• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Editorial 30 Oct 2023 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu b’Abanye-Congo umwuka simwiza nyuma yaho hatangarijwe ko hanyerejwe akayabo k’Amadorali y’Amerika asaga Miliyoni 300 ubwo muri icyo gihugu haberaga imikino ihuza ibihugu bivuga uririmi rw’Igifaransa.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari muri Congo Kinshasa, Nicolas Kazadi ngo iyi mikino yatwaye Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu gihe hari hateganyijwe ko iyi mikino byibuza izatwara angana na Miliyoni 48 z’Amadorali y’Amerika .

Nk’uko ikinyamakuru cy’Abafaransa, RFI cyabitangaje ngo ndetse na Radio Okapi, inyerezwa ry’aya amafaranga yari agenewe imikino ya Francophonie yazamuye uburakari mu baturage.

Aba baturage ngo ntabwo bumva uburyo umutungo wa Leta wapfushijwe ubusa mu gihe ubuzima mu gihugu bukomeje guhenda n’umutekano ukaba ari ingume mu bice byinshi by’igihugu kubera amikoro make y’inzego z’umutekano.

Ikinyamakuru alaunerdc, cyanditse ko Leta ngo yashutswe kuko bari bizeye intsinzi muri iyi mikino babinyuza mu kuyitegura aho ayo mafaranga ngo bavugaga ko yagiye mu kwerekana imikino.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ariko byakozwe hagamijwe inyungu z’abanyapolitiki, abakozi ba Leta ndetse n’abandi batanga serivisi bakabikora bazamura imibare y’amafaranga agenewe ibikorwa bimwe na bimwe byo kuri iyi mikino.

Depite Claudel-André Lubaya yatangaje ko nta bisobanuro na bike Leta ifite kuri iryo koreshwa nabi ry’amafaranga ya Leta, kuko ariyo yari ishinzwe kubikurikirana.

Yavuze ko muri Leta harimo abantu bameze nk’abasinze amafaranga y’igihugu, bumva bakora ibyo bishakiye bikarangira gutyo gusa.

Yagaragaje kandi ko ibyakozwe byose bikwiriye kubazwa Perezida Félix Tshisekedi kuko abateguraga iyo mikino, bavugaga ko ari ukumufasha kugera ku byo yemereye abaturage.

Ni imikino yatangiye guhera ku itari ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 6 Kanama 2023 i Kinshasa, iyi mikino ikaba yarahuje ibihugu birenga mirongo itatu.

2023-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Nta Muntu Watumye Sankara Kuvugira Abacitse Ku Icumu-Nasigeho

Nta Muntu Watumye Sankara Kuvugira Abacitse Ku Icumu-Nasigeho

Editorial 19 Jul 2018
Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda

Ibibazo by’Uburezi mu Rwanda

Editorial 14 Nov 2016
Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa

Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa

Editorial 23 Nov 2017
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Editorial 08 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta
INKURU NYAMUKURU

Ingoma ya Museveni kurangaza abaturage yibanda ku Rwanda kubera ikibazo cy’ishimutwa rya Kabuleta

Editorial 16 Jul 2019
DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze
ITOHOZA

DRC: Habonetse imirambo 2 y’abazungu hafi y’Umugezi wa moyo bikekwa ko ari impuguke za Loni zari zarabuze

Editorial 29 Mar 2017
Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje
Mu Rwanda

Ibyaranze itariki ya 28 Mata 1994, ubwo jenoside yakorerwaga Abatutsi yari ikomeje

Editorial 28 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru