• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Ubwanditsi 09 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, Loni yari ihafite abasirikari benshi ngo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, nyamara aho gutabara abicwaga, babarekeye mu mikaka y’interahamwe, bafumyamo baritahira. Amateka azakomeza kuryoza izo ngabo za Loni zari mu Rwanda, MINUAR, ubugwari n’ubugome bwo gutererana abari mu kaga.

Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zimaze gukubita iz’akabwana Leta y’abicanyi, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, igice kinini cy’izo nkoramaraso cyahungiye muri Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo y’iki gihe), ndetse umuryango mpuzamahanga, n’iyo Loni irimo, barekera abo bajenosideri intwaro zabo, yewe banabatuza iruhande neza rw’umupaka w’u Rwanda, birengagije amategeko mpuzamahanga, uwo muryango wishyiriyeho ubwawo, arebana n’imyitwarire y’impunzi.

Uko gusigasira abajenosideri byari ukubaha ubutumwa bwumvikana, bugira buti:” Nimwongere mwisuganye, muhumure tuzabafasha gusoza umugambi mucikirije”.

Ibyo kugaruka mu Rwanda guhirika ubutegetsi no gusoza umugambi wa Jenoside babigerageje kenshi, babifashijwemo n’ubutegetsi uko bwagiye busimburana muri Kongo, ariko Ingabo z’u Rwanda zikomeza kubereka ko jenoside itazongera ukundi mu Rwanda.

Ibitero ALIR/PALIR/ FDLR/ RUD-Urunana, n’abandi bicanyi bagabye mu Rwanda byavaga muri Kongo, kandi Loni ihafite ingabo zabanje kwitwa MONUC, mbere y’uko witwa MONUSCO mu mwaka wa 2010, ariko ubugambanyi no kwitwara nk’abacanshuro byo bikomeza kuba bya bindi.

Twibutse ko MONUSCO ariwo mutwe ugizwe n’ingabo n’abakozi benshi( hafi 20.000), kurusha ahandi hose ku isi Loni ifite ibirindiro. Birumvikana ko ari nawo utwara imari itabarika, kuko imibare yerekana ko MONUSCO ikoresha hejuru ya miliyari y’amadolari y’Amerika buri mwaka, arasaga kure tiriyari ugerageje kuvunja mu manyarwanda!

Ikibazo nyamukuru ariko si ubwinshi bw’umutungo ugenda kuri MONUSCO, ahubwo igiteye impungenge ni umusaruro w’ubutumwa yoherejwemo.

Uretse kurebera ibikorwa by’abajenosideri bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nta n’icyo MONUSCO yakoze ngo itabare Abakongomani, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, babuzwa amahwemo n’abajenosideri bo mu mutwe wa FDLR. Nguko uko ababarirwa mu bihumbi ijana(100.000) bamaze imyaka isaga 25 mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, abandi benshi kurushaho bakaba banyanyagiye hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere.

Aho guhashya imitwe yitwaje intwaro nk’uko byari mu nshingano za MONUSCO kandi, ahubwo yarushijeho kuvuka, ubu isaga 250 ikaba yica igakiza mu burasirazuba bwa Kongo. Imyinshi muri iyo yashinzwe inashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Loni imaze kubona ko imikorere ya MONUSCO ikabije gutera ikimwaro, yatoye umwanzuro ko ubutumwa bwayo bushyirwaho akadomo.
Nyamara gutahura abasirikari bayo birakorwa biguruntege, bigaragara ko bananiwe kuvirira akaryoshye bakomora muri Kongo.

Mu mayeri rero yo kuguma muri Kongo ariko bitwikiriye undi mutaka, ubu Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi(UNSC)kamaze gutora umwanzuro wemeza ko ibyagenerwaga MONUSCO birazwe abasirikari ba SADC bari muri Kongo. Mu by’ukuri ni uguhindura icupa, ariko uburozi burimo bukiri bwa bundi.

Kuva SADC yagera muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize, yashinjwe gukorana n’abajenosideri ba FDLR kimwe n’indi mitwe y’iterabwoba ikorana n’igisirikari cya Kongo, FARDC. Nubwo bitabujije FARDC, SADC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’Abarundi, abacanshuro ba Wagner, n’indi mitwe itabarika irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, kwamburwa ibirindiro, bikigarurirwa na M23, Abatutsi bo mu duce tukigenzurwa n’urwo ruhande rushyigikiye Leta bakomeje kwicwa no gusahurwa, abagore bakomeza gusambanywa ku ngufu.

Ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru n’ ubuhamya bw’abaturage bo muri utwo duce, bigaragaza ko FDLR iri ku isonga mu guhohotera abo Banyekongo, bafatwa nk’Abanyarwanda n’ibyitso bya M23.

Icyegeranyo cy’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Madamu Alice Wairimu Nderitu ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Jenoside, nawe yatangaje kenshi ko ihohoterwa rikorerwa Abatutsi b’Abakongomani rishobora kuvamo Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse anatunga agatoki FARDC na FDLR, bafatanya mu kwibasira izo nzirakarengane.

Niba se FARDC iregwa gukorana n’abajenosideri ba FDLR, ubwo SADC ishyigikiye FARDC yo nta bufatanyacyaha ikwiye kuryozwa ? Loni se yo yegurira SADC ibikoresho n’abakozi byari ibya MONUSCO, ubwo yo amategeko ntazayigaragaza nk’ umufatanyabikorwa mu mahano SADC n’abandi bari ku ruhande rwa Leta ya Kongo bakorera abaturage?

Mu nama yatoye umwanzuro wa Loni wo gushyigikira SADC muri Kongo, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagaragaje impungenge ko gukomeza gushyira imbere ibikorwa bya gisirikari bishobora gutuma ibintu birushaho kudogera mu burasirazuba bwa Kongo. Byaba ari ukwiyerurutsa cyangwa kuvuga ikimuri ku mutima, abari mu nama ntibabihaye agaciro. Ntibazanatinda kubona ko bibeshye.

Wasobanura ute ko ushyigikiye inzira y’ibiganiro, nk’uko bikubiye mu myanzuro za Luanda na Nairobi igamije kurangiza intambara mu burasirazuba bwa Kongo, kandi ukomeza kurunda ibitwaro kuri rumwe mu mpande zishyamiranye?

Loni izabeshye abandi, ntishyigikiye ko amahoro agaruka muri Kongo, ahubwo irifuza ko ibintu birushaho kudogera ngo ikomeze isarurire mu nduru.

Ngo Loni ishyigikiye imyanzuro ya Nairobi na Luanda ye! Gute se itarigeze yamagana Tshisekedi wirukanye ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba zari zagiye gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, ahubwo iyo Loni igashyigikira SADC yo ishyize imbere intambara?

Loni iragayirwa imyitwarire mibi haba mu Rwanda, haba no muri Kongo, aho gukosora amakosa, ikamera nka Bihehe bavugiriza induru, ikitakuma iti:” Ngizi impundu mporana”!

2024-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

” Ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda, adafite ubufasha bwa Habyarimana ” – Twagiramungu Faustin

” Ntabwo Museveni yahakana ko yafashe Ubuganda, adafite ubufasha bwa Habyarimana ” – Twagiramungu Faustin

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Inkoramutima z’ Ikiryabarezi “Rwanda Bridge builders” bakomeje kugisohokamo bashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Inkoramutima z’ Ikiryabarezi “Rwanda Bridge builders” bakomeje kugisohokamo bashinjanya amacakubiri ashingiye ku moko.

Ubwanditsi 27 Sep 2021

Nyuma yo gusezerera Sudani y’Amajyepfo kuri mpaga, Amavubi y’abagore batarengeje imyaka 20 iritegura gukina na Ethiopia mu ijonjora rya 2 mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Costa Rica 2022

Ubwanditsi 22 Sep 2021
Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Uganda: Gen Kale Kayihura arabarizwa I Nairobi

Ubwanditsi 05 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame
Amakuru

“Ujye wibuka guha agaciro urukundo uhabwa n’Igihugu” – Jeannette Kagame

Ubwanditsi 31 Oct 2022
Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major
Mu Rwanda

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Ubwanditsi 17 May 2016
Kuba tugeze  muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame
IMIKINO

Kuba tugeze muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru