Impera z’icyumweru mu Rwanda zirangira zisize hakinwe imikino itandukanye mu byiciro bitandukanye harimo imikino y’umupira w’Amaguru, iy’intoki nka Basketball na Volleyball.
Duhereye ku mikino y’umupira w’Amaguru, hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wasize amakipe arimo APR FC, Police FC, AS Kigali abonye itsinzi.
Uko imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona y’u Rwanda wagenze:
AS Kigali 2-1 Rayon Sports
Gasogi United 2-4 Mukura VS
Muhazi United 1-0 Bugesera FC
Etoile de l’Est 0-3 Police FC
Musanze FC 4-0 Marines FC
Kiyovu SC 2-1 Etincelles FC
APR FC 4-1 Gorilla FC
Sunrise FC 2-1 Amagaju FC
Kuri uyu wa mbere ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wayo wa nyuma w’imikino y’igice kibanza cya shampiyona aho igomba gukina n’Amagaju kuri Sitade ya Huye.
Usibye mu mupira w’Amaguru imikino yakinwe mu mpera z’icyumweru, muri BK Arena hakiniwe umukino wahuje ikipe y’abakinnyi beza b’u Rwanda muri Basketball yakinnye n’abeza bo mu gihugu cy’i Burundi.
Wari umukino wo kwishyura warangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 72 kuri 43, umukino wari wabanje ikipe y’i Burundi yatsinze umukino ku manota 76 kuri 73.
Ikipe yatwaye igikombe ariyo y’u Rwanda yanahembwe Miliyoni eshatu n’igice y’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe umukinnyi mwiza w’imikino yombi yabaye Nsbobozwabyose Jean Jacques Wilson.
Kuri iki cyumweru, muri BK Arena habereye kandi umukino wa Volleyball, uyu ukaba wahuje APR WVC yatsinze ikipe ya Police WVC amaseti 3-0.
Ni umukino wateguwe na Minisiteri ya Siporo ifatanyije na UN Women, ni mu rwego rwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, kwirinda no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri siporo