Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ u Bufaransa.
Ni Amasezerano yasinywe agomba kumara imyaka itatu, akaba yari agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana ibikorerwa mu Rwanda binyize muri Visit Rwanda.
Muri bimwe byari bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba icyayi cy’u Rwanda ndetse n’ikawa y’u Rwand ari byo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc de Prince ya Paris Saint Germain, ibi bakaba byari ku rwego rwo gutuma u Rwanda rumenyekana biruseho.
Muri aya masezerano kandi harimo n’icyiswe ‘La Semaine du Rwanda à Paris’ bivuze Icyumweru cy’u Rwanda i Paris.
Icyo gihe umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Kamanzi akaba yarasobanuye ko buri mwaka Abanyarwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n’imyenda, ubukorikori ndetse n’ibindi mu rwego rwo kumenyekanisha igihigu n’ibibakorerwa.
Aya amaezerano yageze ku musoza mu mwaka wa 2022, gusa nyuma y’ibiganiro by’impande zombi aya masezerano yongereweho indi myaka itatu kugeza mu mwaka wa 2025.
Mu kwishimira aya masezerano ku mpamde zombi, kuwa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi w’ikipe ya PSG, Nasser Al Khelaifi.
Uyu muhuro wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse kandi hari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.
Binyuze ku rubug rwa Twitter, RDB yatangaje ko yishimiye uwo muhuro w’abayobozi wari ugamije kuganira ku bufatanye bw’impande zombi dore ko haherutswe kongerwa amasezerayo y’ubufatanye.
Nelly Mukazayire akaba umuyobozi wungirije wa RDB yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye bwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse na siporo muri rusange binyuze muri Tembera u Rwanda cyangwa Visit Rwanda.
Ubu bufatanye bushingiye mu bukerarugendo bwiyongeraho ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG riri mu Rwanda mu karere ka Huye rifite ibyiciro by’abakinnyi bato uhereye ku myaka 11 mu bahungu n’abakobwa.
Iri shuri ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda kandi riritegura amarushanwa ahuza amashuri yose ya PSG ari hirya no hino ku Isi rigomba kubera mu Bufaransa riri muri uku kwezi kwa Kamena.
Amasezerano hagati y’u Rwanda ba Paris St Germain binyuze muri Visit Rwanda biteganyijwe ko azageza mu mwaka wa 2025.