Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC mu mukino wa gishuti wo kuganura Stade Amahoro, byari byitezwe ko uyu Mufaransa ari we uza gutoza Gikundiro yari yakoresheje imyitozo iminsi itatu.
Umufaransa Julien Mette wari umaze amezi atanu ari Umutoza wa Rayon Sports yayisezeyeho nyuma yo kubuzwa gutoza umukino wa Rayon Sports na APR FC muri Stade Amahoro Nshya.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Kamena, ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC mu mukino wa gishuti wo kuganura Stade Amahoro, byari byitezwe ko uyu Mufaransa ari we uza gutoza Gikundiro yari yakoresheje imyitozo iminsi itatu.
Icyatunguranye ni uko Umutoza Julien Mette atawugaragayeho kuko yashatse gukinisha bamwe mu bakinnyi bakiri bato barimo n’uwo yashakaga kubanza mu izamu yari akuye mu ikipe y’abato yari amaze igihe atoza muri iki gihe cy’ibiruhuko.
Abandi bakinnyi ba Rayon Sports barimo Muhire Kevin ndetse n’abayobozi ntibemeye iki cyemezo, bamusaba kugihindura gusa birangira abyanze, bahitamo kumukura ku mukino bashyiraho Rwaka Claude usanzwe atoza Ikipe y’Abagore.
Mette yatanze impamvu z’uko ataza gutoza umukino kuko arwaye mu nda, ariko Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemereye itangazamakuru ko banze icyifuzo cye.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Julien Mette yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yamaze gutandukana na Rayon Sports.
Ati: “Mwarakoze ku bwo kunyakira neza n’icyubahiro buri mufana yanyeretse. Igihugu cyiza, Umujyi mwiza wa Kigali, amezi atanu agoranye kuri njye. Kwiheba cyane bijyanye n’ibibazo byo mu ikipe kuva naza. Nakoze uko nshoboye ntari kumwe n’abatoza bungiriza ndetse nta n’abakinnyi bashoboka bagurwa. Ibyo ari byo byose…ndi Gikundiro.”
Uyu mutoza ukomoka mu Bufaransa, wamaze gusubira iwabo, yari yarageze muri Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka.
Yayifashije gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona no kugarukira muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho yasezerewe na Bugesera FC.
Mette yari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo yongere amasezerano yo gukomeza gutoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru dore ko yari afite ay’igihe gito yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize.
Mu yandi makipe yatoje harimo Tongo FC Jambon na Association Sportive Otohô zo muri Congo Brazzaville ndetse yanatoje Djibouti.