• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Editorial 30 Dec 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Byari bimenyenyerewe ku bategetsi ba Kongo bananirwa gukemura ibibazo by’imiyoborere byasenye igihugu, bakabyegeka ku Rwanda, ngo rushyigikiye M23, birengagije ko isi yose izi neza ko uwo mutwe ari uw’Abanyekongo baharanira kuvana igihugu cyabo mu rwobo cyaroshywemo n’abategetsi babi, uko bagiye basimburana ku ngoma.

Iyi turufu yo kwihunza ibibazo by’ingutu aho kubikemura ahereye mu mizi, niyo Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye nawe ahisemo, agamije gukinga Abarundi ibikarito mu maso, ngo batabona ko igihugu cyabo kiyobowe giswa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuwa 29/12/2023, Perezida Ndayishimiye yikuye mu kimwaro aterwa no kuba yarananiwe kurindira umutekano Abarundi, maze aremekanya ibinyoma ngo umutwe wa RED-TABARA urwanya ubutegetsi bwe ufashwa n’u Rwanda! Ibisa birasabirana, nta Tshisekedi nta Ndayishimiye!

Aya magambo ya Ndayishimiye, aje nyuma y’aho tariki 22/12/2023, abantu bitwaje intwaro biraye mu baturage b’ahitwa VUGIZO, muri zone ya Gatumba ihana imbibi na Kongo, maze inzirakarengane zisaga 20 zikicwa.

Leta ya Ndayishimiye yashinje RED-TABARA ubu bwicanyi, ariko mu itangazo uyu mutwe waraye ushyize ahagaragara, wahakanye wivuye inyuma uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, ahubwo ushinja igisirikari cy’u Burundi ubwo bwicanyi. RED-TABARA ndetse yongeye gusaba ko impuguke zitagize aho zibogamiye zakora iperereza ryimbitse kuri ayo mahano. Nubwo iri perereza ryasabwe ubwicanyi bukimara kuba, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwararuciye burarumira.

Muri iryo tangazo rya RED-TABARA kandi, yahakanye ubufasha yaba ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose.

Abasesenguzi muri politiki y’aka karere bibajije ukuntu Perezida Ndayishimiye yatinyutse gushinja u Rwanda gucumbikira RED-TABARA, kandi afite ingabo muri Kivu y’Amajyepfo, aho avuga ko zagiye gusenya ibirindiro by’abo barwanyi. Byongeye, abategetsi b’u Burundi bavuze ko igitero cyishe abaturage bo mu Gatumba ngo cyagabwe na RED-TABARA itururse muri Kongo. Ukibaza rero uburyo izo nyeshyamba ziba mu Rwanda, zigatera u Burundi zivuye muri Kongo.

Ibirego bya Perezida Ndayishimiye ntibirimo ubuswa gusa, ahubwo biranagaragaza kutazirikana ineza. Iyo aza kuba indongozi y’ inyangamugayo, yari kwibuka ko tariki 30/07/2021, Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’uBurundi abarwanyi 19 ba RED-TABARA, n’intwaro zabo, nyuma yo gufatirwa muri Nyungwe, ku butaka bw’u Rwanda.

Nyamara ahubwo, mu manza z’Abanyarwanda bagiye bafatirwa mu bikorwa by’iterabwoba, abenshi basobanuye neza inkunga bahabwa n’abayobozi b’u Burundi, baba aba gisirikari, baba n’abagisivili. Ntawe utazi ko ibyihebe bya FLN bifite indiri mu ishyamba rya Kibira mu Burundi. Gusa u Rwanda ntirujya mu mikino yo kujugunyirana ibirego, ahubwo rufata ingamba zo kurinda ubusugire bwarwo.

Perezida Ndayishimiye asanzwe azwiho kwiyorobeka no kuvuga ibihabanye kure n’ibyo akora. Icyakora muri icyo kiganiro n’abanymakuru ho yasize umugani kubera kwivuguruza, bigaragarira buri wese ko ibyo avuga ari ukuremekanya.

Kwivuguruza kwafashe umwanya munini.Urugero ni nk’aho yananiwe gusobanura ubufatanye bw’abasirikari b’u Burundi n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, n’indi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, ndetse hakaba hari umubare munini w’intwaramuheto zimaze kugwa mu ntambara hagati y’iyo mitwe na M23. Abarundi bataguye mu bitero bafashwe mpiri, ndetse M23 yaberetse isi yose.

Mu buriganya busekeje, Perezida Varisito Ndayishimiye yavuze ko ngo nta musirikari wa Leta y’u Burundi wigeze afasha Leta ya Kongo ku rugamba, ko ahubwo RED-TABARA ariyo irwana ku ruhande rwa M23. Yongeyeho ko imfungwa zivuga ikirundi M23 yagaragaje ari iza RED-TABARA, ukibaza rero uburyo abo barwanyi ba RED-TABARA baba bafatanya ku rugamba na M23, yarangiza ikaberekana nk’imfungwa z’intambara!

Ibi byo kwihakana abasirikari ba Leta y’uBurundi bagwa ku rugamba muri Kongo, abandi bagafatwa mpiri, byarushijeho kurakaza benshi mu basirikari b’icyo gihugu, n’ubundi bakomeje kwibaza icyo barwanira muri Kongo, ndetse benshi bagahitamo gufungwa cyangwa gutoroka igisoda, aho kujya gupfira impamvu batazi.

Amabanga yamenwe n’ibyegera bya Ndayishimiye ndetse na Tshisekedi, avuga ko hari amasezerano ya rwihishwa abo bagabo bagiranye, ajyanye n’ubufatanye mu kurwanya M23. Ayo masezerano ngo yemerera buri musirikari w’u Burundi uri muri Kongo amadolari 5.000 buri kwezi, nyamara abo ba nyagupfa bahabwa inticantikize ibafasha gusunika iminsi gusa, mu gihe bategereje gufumbira iminaba ya Kongo.

Umuyobozi nyawe ni usesengura imiterere nyakuri y’ibibazo byugarije abaturage ashinzwe, akabishakira umuti atayobowe n’amarangamutima, byaba ngombwa akiyambaza n’abaturanyi. Iyo uhisemo rero kwikoma abo baturanyi, uzi neza ko ubarenganya, ntutinda kubona ko wibeshye. Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!

2023-12-30
Editorial

IZINDI NKURU

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Abagabo batatu bafatanywe inka icumi bakekwaho kwiba mu karere ka Nyagatare

Editorial 17 Sep 2016
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Editorial 30 Jul 2025
Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Editorial 03 Nov 2016
Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Editorial 22 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Editorial 10 Aug 2018
Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi
Amakuru

Dr. Pastor Rutayisire yemeye ko Yaganjwe n’Amarangamutima agaruka ku Ifungwa ry’insengero nyinshi

Editorial 07 Aug 2024
Hon Theobard Mporanyi  ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi  watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )
Mu Mahanga

Hon Theobard Mporanyi ntaho ahuriye n’ibyamwanditsweho kuri dosiye ya Dr. Gahutu Pascal uyobora Kaminuza ya Rusizi watawe muri yombi na Polisi ( YAVUGURUWE )

Editorial 10 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru