• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Umuyobozi mukuru wungirije muri RDB, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi wa PSG Nasser Al-Khelaifi mu kwishimira umubano w’impande zombi

Ubwanditsi 01 Jun 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, IMIKINO, UBUKERARUGENDO

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ u Bufaransa.

Ni Amasezerano yasinywe agomba kumara imyaka itatu, akaba yari agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana ibikorerwa mu Rwanda binyize muri Visit Rwanda.

Muri bimwe byari bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba icyayi cy’u Rwanda ndetse n’ikawa y’u Rwand ari byo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc de Prince ya Paris Saint Germain, ibi bakaba byari ku rwego rwo gutuma u Rwanda rumenyekana biruseho.

Muri aya masezerano kandi harimo n’icyiswe ‘La Semaine du Rwanda à Paris’ bivuze  Icyumweru cy’u Rwanda i Paris.

Icyo gihe umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Kamanzi  akaba yarasobanuye ko buri mwaka Abanyarwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n’imyenda, ubukorikori ndetse n’ibindi mu rwego rwo kumenyekanisha igihigu n’ibibakorerwa.

Aya amaezerano yageze ku musoza mu mwaka wa 2022, gusa nyuma y’ibiganiro by’impande zombi aya masezerano yongereweho indi myaka itatu kugeza mu mwaka wa 2025.

Mu kwishimira aya masezerano ku mpamde zombi, kuwa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo, Nelly Mukazayire yahuye n’umuyobozi w’ikipe ya PSG, Nasser Al Khelaifi.

Uyu muhuro wabereye mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse kandi hari na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura.

Binyuze ku rubug rwa Twitter, RDB yatangaje ko yishimiye uwo muhuro w’abayobozi wari ugamije kuganira ku bufatanye bw’impande zombi dore ko haherutswe kongerwa amasezerayo y’ubufatanye.

Nelly Mukazayire akaba umuyobozi wungirije wa RDB yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye bwo guteza imbere ubukerarugendo ndetse na siporo muri rusange binyuze muri Tembera u Rwanda cyangwa Visit Rwanda.

Ubu bufatanye bushingiye mu bukerarugendo bwiyongeraho ishuri ry’umupira w’amaguru rya PSG riri mu Rwanda mu karere ka Huye rifite ibyiciro by’abakinnyi bato uhereye ku myaka 11 mu bahungu n’abakobwa.

Iri shuri ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda kandi riritegura amarushanwa ahuza amashuri yose ya PSG ari hirya no hino ku Isi rigomba kubera mu Bufaransa riri  muri  uku kwezi kwa Kamena.

Amasezerano hagati y’u Rwanda ba Paris St Germain binyuze muri Visit Rwanda biteganyijwe ko azageza mu mwaka wa 2025.

2023-06-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022
Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Mu Rwanda hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus=41

Ubwanditsi 26 Mar 2020
“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu
ITOHOZA

Uganda: Umusirikare ufite ipeti rya general muri UPDF arashinjwa uruhare mu bikorwa byo gushimuta abantu

Ubwanditsi 29 May 2018
Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame
IMIKINO

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yagiye muri Tchad akoresheje Pasiporo Nyafurika

Ubwanditsi 08 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru