• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Icyoba, ihungabana no guhuzagurika mu mbwirwaruhame ya Perezida Ndayishimiye

Editorial 01 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Uruhurirane rw’icyoba, ikimwaro n’ihungabana, ngiyo isura Perezida Evariste Ndayishimiye w’uBurundi yaraye agaragagarije abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri icyo gihugu, aho kubakiriza akanyamuneza ko kubifuriza umwaka mushya mwiza yari yabatumiriye.

Abakurikiranira hafi ibibera muri aka karere k’Ibiyaga Bigari, basanga kwakiriza abo bashyitsi amarira, kwiheba no kwikoma uRwanda, Perezida Neva yabitewe n’akaga abasirikari b’uBurundi bakomeje guhurira nako muri Kongo, mu gihe yari yijeje munywanyi we Tshisekedi kumurwanirira no kumukiza abarwanyi ba M23, none ari Tshisekedi, ari Ndayishimiye, n’abandi babashyigikiye bakaba bakubitwa iz’akabwana ku rugamba.

Gutsindwa bya hato na hato ku rugamba, n’igitutu cy’imiryango yishyuza Neva abana babo batikirira mu ntambara yabashoyemo ku nyungu ze bwite, biraza byiyongera ku bukungu bugeze aharindimuka, aho Abarundi bari mu bukene batigeze bagira mu mateka y’igihugu cyabo.

Kimwe na mugenzi we Tshisekedi, Neva nawe iyo abuze ibisobanuro kuri ruswa n’ubuswa, ivanguramoko, n’andi manjwe aranga imiyobore ye, ahitamo gukinga abaturage ibikarito mu maso, ngo uRwanda nirwo nyirabayazana!

Icyakora Neva na Tshisekedi barabizi ko iki ari ikinyoma kitazaramba. Nk’uko M23 yafashe intwaro ikiyemeza guca ikinyoma no kubaka Kongo ibereye Abakongomani bose, Neva nawe arabibona ko ruriye abandi rutamwibagiwe. Za RED-TABARA ziryamiye amajanja hakurya aho muri Kongo.

Ifatwa rya Goma n’utundi duce twinshi nka Minova na Rubaya byari birinzwe n’abasirikari b’Abarundi, ndetse ubu M23 ikaba igenda yigarurira ibirindiro bikomeye muri Kivu y’Amajyepfo, birarushaho gushyira Neva n’ibyegera bye mu mazi abira, kuko mu gihe M23 izaba igenzura umupaka wa Kongo n’uBurundi, ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwabaswe n’ingengabitekerezo ya jenoside, buzaba busatira iherezo.

Ubwoba bwa Neva burumvikana kandi, kuko M23 niyigarurira Kivu y’Amajyepfo, inzira zo kujya gukorera amadolari ya Tshisekedi, atitaye ku maraso y’Abarundi n’Abakongomani ahamenekera, zizaba zifunzwe.

Muri ayo maganya yakiranye abadipolomate, Neva yavuze ko ngo azi neza ko intambara iri muri Kongo no mu Burundi izahagera. Izahagera nyine natitandukanya na FDLR basangiye ingengabitekerezo ya jenoside!

Niba ubutegetsi bwo mu Burundi butifiza ko ibibera muri Kongo byagera no mu gihugu cyabo, nibareke gucumbikira abajenosideri ba FDLR mu ishyamba rya Kibira, no kuyishyigikira mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’uRwanda. Nibitaba ibyo, ntibazaboroge uRwanda nirushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Niba Neva atifuza ko umuriro uri muri Kongo amaherezo nawe yazawota, nareke gukomeza gushuka Tshisekedi ko ibibazo bya Kongo bizarangizwa n’intambara, ahubwo amugire inama yo kuyoboka inzira y’ibiganiro.

Erega n’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo byaje twese tubireba, ku buryo byashoboraga gukumirwa iyo abategetsi b’icyo gihugu batigira ingumba z’amatwi. Iyo imishyikirano ihabwa agaciro nk’uko M23 itahwemye kubisaba se, ubu Tshisekedi yari kuba yikoreye amaboko, atabaza umuhisi n’umugenzi?!

Intandaro y’ibyo tubona uyu munsi muri Kongo, ni imyitwarire y’abategetsi b’iki gihugu basigasiye abari bamaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho kubambura intwaro no kubasubiza iwabo mu mahoro, ahubwo bakashyira ku ibere.

Nguko uko FDLR yiraye mu Batutsi bo muri Kongo irabica, ibarira inka, ibanyaga amasambu, abacitse ku icumu bahungira mu bihugu byo muri aka karere. Uretse kwigiza nkana se, ninde utarabonaga ko amaherezo abo Bakongomani bazahaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo?

FDLR rero ni imungu y’amahoro, aho yageze imidugararo iravuka. Kuyicirira iwawe cyangwa kunywana nayo, ubwo nyine uba wiyemeje ko muzasangira n’ibyo izakuzanira.

2025-02-01
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Gicumbi FC, Shumbusho Asmani yemeje ko ikipe ayoboye yatandukanye n’umutoza Ghislain Tchiamas izana Banamwana Camarade

Editorial 03 Mar 2022
Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Mu Burundi: Imiryango mpuzamahanga 30 ishobora guhagarika ibikorwa byayo

Editorial 13 Jan 2019
Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Misiri: Hafashwe ubwato bwikoreye ibikoresho bya gisirikare bivuye muri Koreya ya Ruguru

Editorial 02 Oct 2017
Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa

Burundi: Nyuma yaho abagore babujijwe kuvuza ingoma, Noneho Ababana batarasezeranye bahawe itariki ntarengwa

Editorial 09 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatahuwe  umugambi  wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye  n’ushinzwe ubutasi muri FDLR
INKURU NYAMUKURU

Hatahuwe umugambi wajyanye muri Uganda, La Forge Fils Bazeye n’ushinzwe ubutasi muri FDLR

Editorial 19 Dec 2018
Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda
MULTIMEDIA

Umuhanzi Zilha wamenyekanye mu marushanwa ya ArtRwanda Ubuhanzi arashishikariza abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda

Editorial 17 May 2021
Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize
Amakuru

Ahubwo aho Gusaba Ubutabera Guhanagurwaho Ubusembwa, Ingabire Victoire Asabe Imana Ibumukize

Editorial 14 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru