• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Ndayishimiye yisamye yasandaye?

Editorial 03 Mar 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi mu cyumweru gishize, Perezida w’icyo gihugu Evariste Ndayishimiye yaratunguranye, ubwo ku nshuro ya mbere yemeraga ku mugaragaro ko FDLR ari intambamyi y’amahoro muri aka karere kose.

Nyamara bisanzwe bizwi ko Ndayishimiye ari umufatanyabikorwa wa FDLR, kuko uretse kuyicumbikira bo kuyifasha kubona abarwanyi, ibikoresho n’imyitozo, Ndayishimiye yohereje ingabo muri Kongo, gufatanya n’abo bajenosideri gutsemba Abatutsi b’Abakongomani.

Si ibyo gusa, kuko Perezida Ndayishimiye yanitangarije ko azatera inkunga umuntu wese ufite umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, kandi iyo FDLR iri ku usinga mu bafite izo nzozi( zidashoboka).

Muri iryo jambo rye, Ndayishimiye yagize ati:”Birakwiye ko umuryango mpuzamahanga ugasha mu gusenya FDLR, kuko iteza amarira n’imiborogo muri aka karere kose….. Twizera tudashidikanya ko mu gihe uRwanda rwakwizezwa ko FDLR itazagaba ibitero ku butaka bwarwo, byafasha mu kubonera umuti ibibazo byose muri aka karere”.

Ibi bihabanye kure n’ibyo Ndayishimiye ubwe n’ibyegera bye basanzwe bavuga. Inshuro nyinshi bumvikanye bagaragaza ko FDLR ari “urwitwazo uRwanda rukoresha ngo rutere Kongo, rugamije gusa gusahura umutungo wayo”.

Ruhereye kuri ibi bimenyetso simusiga, uRwanda rwakomeje kwerekana ko ubushotoranyi bw’abategetsi b’uBurundi bwazambije cyane umubano hagati y’ibihugu byombi.

Mu minsi mike ishize, ubwo yari akubutse mu nama mpuzamahanga, Ndayishimiye yavuze ko ibihugu by’inshuti z’uRwanda byamuhumurije, bimwizeza ko uRwanda nta mugambi wo gutera igihugu rufite. Ntiyavuze amazina y’ibyo bihugu cyangwa ngo asobanure byimbitse ibyo baganiriye, icyakora ababikurikiranira hafi bemeza ko izo nshuti z’uRwanda zamugiriye inama yo kureka ubushotoranyi, cyane cyane mu mikoranire ye na FDLR.

Birashoboka cyane rero ko ari aho yahere avuga ko yifuza ibiganiro n’uRwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ndayishimiye kandi yanasabye ko Leta ya Kongo yagirana imishyikirano itaziguye na M23. Ibi nabyo ntibisanzwe mu mvugo no mu bikorwa bye, doreko ubundi yahisemo gushyigikira inkoramutima ye Tshisekedi, ukomeje gutsimbarara ku nzira y’intambara, ngo ntazigera ashyikirana na M23.

Intambara Ndayishimiye yishoyemo muri Kongo rero iragenda imutsinda, ndetse ahubwo inarushaho gusatira amarembo y’igihugu cye. Myuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajyepfo byegereye umupaka w’uBurundi, Ndayishimiye amaze kubona ko amazi atakiri ya yandi, none aragerageza guhindura inyogo.

Abakurambere bavuze ko “ubugabo butisubiraho bubyara ububwa”. Nubwo yatinze mu mafuti, ariko Ndayishimiye aramutse koko ahinduye imikorere, byarengera abaturage be. Hasigaye kureba niba imvugo izaba ingiro.

2025-03-03
Editorial

IZINDI NKURU

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Editorial 23 Jul 2018
Akabaye icwende ntikoga

Akabaye icwende ntikoga

Editorial 04 Jan 2016
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024
Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0

Mu mukino Petros utoza Urucaca yashinje abasifuzi bo mu Rwanda ubwiyemezi, Kiyovu SC yatsinze Gorilla FC 1-0

Editorial 03 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside
POLITIKI

Uko Kambanda yemereye urukiko ko Guverinoma ye ari yo yakoze Jenoside

Editorial 09 Apr 2020
Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside
ITOHOZA

Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Editorial 11 Dec 2018
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame
Amakuru

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Editorial 08 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru