• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu magambo y’urwango Perezida Ndayishimiye w’uburundi yongeye kwikoma impunzi zo munkambi ya Mahama avuga ko umutwe wa RED-Tabara Urwanya Leta y’u Burundi ariho ukura abasirikare. Ibi yabitangaje ku italiki ya 02 Gashyantare 2024 ubwo yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi.

Mu mujinya mwinshi yavuze ko igihugu cy’u Rwanda ari cyo gifasha abarwanyi ba RED Tabara ndetse avuga ko kinabatoranya Kikabaha n’imyitozo.

Yongeye kwikoma u Rwanda avuga ko ibihugu bikomeye bikwiye gufatira ibihano u Rwanda. Ubwo abayobozi b’uburundi bari I Mahama mu mwaka wa 2022, bavuze binyuze muri Leta y’u Burundi, impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015, zatangiye gushishikarizwa gutaha bagasubira mu Gihugu cyabo guhera muri 2020 ku bushake, kubera ko icyo bahunze cyari kitagihari.

Mbere yaho mu Rwanda habarirwaga impunzi zirenga ibihumbi 70 zahunze mu mwaka wa 2015, kubera ibibazo byo kutumvikana kuri manda ya gatatu y’uwahoze ari umukuru w’icyo gihugu nyakwigendera, Pierre Nkurunziza.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe gucyura no gusubiza mu buzima busanzwe impunzi, Nestor Bimenyimana, yavugaga ko guhera mu mwaka wa 2020 impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zimaze gutaha zirenga ibihumbi 34.

Ndayishimiye rero ibi arabivuga mugihe ingabo ze zikomeje gutikirira muri congo aho zagiye gufasha Tshisekedi muntambara barwanamo na M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’abanyekongo basigajwe inyuma, abenshi ari abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje gukorerwa Jenoside mu gihugu cyabo

Muri uru rugamba kandi Ndayishimiye anafatanyije n’imwe mu mitwe iba muri congo harimo n’umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda FDLR uhora ukubita agatoki ku kandi ngo bahungabanye umutekano w’Abanyarwanda

Nubwo ndayishimiye avuga ibi ariko, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo aherutse gutangaza ko RED tabara ari umutwe w’abarundi uharanira ubuyobozi bugendera ku mategeko, ukaba uherereye muri congo. Gusa ikibabaje nuko Leta y’uburundi ikomeje ubushotoranyi k’u Rwanda nyamara bazi neza aho umutwe ubarwanya uherereye.

Abasesenguzi mu bya Politike bakaba bavuga ko ibyo Ndayishimiye arimo gukora ari umugambi mubisha wa Perezida Tshisekedi wahaye amafaranga menshi Ndayishimiye ngo bafatanye kudurumbanya akarere k’ibiyaga bigari.

Umuheto ushuka umwambi bitari bujyane

2024-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Nyuma y’imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC.

Ubwanditsi 10 May 2021
Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Impamvu Kayumba akomeje kuba umwizerwa wa Museveni

Ubwanditsi 28 Jan 2019
Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Ubwanditsi 30 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo  kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi
Mu Rwanda

Abanyarwanda barasabwa kuba babucyereye kandi ari benshi mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa RPF-Inkotanyi

Ubwanditsi 12 Jul 2017
Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana  wahoze ari Ambasaderi muri Loni
INKURU NYAMUKURU

Ibaruwa ndende Museveni yandikiye Kagame yemera ko yahuye na Mukankusi wo muri RNC na Eugene Gasana wahoze ari Ambasaderi muri Loni

Ubwanditsi 19 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru