Kuki Perezida cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo atabariza Abanyapalesitina bagwa mu ntambara yo muri Gaza, ariko agashimishwa no gufashaTshisekedi kwica Abakongomani?
Iki gihugu cy’Afrika y’Epfo cyigize intyoza mu kuregera ubutabera mpuzamahanga igisirikari cya Israeli gisuka amasasu mu ntara ya Gaza,mu gihe Israeli yo ivuga ko iri mu intambara yo kwirengera no guhashya iterabwoba Abayahudi bakorerwa n’intagondwa za Hamas.
Igitangaje rero ni uko iyo Afrika y’Epfo ishinja Israeli kumena amaraso y’inzirakarengane, ariyo iyoboye abasirikari ba SADC, bishoye mu ntambara ireba Abakongomani mbere y’abandi bose.
Ese Abanyekongo batikirira muri iyo ntambara ntibava amaraso nk’ay’Abanyapalestina Perezida Ramaphosa atabariza?
Mbere yo kuvugira Gaza se, yabanje akagirira impuhwe Abanyafrika bagenzi be ra?
Abasesenguzi basanga ikigenza Afrika y’Epfo muri Kongo ari inyungu z’abategetsi ku giti cyabo (by’umwihariko Perezida Ramaphosa n’ibyegera bye), dore ko Tshisekedi yemeye guha ibyamirenge umuntu wese uzamuyoboka buhumyi, akiyahura mu ntambara ahanganyemo n’Abakongomani bene wabo.
Ramaphosa ntacyo atakaza, kuko mubo M23 yisasira buri munsi nta mwana we urimo. Icyo areba ni icyinjira mu mufuka we gusa.
Amateka ntiyibagirwa, hari umunsi azamuryoza ubugome agirira Abanyekongo, ataretse n’abaturage b’igihugu cye yohereza gufumbira iminaba yo muri Kivu y’Amajyaruguru.