• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International

I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International

Ubwanditsi 20 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu karere ka Bugesera hatashywe ikibuga cy’umukino wa Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa ndetse na Opportunity International.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Iki kibuga cyatashywe giherereye mu ishuri ribanza rya Highland School ryo mu mujyi wa Nyamata.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iki kibuga kizafasha abatuye muri aka karere kuzamura impano ya Basketball.

Ati “ Icya mbere ni ikibuga. Nk’uko mubizi NBA Africa iri muri gahunda yo kwigisha abatoza babo (abana) ndetse n’abasifuzi. Rero ku bufatanye na FERWABA ni bamwe mu bo duhanze amaso kugira ngo bazavemo ibihangage twifuza.”

Bamwe bakunze kugaragaza ko ibibuga byubakwa ariko abo byagenewe batabigeraho ngo babyisanzureho ku rwego bazavamo abakinnyi b’ejo hazaza.

Mu kuvuga kuri icyo kibazo, Rwego yagize ati “Iki kibuga kizahuza amashuri 11, bivuze ko kizagera ku bana ibihumbi 5000 bo mu nkengero zacyo.”

Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi yavuze ko iki kibuga kiri muri gahunda bafite yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika, mu myaka 10 iri imbere.

Ati “Iki kibuga kiri muri gahunda twihaye yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere. Tuzakomeza kubyegereza abaturage kugira ngo Basketball isakare hose kandi irusheho kumenyekana.”

Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yijeje ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro ku buryo bazagera kubyo bitezweho.

2025-05-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Mu rwego rwo kwiteza imbere, Marlon Muhizi na Kamanda Promesse bamenyerewe mu gufata amafoto n’amashusho bishyize hamwe bashinga kompanyi yitwa Elevatix Studio

Ubwanditsi 29 Aug 2021
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Ubwanditsi 28 Apr 2021
Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN

Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN

Ubwanditsi 09 Jan 2018
U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

U Bufaransa bwakomeje muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, Argentine yo iri mu marembera

Ubwanditsi 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Ubwanditsi 23 Jan 2018
REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar
Amakuru

REG WBC yabonye itike y’igikombe cya Afurika itsinze APR WBC mu mikino ya Zone V ibera muri Zanzibar

Ubwanditsi 01 Nov 2024
Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza
Amakuru

Minisitiri Nyirishema yakurikiye imikino ya kamarampaka APR BBC na Kepler BBC bitwariyemo neza

Ubwanditsi 05 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru