Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru “ELEPHANT” ejo tariki 23 Kamena 2023, yasutse amarira y’ingona, ati hari abanyita”ikigarasha”, kandi ndi “intungane” iharanira kubaka u Rwanda!!
Ingabire, ubimenye, ubyumve, ubyiteho: Rushyashya izakwita IKIGARASHA, UMWANZI W’AMAHORO, UMUGOME WABASWE N’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE, igihe cyose uzaba ugikorana na FDLR, igihe cyose uzaba ugicengeza amatwara ya MRND-CDR, igihe cyose uzaba ukiri igikoresho cy’abagambanyi bashaka ko u Rwanda rusubira mu maboko y’abajenosideri.
Urahakana ko buri kwezi utakira imisanzu ivuye muri FDU-INKINGI, umufatanyabikorwa wa FDLR?
Urahakana ko utari umuvugizi w’abo wita “impunzi” kandi ari abo mu mitwe y’iterabwoba?Urahakana ko utari umwe mu bayoboke b’icyo mwise”All for Rwanda”, kigizwe n’abasigajwe inyuma n’amateka, basigaranye gusa akarimi ko gusebya u Rwanda n’ubuyibozi bwarwo? Ukeneye ibihe bimenyetso bihamya ko icyo kiguri cy’ibigarasha gishyigikiwe na Perezida Tshisekedi, wigamba wo azatera inkunga umuntu wese uharanira guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda?
Hinduka niba ushaka ko Abanyarwanda bareka kugufata nk’umwazi w’igihugu.
Nukomeza kwigaragura muri uwo mwanda, Rushyashya nayo izakomeza kugufata nk’ ukeneye gukubitwa icyuhagiro
Byumvikane bityo!