• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Perezida Museveni aratangira uruzinduko muri Tanzania

Ubwanditsi 24 Feb 2017 Mu Rwanda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda guhera ejo tariki 25/02/2017 biteganyijwe yuko azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, igihugu cyamuhaye ubuhungiro muri za 70 !

Umuyobozi w’intara ya Dar es Salaam, Paul Makonda, ejo yabwiye abanyamakuru aho mu murwa mukuru wa Tanzaia yuko Museveni azaba ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, rukazarangira ejo bundi tariki 26.

-5869.jpg

Makonda yabwiye abo banyamakuru yuko Perezida Museveni azagirana ibiganiro birambuye na mugezi we, Perezida John Pombe Magufuli, ariko yirinda kuvuga ibyo bizibandaho uretse kuvuga gusa yuko bizaba bigendanye n’ubukungu, ubucuruzi na diplomasi.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Prezidansi ya Tanzania bahamya yuko ibiganiro by’abo bakuru b’ibihugu byombi bizibanda ku kibazo cy’imishyikirano igamije kureba uko amahoro yagaruka mu gihugu cy’u Burundi.

Perezida Museveni niwe muhuza mukuru w’ibibazo by’Abarundi n’ubwo imirimo ya buri munsi ikorwa na Benjamin William Mkapa, wahoze ari Perezida wa Tanzania. Imishyikirano y’Amahoro ku Burundi ihagarariwe n’umuryango w’uburasirazuba bwa Afurika (EAC), ubu Magufuli abereye umuyobozi !

-5872.jpg

Perezida Museveni na Perezida Magufuri

Iyo mishyikirano y’Abarundi ubushize yabereye Arusha, isanzwe ibera, kuva tariki 16 kugeza tariki 18 z’uku kwezi ariko leta y’u Burundi yanze koherezayo intumwa zayo, itanga impamvu ubona zifite intego (intumbero) zo gushaka kwica iyo mishyikirano.

Leta y’u Burundi yavuze yuko idashobora kujya mu mishyikirano yanatumiwemo imitwe yibumbiye muri CNARED ngo kuko yagize uruhare muri ya kudeta yapfubye, Gicurasi 2015. Bujumbura kandi ikanavuga yuko iyo mishyikirano igomba kuzajya ibera mu Burundi aho gutwarwa Arusha muri Tanzania.

-5873.jpg

Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza

Iki kibazo rero gihangayikishije Mkapa akaba yaratangaje yuko agomba kugishyikiriza abayoboye EAC ku buryo bwihutirwa ! Museveni nk’umuhuza nawe ni ngombwa guhura na Perezida wa EAC’ ku buryo bwihutirwa ngo barebere hamwe icyakorwa !

Casmiry Kayumba

2017-02-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Mbere yo kwerekeza mu birwa bya Comoros kwa AS Kigali, iyi kipe yabanje kwerekana Niyonzima Olivier Sefu nk’umukinnyi wayo mushya mu myaka ibiri iri imbere

Ubwanditsi 07 Sep 2021
Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye

RUSHYASHYA 14 Jul 2026
Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Amagare yahinduye ubuzima bwa benshi muri Afurika” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impinduka mu gisirikare cya Uganda
Mu Mahanga

Impinduka mu gisirikare cya Uganda

Ubwanditsi 11 Oct 2017
CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.
Mu Rwanda

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?
Amakuru

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Ubwanditsi 17 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru