Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi iratabariza abaturage bugarijwe n’ubukene bukomeye, bukagaragarira cyane cyane mu ibura ry’imiti n’ibiribwa, dore ko ubu ngo Abarundi bashobora kwikora ku munwa nibura kabiri ku munsi ari mbarwa.
Aho ibintu bigeze, ngo igihangayikishije gusa ni ukubona ikijya mu nda gihagije, naho ngo kuvuga ibifite intungamubiri byo ni ubutesi.
Mu rwego rero rwo kugoboka abaturage, Perezida w’icyo gihugu Evariste Ndayishimiye yahereye ku bakozi bo mu biro bye, buri wese amugenera ikilo kimwe(1kg) cy’inyama.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umukozi mukuru muri Perezidansi y’u Burundi, rirasaba buri mukozi kuba hafi agafata iryo geno ry’Umukuru w’Igihugu, kandi ngo utaboneka ntanohereze uzimufatra, ngo ntazagire icyo abaza bukeye, kuko Perezidansi idafite aho iraza izo nyama.
Igitangaje ni uko iryo tangazo rivuga nk’aho izo nyama zaguzwe na Perezida Ndayishimiye, kandi ari impano bagenewe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Burundi.
Ubusanzwe Perezida Ndayishimiye agereranya u Burundi n’ubusitani bwa Eden buvugwa muri Bibiliya, ngo kuko icyo gihugu ari nka paradizo ikungahaye kuri byose, birimo n’ibiribwa.
Amagambo ya Ndayishimiye ariko anabamo kwivuguruza no kwishongora ku baturage be bashonje, aho avuga ko we ntaho yahurira n’inzara ngo kuko ibigega bye bifigije.
Abahanga baragaragaza ko ubukungu bw’u Burundi bugeze aharindimuka kubera ruswa n’imiyoborere mibi. Mu kigega cy’igihugu nta devize rirangwamo, ku buryo gutumiza ibintu mu mahanga, nk’ibikomoka kuri peteroli, imiti, ifumbire n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi ubu ari ihurizo.
Iyo miryango ndetse n’itangazamakuru bivugira ko ubukene mu Burundi atari ubwa none, ariko nibura hambere, nk’abaturanye n’u Rwanda ngo bashoboraga kwambuka bagaca incuro, cyangwa bakagobokwa n’abaturanyi, none umupaka urafunze ku ruhande rw’uBurundi.
Nk’uko bisanzwe rero mu bihugu nk’ibi byapfubye, abaturage, ba nyakugorwa, nibo barimo kwishyura ikiguzi cy’iyo mitegekere ya Ndayishimiye na CNDD-FDD ye iteye agahinda.