• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abatazi abagome Gervais Condo na Céléstin Nsengiyumva nibo bibeshya ko hari ikizima cyabakomokaho. Aba bombi bari abadipolomate bakomeye ba Leta y’abatabazi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, ndetse banayikorera ubuvugizi cyane mu Muryango w’Ubumwe bw’Afrika(OUA), mu itangazamakuru no mu yindi miryango mpuzamahanga, bagerageza gutagatifuza abo bicanyi.

Abo bavugizi b’abajenosideri, ubu nibo bishyize hamwe n’izindi nkorabusa, zirimo Eugène Richard Gasana,Charles Kambanda uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Mr Bean w’inyigaguhuma muri politiki, Thabita Gwiza witereye umutwe kuva musaza we Ben Rutabana yakwicishwa na Kayumba Nyamwasa,n’izindi nzererezi, maze bashinga ikiryabarezi ngo ni”OPOZISIYO NYARWANDA”, babitewemo inkunga na Perezida Tshisekedi wa Kongo.

Nyamara amateka ya vuba atwereka ko imigambi y’ ingirwa-banyapotiki zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda, ipfira mu igi, ba nyirayo bagakorwa n’ikimwaro.

Ingero ni nyinshi:
RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi basumbwe n’inda nka Gervais Condo, Théogène Ŕudasingwa, Gahima Gerald, n’abandi batekamutwe, ubu isigaye ku izina.

Abo mu ngirwa-shyaka “Ishema” rya Padiri Nahimana barenda kumarana bapfa ibisabano(Uwitwa Jean Paul Ntagara aravumira Nahimana ku gahera).

Icyiswe “Rwanda Bridge Builders” nticyamaze n’umwaka umwe, abakirimo bashinjanya ivangura rishingiye ku bwoko, dore ko hari hagaragayemo benshi bacyihishemo, mu by’ukuri ari Interahamwe mu zindi.

Abo muri MRCD/FLN yo kwa Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina imbwa zabirwaniyemo, cyane cyane aho Rusisibiranya n’abambari be baterewe muri yombi, bagashyikirizwa inkiko mu Rwanda. Abasigayeyo ubu barabundabunda, kuko bazi ko iminsi yabo ibaze.

Abo muri FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire barateranya ingemu yo kumwoherereza, n’amadolari 500 akuzura zahize, none ngo bazakuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Babivuze ukuri ngo”umusazi arasara akagwa ku ijambo”. umuriganya(escroc politique) Gasana Anastase aherutse kwandika kuri Facebook ati” UHITWA NTAFATA URUKA”, ashaka kuvuga ko ari Tshisekedi, ari nabo arimo gufasha, bose bari mu manegeka. Uwo Tshisekedi ntiyibereyeho kubera ibibazo by’inzitane, none ngo arafasha indindagire zarengeje igihe(expired).

Erega kurwanya umugabo ufite ibikorwa bimuvugira si ubonetse wese. Ni kimwe no kurwanya Ubuyobozi bw’u Rwanda witwaje gusa iturufu y’ubwoko n’ibirego by’ibipapirano. N’abatari izi mburamumaro bakozeho intoki zirashya. Abiyita ibihangange barabigerageje, imigambi mibisha ifata ubusa.
Agati kateretswe n’Imana ntigahuhwa n’umuyaga!

2023-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC

Julien Mette wari umaze amezi 5 ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino bahuye na APR FC

Ubwanditsi 17 Jun 2024
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Ubwanditsi 14 Jul 2021
Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Nyabihu: Abagize komite zo kwicungira umutekano CPCs bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha

Ubwanditsi 01 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Amahitamo y’u Rwanda aza imbere y’amabwiriza aturuka ahandi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52
Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Ubwanditsi 17 May 2025
‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa
ITOHOZA

‘Jenoside yakorewe Abahutu’: Iturufu rya Rudasingwa

Ubwanditsi 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru