari nawe wari uyoboye icyiciro cya mbere (RWA FPU1) cy’abapolisi b’u Rwanda barangije ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo.

CP Nshimiyimana, ubwo yakiraga abapolisi bagarutse mu Rwanda yagize ati:” inshingano mwari mufite zo kubungabunga amahoro, ituze n’umutekano usesuye muzazikomereza hano iwanyu mu gihugu, tubashimiye uko mwitwaye neza mu kazi”.

Ku ruhande rwe, ACP Rogers Rutikanga yavuze ko imyitwarire myiza ariyo yatumye buzuza neza inshingano zabo.

Yagize ati:” imyitwarire myiza iranga inzego z’umutekano niyo nkingi ituma twuzuza neza inshingano zacu, kandi mboneyeho n’umwanya wo gushimira aba bapolisi barangije akazi ko mu butumwa bw’amahoro kubera ko bitanze bagahesha isura nziza igihugu cyabo ndetse bagafasha n’abaturage ba Sudani y’Epfo”.

Ubwo yasobanuraga ku buryo burambuye ibyo bagezeho mu gace ka Malakai muri Upper Nile, aho bari bari bashinzwe kurinda abavanywe mu byabo n’intambara muri ako gace, ACP Rutikanga yavuze ko bahasize ubutumwa bw’urukundo, ubufatanye n’ubumwe ku baturage ba Sudani y’Epfo.

Yagize ati:” mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, twakoze ubukangurambaga no kwigisha ubumwe kuko twari dufite ubunararibonye kubera amacakubiri yari yarabaye mu gihugu cyacu. Kubera ibyo twaciyemo rero ; twifashishije ayo mateka maze tubakangurira ko ari bamwe kandi ko bakomeza kuba umwe”.

-4613.jpg

Yakomeje agira ati:“ Iyo uri mu kazi ko ku rwego mpuzamahanga nka kariya, uhura n’abantu benshi bafite imico itandukanye baturutse mu bihugu binyuranye kandi mugakorana neza. Ndahamya ko ubu bumenyi twahungukiye buzafasha buri wese gukomeza gukora neza, aho ariho hose, kandi mu bihe ibyo aribyo byose”.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Abarenga 800 bakaba bari mu matsinda atanu (FPU) harimo atatu ari muri Centrafrika mu gihe irindi tsinda rimwe riri mu gihugu cya Haiti.

RNP

2016-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus (PGGSS7)

Ubwanditsi 25 Jun 2017
Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo  watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

RUSHYASHYA 23 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite
SHOWBIZ

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi wabyaranye na Nyakwigendera Mowzey Radio arikoma abavuga ko atwite

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa
Amakuru

Amafoto – Minisitiri wa Siporo na Komite Nyobozi ya FERWAFA basuye ibikorwa by’inyubako n’ibibuga biri kubakwa

Ubwanditsi 28 Oct 2025
Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe umwihariko wo kuganira ku muco
Mu Mahanga

Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe umwihariko wo kuganira ku muco

Ubwanditsi 03 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru