Col Ruhinda wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR yiciwe mu mirwano iri kubera mu burasirazuba bwa Congo. Ubwo yari mu ihema rye ahitwa I Sake.
Col Ruhinda uzwi nka Protogene Ruvugayimikore yishwe ku kagambane k’abandi bayobozi bakuru bo muri FDLR cyane cyane Gen Pacifique Ntawunguka Alias Omega akaba yarishwe tariki ya 2 Ukuboza ahagana saa moya zijoro nkuko umunyamakuru Samson Kasujja wa The Great Lakes Eye abitangaza mu nkuru icukumbuye ivuga uburyo uyu mugabo yivuganwe.
Akimara kwicwa yahise ajyanwa mu bitaro bya Heal Africa kugira ngo umubiri we utunganwe hakoreshejwe amazina y’amahimbano ya Midende Zolo Gaby, bikaba byari bishinzwe umugabo witwa Iyakaremye Zirimwabagabo Mosantu
Tubibutse ko Col Ruhinda yari yarashyiriweho ibihano n’umuryango w’ubumwe bw’iburayi muri Ukuboza 2022 kubera ibyaha by’intambara mu burasirazuba bwa Kongo. Kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, FDLR yitabajwe n’ingabo za Kongo kugorango bafatanye mu kurwanya M23.
Muri Ukuboza 2022 undi musirikari mukuru wa FDLR Capt Nshimiyimana Cassien aka Gavana of FDLR/RUD wari uyoboye igitero cyishe abantu 14 mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira 4 Ukwakira 2019.
Nubwo Tshisekedi akomeje gusezerea ingabo za EAC, impuguke za politiki ziremeza ko ingabo z’u Buundi zikomeje gufatanya n’ihuriro rya FARDC+FDLR+Wazalendo mukuwanya M23, bikaba ari ibintu bizakomeza guteza umutekano muri aka karere ko Atari igisubizo kirambye mu bibazo M23 yerekana birimo guhabwa uburenganzira nk’abandi bakongomani bose no gucyua impunzi.
Mu bufatanye bwa FDLR n’ingabo za Congo, umukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Maj Gen Peter Cirumwami yagiranye inama na FDLR+Wazalendo+n’ingabo z’u Burundi aho FDLR yari ihagarariwe na Col Ruhinda.
Mu kwezi k’Ugushyingo hagati, Cirimwami yahaye ibihumbi 200 by’amadorali ingabo za FDLR mu kwagura ibikowa byaybo byo kurwanya M2.
Amafaranga yagombaga kugabanwa kuburyo bungana ariko siko byagenze bituma abayobozi bakuru batumvikana.
Urupfu rwa Ruhinda rusobanuye byinshi ku bufatanye bwa FARDC na FDLR.