Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo mu ntara y’Amajyefpo hakinwaga imikino yo kwibuka Alphonse Rutsindura wari umwarimu n’umutoza wa Volleyball muri iryo shuri, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iyi mikino yakinwaga mu byiciro bitandukanye birimo ikiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, abahoze bakina umukino w’intoki wa Volleyball, ni imikino yabereye mu bigo bitandukanye birimo iseminari nto yo ku Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis).
Mu cyiciro cy’Abagabo cy’abakina nk’ababigize umwuga (Serie A), ikipe ya Police niyo yegukanye igikombe cyo kwibuka Rutsindura itsinze ikipe ya Gisagara VC amaseti atatu ku busa.
Naho mu cyiciro cy’abagore ikipe ya APRWVC yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority yari ifite umutoza mushya, Elie Mutabazi wari uheruka gutandukana na APR VC yerekeza muri RRA VC, bakaba baratsinzwe amaseti 3-2.
Naho mu cyiciro cya kabiri cyiganjemo amakipe y’amashuri yisumbuye na za kaminuza, ikipe ya Nyanza TSS, ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Christ Roi.
Mu cyiciro cy’amashuri abanza, igikombe cyegukanywe na Groupe Scolaire Mugombwa ku mukino wa nyuma naho mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye (O’ level) igikombe cyegukanywe na Petit Seminaire Virgo Fidelis, ASEVIF ikaba yaregukanye igikombe mu cyiciro cy’abakanyujijeho.
Iki gikombe Police VC yatwaye, kibaye igikombe cya gatatu itwaye nyuma yaho ifatiwe na Polisi y’igihugu, iheruka gutwara igikombe cyahuzaga amakipe y’abapolisi bo muri Afurika y’i Burasizuba izwi nka EAPCCO, ikaba yaratsinze igihugu cya Kenya, yanatwaye kandi igikombe cyo Kwibuka Padiri Kayumba.
Rutsindura Alphonse wibukwaga, yavutse mu 1958, avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.