• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

SIDA: Abana banywera Imiti ku Ishuri bafite Imbogamizi y’Akato bahabwa na bagenzi babo

Editorial 15 May 2024 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Barasekwa, baravugwa, bahabwa akato, batinywa na bagenzi babo kuko baba bamenye ko bafata imiti ya Virusi itera Sida ku ishuri! Ibi byose ni bimwe mu bikubiye mu kato gahabwa abana bafite Virusi itera Sida bafatira imiti umunsi ku munsi ku mashuri aho biga.

Ni ibintu bihangayikishije, binatuma bamwe batinya kwiga baba mu kigo bagahitamo kwiga bataha, kubera gutinya aka kato bahabwa na bagenzi babo cyangwa abarimu nyuma yo kumenya ko bafite Virusi itera Sida.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2020 bugakorwa na Minisiteri y’Ubuzima, bugaragaza ko akato gakorerwa abafite Virusi itera Sida kari kari kuri 13% bigaragara ko mu baturage gahari.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abafite Virusi itera Sida, Muneza Sylivie, yabwiye IGIHE ko aka kato aho gateje ikibazo cyane ari mu mashuri, iyo abana bagiye ku mashuri babanza kubasaka bareba ibyo bazanye, ngo hari umwana ufite Virusi itera Sida basangana agacupa karimo ibinini ugasanga umusatse aramwikanze cyangwa n’abandi bagahita babibona.

Muneza yakomeje avuga ko n’iyo umwana ufite Virusi itera Sida agiye kunywera ibinini ku ishuri, usanga yihisha hagira mugenzi we umubona akamuteza abandi ugasanga hari n’abatangiye kumutinya cyangwa bagatangira kwirinda kugendana nawe kuburyo asigara wenyine.

Ati “ Icyo dusaba Minisiteri y’Uburezi rero ndetse na RBC, ni uko bakongera amahugurwa menshi ku bigo by’amashuri, bagasubizaho na club Anti- Sida kugira ngo abana basobanukirwe neza ko batagomba guha umunyeshuri mugenzi wabo akato.”

Ubuhamya bw’abahawe akato ku mashuri

Inkuru dukesha Ikinyamakuru IGIHE yaganiriye n’umwe mu bana b’abakobwa ufite Virusi itera Sida wiga mu kigo cyo mu Karere ka Nyagatare. Uyu mukobwa yavuze ko kuri ubu amaze kwiga ku kigo cya kane ngo kuko iyo abonye bagenzi be bamenye ko afata imiti ya Virusi itera Sida batangira kumutinya na we bikamutera ikibazo.

Ati “ Ubu hano niga ntabwo biramenyekana bizwi na Animatrice gusa, asa n’uwambikiye ibanga ariko aho navuye mu wa Kane, nabibwiye Animatrice ahita abibwira abarimu bose batangira kuntinya no kumfata mu buryo bwihariye kuburyo igihembwe cya kabiri cyagiye kurangira inkuru yaramenyekanye mu kigo hose, inshuti zinshiraho nsigara njyenyine mpitamo kuhava, akato karahari rwose kandi birabangama.”

Umwe mu bakobwa bari kwifashishwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Sida wayandujwe n’umuntu amuhohoteye, yavuze ko yamenye ko yanduye yiga mu mashuri yisumbuye ahita atangira gufata imiti, kuri ubu ari mu rubyiruko 30 rufite Virusi itera Sida rwishyize hamwe rurwanya akato rukanashishikariza abanduye gufata imiti.

Ati “Iyo wiga mu mashuri yisumbuye ufite Virusi itera Sida, usanga n’abayobozi ubwabo baguha akato. Nahawe akato ariko kuko nari nifitiye icyizere, nakomeje ubuzima bwanjye mfata imiti, mbereka ko ari ibintu bisanzwe, ababimenye bose bampaye akato bumva ko ngiye gupfa.”

Umusore wo mu Karere ka Kicukiro ufite Virusi itera Sida, yabwiye IGIHE ko hari inshuro nyinshi yagiye asiba kunywa imiti kubera gutinya ko bagenzi be bayibona bigatuma bamuha akato.

Yavuze ko kimwe mu bintu byamubabaje atazibagirwa ari uko yabwiye ubuyobozi bw’ikigo ko afata imiti ya Virusi itera Sida bugahitamo kumusaba kujya yiga ataha.

Ati “ Nagiye ku kigo imiti kuyibika birangora kurushaho, kuyihisha biba uko, Animateur yari ikibazo kuba wabimubwira. Nasabaga uruhushya buri wa Gatanu aza kumbaza impamvu, mwicaza ku ruhande ndabimubwira mu ibanga. Umuyobozi w’ikigo yaje kumpamagara kuko animateur yabimubwiye ahita anshyira externe ambwira ngo sinaba mu kigo mfite virusi itera Sida, kwiga ntaha byarangoye bituma mpava ndahindura.”

Uyu musore yavuze ko yize ku bigo bitanu kubera guhabwa akato n’abayobozi b’amashuri babaga bamenye ko yanduye virusi itera Sida.

Yasabye Leta ko abanyeshuri n’abayobozi bahabwa amakuru menshi kuri virusi itera Sida kugira ngo bumve ko umwana uyifite ufata imiti ari umwana nk’abandi.

Umwe mu bayobozi b’ikigo cy’ishuri mu Karere ka Nyagatare yabwiye IGIHE ko abana bafite Virusi itera Sida abenshi bakunze kuza kwiga bagahisha ko bafite ubwandu, ababyeyi babo nabo ngo banga kubibwira ubuyobozi bigatuma babafata nk’abandi kandi bakagombye kubamenya ntibabakoreshe imirimo nk’iy’abandi.

Yavuze ko kuri ubu batangiye gusubizaho Clubs zirwanya Sida ku mashuri kandi ko n’abana bigisha bagenda babasobanurira uko bataha bagenzi babo bafite Virusi itera Sida kuko abenshi baba baranayanduye abatabigizemo uruhare.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Ikuzo Basile, yavuze ko mu ngamba bafite harimo kwigisha abarimu, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi kugira ngo aka kato kagabanuke.

Ati “Ubu tugenda dukora amahugurwa tugahugura abarimu uko bafasha abana bafite Virusi itera Sida bari mu bigo byabo […] yego karacyahari ariko turi kugerageza gukorana na Minisiter y’Uburezi kugira ngo dufashe abo bana baba mu mashuri kuba batakorerwa ako kato.”

Kugeza ubu mu Rwanda abarenga ibiumbi 219 bafata imiti ya Virusi itera Sida, ugereranyije n’umubare w’abipimishije bakayisanganwa, abafata imiti ni 92%.

2024-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Editorial 02 Sep 2025
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha  ukuri

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

Editorial 23 Feb 2017
Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta

Kenya :Raila Odinga yatangaje ko atemera ibyavuye mu matora akomeje gutsindwamo na Kenyatta

Editorial 09 Aug 2017
Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Kigali: Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Editorial 17 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?
Amakuru

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Editorial 30 Jan 2023
Musanze:  Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye  amahugurwa y’ubuyobozi
Mu Mahanga

Musanze: Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi

Editorial 19 Jan 2016
Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4
Amakuru

Amakipe y’u Rwanda ari gukina Afro Basketball muri Afurika y’Epfo ntiyabashije kurenga 1/4

Editorial 12 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru