Kuri uyu wa gatanu, tariki 23 Kanama 2024, Leta y’u Rwanda, Ishami rya Loni rishinzwe Impunzi, HCR, na Komisiyo y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, bongereye amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira n’impunzi bava muri Libiya, kubera gufatwa nabi muri icyo gihugu kiri mu ntambara.
Abo bimukira biganjemo abahera muri Libiya bageragezaga kujya mu Burayi banyuze mu nyanja ya Mediterane, babura uko bambuka bagakoreshwa imirimo y’uburetwa muri icyo gihugu.
Amasezerano yari asanzwe hagati y’izo mpande eshatu, yari yarashyizweho umukono muri Nzeri 2019, naho ayaraye avuguruwe akazageza tariki 31 Ukubiza 2025.
Kugeza ubu ababarirwa mu 2.300, bakomoka muri Sudan, Sudan y’Epfo, Eritrea, Ethiopia, Somaliya, Mali, Cameroun, Côte d’Ivoire, Guinea n’ahandi, bamaze kuvanwa muri Libiya.
Ababyifuza bazatura mu Rwanda, ababishaka basubire iwabo, yewe hari n’ abajyanwe mu bihugu bitari ibyabo kavukire.
Si abaturuka muri Libiya bazanwa mu Rwanda gusa, kuko ubu hari n’impunzi zavuye muri Afghanistan na Sudan kubera ibibazo by’umutekano, kandi iyi gahunda nayo HCR yayigizemo uruhare.
Mu buhamya bwabo, bivugira ko uRwanda rwabakiranye ubumuntu batigeze babona yewe no mu bihugu bakomokamo, bigashimangirwa n’ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga, na HCR irimo.
Igitangaje rero, ni uko HCR ishimagiza umuhate w’uRwanda mu kwakira neza abava muri Libiya, Sudan na Afghanistan, ariko igahindukira ikarwanya yivuye inyuma amasezerano yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko.
Abashyira mu gaciro bibaza impamvu y’izi ndimi ebyiri za HCR ku kibazo kimwe, ariko abasesenguzi bafite uko babisobanura.
Bisanzwe bizwi ko hari abantu benshi bafite inyungu mu kuba abimukira bisukiranya mu bihugu by’Uburayi, kuko ababajyana n’ababakira babibonamo amaramuko.
Urugero ni ababigize umwuga kwambutsa inyanja rwihishwa Abanyafrika n’Aziya, bakishyurwa akayabo, batitaye ku buzima bw’imbaga y’abarohama buri munsi, bagerageza kwinjira muri ibyo bihugu.
Abagize amahirwe bakagera” ku butaka bw’isezerano”, hari imiryango ikusanya imfashanyo yo kubagoboka, na HCR irimo. Hari abanyamategeko babashakira ibyangombwa byo kuba muri ibyo bihugu, ababavuza, ababashakira amacumbi n’amashuri, n’ abandi batabarika bahihibikana mu byo bita “uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.
Muri make abimukira batanga akazi n’amaramuko ku bantu benshi, ku buryo kubavana nko mu Bwongereza ngo ubazanye mu Rwanda, ari ugukura ba rusaruriramunduru amata mu kanwa.
Uretse ko abo bafitiye “impuhwe” abimukira batakongera kubariraho mu gihe baba boherejwe mu Rwanda, iyi gahunda yaca intege abiyahura mu nzira z’inzitane ngo bagiye mu Bwongereza, noneho ba bandi twavuze bari babifitemo inyungu bakahahombera.
Mu gihe kandi ayo masezerano hagati y’uRwanda n’Ubwongereza yashyira mu bikorwa, yabera urugero n’ibindi bihugu, bikayifashisha mu gukumira abimukira bajya mu Burayi rwihishwa, za nyungu twavuze zikayoyoka.
Ngiyo impamvu ababikurikiranira hafi basanga HCR iri mu barwanya ko abimukira bo mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda, kuko yaba itakaje abakiliya. Yego n’abari mu Rwanda “imiryango y’ abagiraneza” ntibura icyo ibakuraho, ariko inyungu ntingana n’uko baba bari mu Bwongereza, n’abandi benshi bakomeza kwisukiranya mu Burayi.