• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange

Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange

Ubwanditsi 28 Feb 2021 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nako abayigizemo uruhare bakomeje gukora iyo bwabaga mu kuyihakana no kuyipfobya.

Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko hari n’ababigiramo uruhare biyita ko barokotse Jenoside kugira ngo ibihugu barimo bikunde bibumve, nyamara byahe byo kajya, ugasanga ni nk’ibirura byiyambitse uruhu rw’Intama. Ni uburyo burimo gukoreshwa, ku buryo abahakanyi ba Jenoside bihinduye abayirokotse. Byongeye, iyo ukurikiranye usanga abakomeje uyu mugambi ari umurage w’ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bahamijwe ibyaha abandi baracyihishahisha, nubwo bitabuza ko hari ababigiyemo ku bw’amahitamo.

Muri iyi minsi, nyuma yuko Abanyarwanda biruhukije kubera kubyuka bakabura videos za Idamange zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutuka inzego, abari basanzwe muri ibyo bikorwa bamufashe nk’intwari yabo. Uyu munsi ku mugoroba bateguye igikorwa twakwita nyamukuru cyo kwakira Idamange ku mugaragaro mu ruhando rwabo.

Mu bakiriye Idamange reka tubabwire bamwe muribo

1) Claude Gatebuke, mwene Gatsinzi Gatebuke uvuka ku Gisenyi mu yahoze ari Komini Kayove. Gatebuke yamenyekanye mu mashuri atandukanye aho agenda arisha ko “yarokotse intambara na Jenoside yo mu Rwanda”, ibintu bigaragaza umugambi bashyize imbere. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke cyangwa abo bakoranye mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya uburyo yangaga Abatutsi, ku buryo n’iyo bajyaga gufata amafunguro atashoboraga kwicarana nabo ku meza. Claude Gatebuke avuga ko anayobora umuryango African Great Lakes Action Network (AGLAN)”, nyamara ugizwe n’abantu batatu gusa, Gatebuke na mushiki we n’undi mugore witwa Brinkley-Rubenstin, bakawukoresha mu gushaka amafaranga mu batazi ukuri ku byabaye mu Rwanda.

2) Denise Zaneza, ni umugore washyize imbere ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu Zaneza ni umwana w’imfura wa Marcel Sebatware uba mu Bubiligi, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ntangiriro za 1990, Sebatware yari Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri, akaba muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside [CNLG] igaragaza ko Sebatware uri mu buhungiro mu Bubiligi, ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGI mu Bubiligi, akaba ari na komiseri muri iryo shyaka ryashinzwe Victoire Ingabire Umuhoza.

CNLG iheruka gutangaza ko ikibabaje cyane ari uko Sebatware Marcel ari umujenosideri ruharwa, waburanishijwe ahamwa n’ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ubu akaba ari umwicanyi uri mu buhungiro udafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5. Denise Zaneza avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba n’umuhuzabikorwa mu Burayi w’umuryango Rwandan Rights, “n’uwarokotse Jenoside.” Ariko kimwe na Gatebuke, byose ni ukwiyoberanya kuko atacitse ku icumu rya Jenoside. Ahubwo ni umwambari w’amahame y’uko habayeho Jenoside ebyiri.

3) Placide Kayumba: Niwe washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.
4) Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa: Bombi ni bene Shingiro Mbonyumutwa wakatiwe n’inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ni abuzukuru ba Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.
5) Robert Mugabowindekwe yazanye n’umugore we Kami Runyinya. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa. Mu butumwa bwari bumujyanye ubwo yakirwaga na General Jean-Pierre Huchon, harimo gusaba intwaro zo guhangana na FPR Inkotanyi, basagaba ko zagezwa mu Rwanda zinyujijwe mu bihugu by’abaturanyi byari inshuti na Habyarimana. Bikekwa ko bagenzi be muri ex-FAR baba ari bo bamuhitanye. Umugore we nawe witabiriye kwakira Idamange ni umwana wa Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa Perezida Habyarimana.
6) Gloria Uwishema Ndereyehe: Ni umukobwa wa Charles Ndereyehe, umujenosideri kabombo ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.

Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).

7) Abandi ni abiyita ko ari abanyapolitiki bakoresha inda yabo, aha twavuga nka Tabita Gwiza nawe utazi ishyaka ari bubyuke ajyamo, Charlote Mukankusi uzwi nka Nyiramaritete wo mu ishyaka ry’iterabwoba rya RNC, Freeman Bikorwa SINGIRANKABO, umutekamutwe ushakisha amafaranga ngo arashaka umuti uvura SIDA, Mzee Matata usaziye mu matiku, n’abandi

Senateri Evode Uwizeyimana niwe uherutse kuvuga ko imbeba iriye inoti batavuga ko ifite amafaranga. Kuba Jambo asbl yateguye kwakira Idamange nuko ntacyo bakiriye ni wa mugambi wabo umaze imyaka irenga 10 ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Idamange yavuze ibyo bashaka.

2021-02-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Uko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabaye igikoresho cya  RNC/CMI asiga u Rwanda icyasha nyamara rwita ku muryango we yataye

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ingabo ntizitorezwa gushoza intambara – Perezida Kagame

Ubwanditsi 13 Jul 2018
Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Kuki Ibaruwa ya Diane Rwigara yitwa ko ivugira abarokotse Jenoside yakiriwe neza n’abayikoze ikamaganwa nabo yita ko avugira?

Ubwanditsi 20 Jul 2019
Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Nyuma yo gukubitirwa iz’akabwana muri Kongo, abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje koherezwa mu ibagiro!

Ubwanditsi 11 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Cibitoke/Burundi: Abaturage Barinubira Amarondo Y’ijoro Batangiye Gukoreshwa Ku Mupaka W’u Rwanda

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire
Mu Rwanda

Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru