• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Muri EAC Tanzania na Uganda nibyo bihugu bitigeze bipfusha umuperezida akiri ku butegetsi

Ubwanditsi 28 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika ( EAC) Tanzania na Uganda nibyo bitarapfusha umukuru w’igihugu akiri ku butegetsi, u Burundi bukaza ku isonga mu mubare munini w’abishwe kimwe na za kudeta zidasobanutse.

Kuva Tanzania yaba Repubulika mu 1962 imaze gutegekwa n’abakuru b’ibihugu batanu kandi bose bakaba baragiye bahererekanya ubutegetsi mu mahoro, nta kudeta zibayeho cyangwa ngo hagire uwabuguyeho atarangije manda ye ! Manda y’umukuru w’igihugu muri Tanzania ni imyaka itanu, ishobora kongezwa incuro imwe. Uretse Perezida Julius Nyerere wavuye ku butegetsi, ku bushake, ibya manda zitarabaho agategeka imyaka 23 (1962-1985), abamusimbuye bagiye bategeka manda ebyiri ntarengwa. Abo bategetse nyuma ye ni Ai Hassan Mwinyi, Benjamin William Mkapa, Jakaya Mrisho Kikwete na John Pombe Magufuli ukiri muri manda ye ya mbere.

Nubwo Uganda nayo itarapfusha umukuru w’igihugu akiri ku butegetsi ariko yo ntabwo yigeze amahirwe yo kugira abaperezida basimburana mu mutuzo nk’uko byakomeje kuranga Tanzania !

Umukuru w’igihugu wa mbere muri Uganda yigenga yari Edward Mutesa wagiye ku butegetsi muri Werurwe 1963, nyuma y’imyaka itatu abuhirikwaho na Milton Obote, nawe waje gukorerwa kudeta na General Idi Amin mu 1971.

Idi Amin, ugomba kuba ari ku isonga mu baperezida bategekesheje ubugome n’ubwenge buke muri ibi bihugu bigize EAC, yaje guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare cya Tanzania muri Mata 1979, nyuma y’intambara yamaze hafi arindwi hagati ya Tanzania na Uganda.

Nyuma y’imeneshwa rya Idi Amin, Tanzania yagiye ishyiriraho Uganda ubutegetsi budasobanutse nk’uko butamaragaho na kabiri ! Icyo ubutegetsi bwa Nyerere muri Tanzania bwari bugamije kwari ugusubizaho Obote ariko bikagenda bigorana !

Nyuma ya Amin hashyizweho Prof. Yusuf Lule muri Mata 1979 abukurwaho muri Kamena uwo mwaka. Perezida Lule yasimbujwe Paul Mwanga muri Gicurasi 1980, yegura muri iyo Gicurasi uwo mwaka abererekeye Obote ngo asubire ku butegetsi yari yarahiritsweho na Amin agahungira muri Tanzania.

Tanzania yashubije Obote ku butegetsi benshi muri Uganda batabishaka, Yoweri Kaguta Museveini we yahise ajya mu ishyamba kurwanya ubutegetsi bwe. Nubwo Tanzania yakomeje kurwana kuri Obote ariko nyuma Nyerere yaje usanga atakiri wa Obote yari azi mu gihe cy’ubu Perezida bwe bwa mbere, aza guhumiriza ngo Museveni na NRA bamurwanye uko babyumva.

-6187.jpg

Uyu munyagitugu yahanganye na Tanzania mu gihe yayoborwaga na Mwalimu Julius Nyerere ariko azagutsindwa, niwe Perezida wa 3 wa Uganda akaba yarahitanye benshi

NRA imaze kunaniza igisirikare cya Obote, ubutegetsi bwe bwahiritswe n’igisirikare cye, General Bazilio Okello aba Perezida wa Repubulika. Bazilio yashoboye kwesa umuhigo wa Paul Mwanga kuko nawe yavuye ku butegetsi atabumazeho ukwezi. Yasimbuye Obote muri Nyakanga 1985, yegura muri uko kwezi, ubutegetsi bufatwa na General Tito Okello. Uyu mugabo ariko nawe ntabwo yabumazeho kabiri kuko muri Mutarama 1986 inyeshyamba za NRA zigaruriye igihugu Museveni ahita aba Perezida, na n’ubu akaba agitegeka icyo gihugu. Kandi muri rusange Museveni yategetse icyo gihugu cya Uganda neza, mu buryo busobanutse kandi bugiteza imbere !

Casmiry Kayumba

2017-03-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Ubwanditsi 17 Jun 2022
Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Ubwanditsi 05 May 2018
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Nizeyimana Olivier uherutse gutorerwa kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere yakoze ihererekanyabubasha na Komite Nyobozi icyuye igihe

Ubwanditsi 29 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma
UBUKUNGU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Ubwanditsi 20 Jun 2017
Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda
Amakuru

Ubuyobozi bwa Arsenal bwakuriye inzira ku murima Minisitiri Therese Kayikwamba uharanira gusiga icyasha u Rwanda

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?
Amakuru

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Ubwanditsi 07 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru