• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Editorial 11 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amakuru ava i Bukavu, umujyi mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyemo, aravuga ko kuri iki cyumweru ububiko bwa Komisiyo y’Amatora bwatwitswe, bugakongoka uko bwakabaye.

Ayo makuru aravuga ko muri iyo nzu hahiriyemo ibikoresho byose byagombaga kwifashishwa mu matora rusange, arimo n’ay’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu minsi 9 gusa iri imbere.

Mu byakongotse harabarurwamo imashini za mudasobwa 1700, lisite z’abemerewe gutora, impapuro ziriho amafoto n’amazina y’abakandida n’ibindi.

Icyaba cyateye iyi nkongi y’umuriro ntikirasobanuka, icyakora abakandida bahanganye na Félix Tshisekedi barashinja ubutegetsi kuba inyuma y’ubu bigizi bwa nabi, ngo bugamije kuburizamo amatora muri iriya ntara ya Kivu y’Amajyepfo, binavugwa ko Tshisekedi atahafite abanywanyi benshi.

Hari n’abemeza ariko ko ibyabaye ari nk’ukinamico, kuko hakekwa ko n’ibyo bikoresho bivugwa ko byahiye ahubwo nta n’ibyigeze bihazanwa, hakaba rero ngo hatwitswe iyarara ry’ibyashaje, byakoreshejwe mu matora yandi yatambutse.

Mu gihe rero Kivu y’Amajyepfo yakwamburwa uburenganzira bwo gutora, yaba yiyongerwye kuri teritwari za Rutshuru na Masisi zo muri Kivu y’Amajyaruguru, dore ko byamaze kwemezwa ko zo zitazatora ngo kubera ikibazo cy’intambara, nk’uko byanashimangiwe na Perezida Tshisekedi ubwe.

Umutwe wa M23 wigaruriye twinshi mu duce tugize izo Teritwari, usaba ko habaho ibiganiro na Leta, intambara igahagarara, bityo abaturage bose bakabasha kwihitiramo abayobozi. Ibi Leta ya Kongo ntibikozwa.

Hagati aho igihugu cya Angola cyatangaje ko kitazabasha kubahiriza icyifuzo cya Leta ya Kongo, yari yasabye Angola kuyitiza indege zakoreshwa mu gukwirakwiza mu duce tunturanye ibikoresho by’amatora, dore ko ahenshi ibyo bikoresho bitarahagera.

Abakurikiranira hafi ibyo muri Kongo barasanga Leta yari izi neza ko izo ndege za Angola zitazaboneka, ahubwo ikaba yarishakiraga urundi rwitwazo rwo gusobanura impamvu amatora adashoboka mu duce twinshi, cyane cyane ahiganje abayoboke b’umukandida Moïse Katumbi, uhangayikishije cyane Félix Tshisekedi.

Mu gihe cyo kwiyamamaza hari uduce Tshisekedi yavugirijwemo induru, bamwita umujura n’umubeshyi, byongera kumwereka ko gutuka uRwanda na Perezida Kagame birahagije mu kwigarurira imitima y’Abakongomani, ko ahubwo agomba gushaka ubundi buriganya bwo kuburizamo amatora, yaramuka anabaye hagategurwa amayeri yo kwiba amajwi.

Impungenge rero zikomeje kuba nyinshi ko aya matora ya Kongo ashobora gukurura imidugararo ndetse izamena amaraso menshi, yiyongera ku ntambara n’amacakuviri bisanzwe byarayogoje iki gihugu. Ni amatora ashobora kongera ibinyoro mu bibembe.

2023-12-11
Editorial

IZINDI NKURU

Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Abaturage b’Akarere ka kicukiro bakanguriwe kwicungira umutekano

Editorial 24 Sep 2016
Urupfu rwa Nyampinga wa mbere w’u Burundi rwatunguye benshi

Urupfu rwa Nyampinga wa mbere w’u Burundi rwatunguye benshi

Editorial 10 Jan 2017
Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Perezida Kagame yagiriye ikizere abagore bazamufasha gutanga umusaruro muri AU

Editorial 22 Oct 2016
Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Intumwa za Sudani y’Epfo zashimye iterambere ry’isoko ry’imigabane mu Rwanda

Editorial 05 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura
Amakuru

Amikoro make yatumye komite nyobozi ya As Muhanga yegura

Editorial 11 Aug 2021
Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU
Mu Rwanda

Perezida Kagame yayoboye inama nyunguranabitekerezo ku mavugururwa ya AU

Editorial 20 Aug 2017
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84
HIRYA NO HINO

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Editorial 03 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru