• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Amateka ya Col. Muammar Gaddafi ndetse nuko yakojeje agati mu ntozi aca umurongo utukura mu nyanja ngo ahangane na Amerika

Ubwanditsi 22 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Abakiri bato bumva ibigwi bya Col. Muammar Gaddafi bakagira ngo ni ibikabyo ariko uyu mugabo wayoboye Libya imyaka 42, amateka agaragaza ko yari igihangange ndetse akagira umwihariko mu gufata ibyemezo bikakaye.

Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yateye ubwoba Ronald Reagan wayoboraga Amerika, anaca umurongo ntarengwa mu Nyanja ya Méditerranée, asaba Amerika ko niba yumva ifite ingufu yawurenga, maze akayihindura ubushwambagara.

Guhera mu myaka ya 1980 kugeza mu 1986 hakunze kumvikana ibikorwa by’uko ibyihebe byari byibasiye ukwigarurira indege hirya no hino ku Isi, bikagendana n’ituritswa ry’ibisasu mu mijyi imwe n’imwe yo ku mugabane w’u Burayi.

Ibyibukwa cyane ni ibyakorewe ku bibuga by’indege bya Vienne muri Autriche na Roma mu Butaliyani mu 1985 ndetse n’ituritswa ry’ibisasu ryakurikiyeho mu nzu y’urubyiniro yari mu Mujyi wa Berlin mu Budage, yaguyemo Abanyamerika babiri.

Mu bitero Gaddafi yateguraga kandi ku Isi yose n’u Rwanda ntirwasigaye inyuma, kuko mu mezi abanza ya 1986, yateguye igitero kuri John Edwin Upston wari Ambasaderi wa Amerika i Kigali, ariko inzego z’Ubutasi za Amerika (CIA) ziba zabimenye kera zikiburizamo.

Ibi bitero byose byashinjwaga gutegurwa na Colonel Muammar Gaddafi, wari uhanganye bikomeye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi na Amerika.

Muammar Mohammed Abu Minyar Gaddafi yari igihangange ndetse akagira umwihariko mu gufata ibyemezo bikakaye

Ibyo gupima ingufu na Amerika ngo Gaddafi yabishyizemo imbaraga zidasanzweUbusanzwe nk’uko mu 1982 byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu cyiswe “The Convention Of The Water Of Sea”, amazi magari y’inyanja areka kwitirirwa igihugu icyo aricyo cyose, uhereye ku bilometero 321 uturutse ku nkombe z’ibihugu.

Ariko Gaddafi we mu myaka ya za 1980 yabirenzeho afata Ikigobe cya Syrte cyose kiri mu Nyanja ya Méditerranée, aca umurongo awita “Umurongo w’Urupfu”, kandi ko uzahirahira kuwurenga azamurasa.

Mu byo Gaddafi yakoraga byose, ngo nta mikino yarimo, kuko inkombe z’amazi ya Libya zose, yari yamaze kuzizengurutsa intwaro zihanura indege, kugira ngo yirinde ko hari uwamuca mu rihumye akarasa Libya akoresheje ibitero byo mu kirere cyangwa mu mazi.

Amerika ariko ku ruhande rwayo, yirinze cyane kwerekana ko ishishikajwe n’ibikorwa by’ubushotoranyi bya Gaddafi, ahubwo ishyira imbaraga mu kumufatira ibihano mu by’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga, ndetse no kubuza uyu mu Perezida gukorera ingendo muri Amerika n’u Burayi.

Gusa Amerika yo yarimo gutegura ibitero byayo izagaba kuri Libya mu ibanga rikomeye.

Bitandukanye n’uko byari bisanzwe, ko aho Amerika igiye kurwana ikunze kwifatanya n’ibihugu by’inshuti zayo, kuri iyi nshuro iki gihugu cyaririye kirimara, kuko uretse u Bwongereza bwatanze inkunga y’ikibuga cy’indege cya Upper Heyford indege zagabye iki gitero zahagurukiyeho, ibindi bihugu nka Espagne n’u Bufaransa byahakaniye Amerika ko itagomba guhirahira ngo ikoreshe ikirere cyabyo.

Byasabye indege z’intambara z’Amerika gukoresha ikirere cy’Amazi magari ya Méditerranée, ku bilometero bisaga 2400 uvuye mu Bwongereza.

Igitero nyir’izina ku mijyi ya Tripoli na Benghazi

Ku ya 15 Mata 1986, ahagana saa munani z’ijoro, nibwo urusaku rusa n’inkuba zikubise rwumvikanye mu Murwa Mukuru Tripoli ndetse na Benghazi ufatwa nk’umujyi wa kabiri muri Libya.

Ni igitero cyakozwe n’indege z’intambara 42 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iki gikorwa cyahawe izina rya “El Dorado Canyon”.

Muri iki gitero, imitwe kabuhariwe y’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere no mu mazi, ndetse n’indege z’intambara zigabije ikirere cya Libya, zirasa ibirindiro by’Ingabo z’iki gihugu bisaga bitanu byari muri mijyi ya Tripoli na Benghazi, hamwe n’ingo za Perezida Muammar Gaddafi hafi ya zose zihindurwa umuyonga.

Ni igitero cyamaze iminota 20 gusa, ariko gisiga gishegeshe ubushobozi bw’igisirikare cya Libya, kuko zaba indege z’intambara, ‘radars’ n’imbunda birasa indege yacungiragaho, hafi ya byose byasutsweho toni 60 y’ibisasu bihinduka umuyonga mu kanya gato.

Muammar Gaddafi wari ubanye neza na Karmenu Motsud Bonnicci wari Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maltes ngo yaba yaraburiwe iby’iki gitero, byatumye we n’umuryango we babasha guhungira mu buvumo bwubatse mu kuzimu, arokoka ibi bisasu atyo.

Iyi ntambara ngo yaba yarahitanye abasaga 60 ku ruhande rw’abaturage ba Libya, ndetse n’abapilote babiri ba Amerika bahasiga ubuzima, bapfuye barohamye ubwo indege yabo y’intambara yaraswaga za misile za Libya igahanukira mu kigobe cya Syrte.

Umwe mu bana b’abakobwa barererwaga mu rugo rwa Gadhafi witwa Hannah Gaddafi na we byavugwaga ko yaguye muri iki gitero, mu 2011 nyuma y’imyaka 25 kibaye, ikinyamakuru Die Welt cyandikirwa mu Budage cyavuze ko byari ibinyoma, ko uyu mukobwa atapfuye. Hannah Gaddafi kuri ubu ngo ni umuganga mu Bitaro biri muri Tripoli.

Iki gitero kirangiye, ngo Ronald Reagan wategekaga Amerika yabwiye itangazamakuru ko kwari uguha gasopo Gaddafi, ko nakomeza kwigira akari aha kajya he azibonera ibirusha ubukana ibyo yari amaze kwerekwa.

Ghaddafi akirutse igitero yavuze ko ari we watsinze Amerika, ndetse avuga ko nta mubano igihugu cye gishobora kugirana na Amerika igihe cyose Reagan azaba ari ku butegetsi.

Colonel Muammar Gaddafi wayoboye Libya guhera ku wa 1 Nzeri 1969, yitabye Imana ku wa 20 Ukwakira 2011 mu mujyi wa Syrte, yishwe n’inyeshyamba, zaterwaga ingabo mu bitugu n’Igisirikare cya OTAN, gihuje bimwe mu bihugu bya Amerika n’u Burayi.

Ronald Reagan wayoboye Amerika ntiyavugaga rumwe na Colonel Muammar Gaddafi

Colonel Muammar Gaddafi yayoboye Libya imyaka 42

Abaturage bo muri Libya bishimiye kugandagurwa kwa Col Gaddafi bafataga nk’umunyagitugu ruharwa

2018-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

RDC: FDLR Irabonwa Nk’ishobora Guhungabanya Amatora

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Ndagisha Inama

Ndagisha Inama

Ubwanditsi 17 May 2017
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Ubwanditsi 07 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda
Mu Mahanga

Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2016
Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora
Mu Mahanga

Perezida Museveni yikomye abaturage bamara igihe kinini mu masengesho aho kukimara bakora

Ubwanditsi 09 Oct 2017
Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari
ITOHOZA

Uko Gen Kabarebe wangaga abasirikari urunuka yarwanye n’intare, akinjira mu gisirikari

Ubwanditsi 02 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru