Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’ ibihugu na za guverinoma z’ ibihugu bigize Umuryango wa G77 hamwe n’u Bushinwa.
Ni inama yiga ku bibazo bitandukanye byugarije isi, by’ umwihariko ibihugu biri mu nzira y’iterambere byiganjemo ubukene, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Agikandagira ku butaka bw’umurwa mukuru wa Cuba, Havana, Perezida Kagame yagaragaje ko ari ibyishimo kuri we gusubirayo nyuma y’imyaka igera muri 36 ahavuye.
Yagize ati “Mbere ya byose, nishimiye cyane kuba natumiwe mu nama ibera hano i Havana muri Cuba, kuri jye, kuza i Havana muri Cuba ni ikintu cy’urwibutso rukomeye,kuko nari muri iki gihugu mu 1986 hagana mu 1987. Bivuze imyaka 36 ishize, nari umu ofisiye muto nkorera igihugu cyari cyarancumbikiye ari cyo Uganda nari hano mu mahugurwa yari yarahawe abanyafrika benshi. Ku bw’iyo mpamvu, ndanezerewe n’ubwo hari haciyeho igihe kirekire, kandi nje kwitabira iyi nama y’abakuru b’ibihugu.”
Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ihuza abayobozi b’ ibihugu bisaga 130 byo hirya no hino ku isi bikiri mu nzira y’amajyambere.
Iyi nama irabera mu gihugu cya Cuba ikaba igamije gushakira umuti ibibazo binyuranye byugarije isi n’ibi bihugu by’umwihariko. Ni inama ifite insanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu iterambere.
Ni inama iteranye mu gihe isi yugarijwe n’ibibazo byiganjemo imihindagurikire y’ikirere, intambara n’amakimbirane hagati y’ibihugu no mu bihugu imbere.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ashishikariza ibihugu kwita ku ntego z’Umuryango w’Abibumbye za 2030 zigamije kurwanya ubukene, inzara no guhangana n’ ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere.
G77 ni ihuriro ryatangijwe n’ibihugu 77 biri mu nzira y’ iterambere byo ku migabane ya Afurika, Asia na Amerika y’Epfo hagamijwe kugira ijwi rimwe ku bibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku bukungu. Uyu munsi iri huriro rifite abanyamuryango 134 batuwe n’abarenga 80 by’abatuye isi bose, ndetse akaba ari na wo muryango uhuza ibihugu byinshi mu Muryango w’Abibumbye.