Mu b’Abanye-Congo umwuka simwiza nyuma yaho hatangarijwe ko hanyerejwe akayabo k’Amadorali y’Amerika asaga Miliyoni 300 ubwo muri icyo gihugu haberaga imikino ihuza ibihugu bivuga uririmi rw’Igifaransa.
Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari muri Congo Kinshasa, Nicolas Kazadi ngo iyi mikino yatwaye Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu gihe hari hateganyijwe ko iyi mikino byibuza izatwara angana na Miliyoni 48 z’Amadorali y’Amerika .
Nk’uko ikinyamakuru cy’Abafaransa, RFI cyabitangaje ngo ndetse na Radio Okapi, inyerezwa ry’aya amafaranga yari agenewe imikino ya Francophonie yazamuye uburakari mu baturage.
Aba baturage ngo ntabwo bumva uburyo umutungo wa Leta wapfushijwe ubusa mu gihe ubuzima mu gihugu bukomeje guhenda n’umutekano ukaba ari ingume mu bice byinshi by’igihugu kubera amikoro make y’inzego z’umutekano.
Ikinyamakuru alaunerdc, cyanditse ko Leta ngo yashutswe kuko bari bizeye intsinzi muri iyi mikino babinyuza mu kuyitegura aho ayo mafaranga ngo bavugaga ko yagiye mu kwerekana imikino.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ariko byakozwe hagamijwe inyungu z’abanyapolitiki, abakozi ba Leta ndetse n’abandi batanga serivisi bakabikora bazamura imibare y’amafaranga agenewe ibikorwa bimwe na bimwe byo kuri iyi mikino.
Depite Claudel-André Lubaya yatangaje ko nta bisobanuro na bike Leta ifite kuri iryo koreshwa nabi ry’amafaranga ya Leta, kuko ariyo yari ishinzwe kubikurikirana.
Yavuze ko muri Leta harimo abantu bameze nk’abasinze amafaranga y’igihugu, bumva bakora ibyo bishakiye bikarangira gutyo gusa.
Yagaragaje kandi ko ibyakozwe byose bikwiriye kubazwa Perezida Félix Tshisekedi kuko abateguraga iyo mikino, bavugaga ko ari ukumufasha kugera ku byo yemereye abaturage.
Ni imikino yatangiye guhera ku itari ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023 i Kinshasa, iyi mikino ikaba yarahuje ibihugu birenga mirongo itatu.