• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 31 Mar 2024 Amakuru, IMIKINO

Imikino y’umunsi wa 25 ya shampiyona y’u Rwanda yakomeje mu mpera z’iki cyumweru, ni imikino itagize icyo ihindura ku rutonde rwa shampiyona ku makipe ahatanira igikombe.

Ni imikino yatangiye ikinwa uhereye ku munsi wo kuwa kane, aha ikipe ya Gasogi United yatsindiwe mu rugo n’ikipe ya Etoile de l’Est aho umukino warangiye ari igitego kimwe kubusa.

Bucyeye bwaho, ikipe y’Amagaju yari ari mu rugo iwayo i Huye aho isanzwe yakirira imikino yayo, yatsinze Marine FC igitego kimwe ku busa.

Kuwa Gatandatu nibwo amakipe akomeye ariko Rayon Sports yegukanye intsinzi imbere ya Mukura VS, Gikundiro ikaba yaratsinze igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ngendahimana Eric.

Kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Police FC yahatsindiwe na Gorilla FC ibitego 2-0, ibi byatumye iyi kipe ya Gorilla yiyongerera amanota ashobora no kuyigumisha mu kiciro cya mbere kuko ubu yagejeje amanota 26 biyishyira ku mwanya wa 12.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwahuje ikipe ya Kiyovu SC yatsindiye i Nyamirambo ikipe ya Musanze FC ibitego 3-1, ibi bituma ikipe Musanze ibura umwanya wa kabiri wahise ufatwa na Rayon Sports.

Kuri iki cyumweru nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 25 aho APR FC yanganyirije na Muhazi United igitego kimwe kuri kimwe.

I Bugesera, ikipe y’ako karere ikaba yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, naho i Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yahatsindiwe na AS Kigali ibitego 2-0.

Kugeza ubu Ikipe ya APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda aho ifite amanota 59 igakurukirwa na Rayon Sports ifite amanota 48.

Mu gice cy’amakipe amanuka, ikipe ya Etoile de l’Est iracyari ku mwanya wa Nyuma n’amanota 22, ikabanzirizwa na Bugesera ifite amanota 24.

Uko imikino yakinwe yose yagenze:

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rw’agateganyo:


2024-03-31
Editorial

IZINDI NKURU

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Faustin Twagiramungu ahuriye n’akaga ku mbuga nkoranyambaga, Ngo ni “Bihemu”udatinya gusebya aho nyina yamuhereye ibere!

Editorial 20 Jul 2022
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 12 Oct 2021
Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Editorial 02 Jul 2021
Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Induru yo kwa Rusesabagina ipfuye ubusa, bidasubirwaho Johnson Busingye ni Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza

Editorial 21 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.
Amakuru

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

Editorial 28 Jun 2021
Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023
UBUKUNGU

Umuryango w’Abibumbye ugiye gukoresha miliyoni $630 mu iterambere ry’u Rwanda kugeza mu 2023

Editorial 01 Aug 2018
Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20
Amakuru

Nyuma y’amakosa y’Urukiko Rukuru rwari rwamugize umwere, urw’Ubujurire rwakatiye umujenosideri Wenceslas Twagirayezu igifungo cy’imyaka 20

Editorial 31 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru