• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Loni yasabye ko amasezerano y’amahoro mu Burundi yasinywa mbere ya 2020

Ubwanditsi 23 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Akanama k’umutekano ka Loni, kanenze uburyo ibiganiro by’amahoro hagati ya Guverinoma y’u Burundi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bikomeje kugenda buhoro, nubwo Perezida Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kutaziyamamaza mu 2020.

Ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi bigamije kugarura umwuka mwiza mu Burundi bumaze igihe mu mvururu zatangiye mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kuyobora manda ya gatatu.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko atemererwa n’itegeko nshinga ndetse n’amasezerano yashyiriweho umukono i Arusha agamije kurangiza intambara ya gisivili.

Kuri uyu wa Gatatu aka kanama kafashe icyemezo cy’uko imbaraga zidasanzwe zikenewe kugira ngo mu myaka ibiri iri imbere hazabe amatora meza akozwe mu mucyo no mu bwisanzure.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wagerageje ko hasinywa amasezerano ya politiki hagati ya Guverinoma n’abatavuga rumwe na yo, ariko ubutegetsi bw’u Burundi bwanga kugirana ibiganiro na bamwe mu bo batavuga rumwe bafata nk’abaterabwoba.

Abagize Akanama k’umutekano ka Loni, bagaragaje impungenge ku kugenda gake kw’ibiganiro, gasaba ko impande zose cyane cyane Guverinoma y’u Burundi kwitabira ibiganiro byateguwe na EAC, ku buryo hazaba hasinywe amasezerano mbere y’amatora ya 2020.

Imvururu za politiki mu Burundi zaguyemo abagera ku 1200, abandi 400 000 bagahunga.

2018-08-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Katumbi yibukije Tshisekedi ko nyuma y’ubutegetsi, ubuzima bukomeza 

Ubwanditsi 15 Oct 2024
CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

CNLG iramagana ibirego bya Diane Rwigara ivugwaho gukorana n’abanzi b’Igihugu

Ubwanditsi 17 Jul 2019
Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Ubwanditsi 09 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi
Amakuru

Hakim Sahabo yatijwe ikipe ya K. Beerschot V.A. avuye muri Standard de Liège zose zo mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Jan 2025
Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu
Amakuru

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Ubwanditsi 20 Dec 2022
Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo
INKURU NYAMUKURU

Uko RNC yasenyutse uruhongohongo ikamera nk’impabe mu rukubo

Ubwanditsi 25 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru