• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Editorial 25 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Victoire Ingabire Umuhoza, umwe mu biyita abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta, yitabye Urukiko Rukuru ruherereye i Nyamirambo, i Kigali, ku wa 19 Kamena uyu mwaka wa 2025.

Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe kinini ihangana n’ibitero by’amagambo n’igitutu bivuye mu bihugu by’iburengerazuba bishyigikiye Ingabire Victoire mu bikorwa byo kwangisha ubutegetsi bwa Leta y’Ubumwe abaturage, n’ubwo azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane biturutse mu mvugo ze ndetse n’izabamushyigikiye bo bita “demokarasi” twamubwira ko bidashobora kumuhira kuko bazirunge uyu ububi bwe ku gihugu cy’u Rwanda bwaragaragaye, kandi uyu mushinga wabo wo kumugira igikoresho cyo gusenya u Rwanda wagaragaye nk’uwananiwe burundu nk’amahembe y’imbwa.

Uyu IVU yahoze afunzwe, arekurwa mu mwaka wa 2018 amaze muri gereza imyaka 8 muri 15 yari yarakatiwe agiriwe impuhwe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, nk’aho ibyo bidahagije we yahisemo kuba akabaye icwende akomeza gushinga ibikwasi Leta y’Ubumwe maze yongera gutabwa muri yombi ku wa 19 Kamena 2025, akekwaho kugira uruhare mu bikorwa byo gushishikariza abaturage kwigaragambya no guhungabanya umutekano wabo. Abamutumira n’abamufasha bo mu Burayi bari mu rungabangabo, abanyamakuru, abashakashatsi n’abiyita abaharanira uburenganzira bwa muntu barimo kurira ayo kwarika, ariko si ku bw’impuhwe kuko ni ya marira y’ingona ni uko igikorwa cyabo kirimo gusenyuka burundu ariko bakaba banabonye ingingo nyamukuru baheraho basakuriza iyo bomonganira ishyanga

Guverinoma iyobowe na FPR-Inkotanyi yahinduye u Rwanda igihugu kidasanzwe ku isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu minsi 100. Ibi byababaje cyane ibihugu by’iburengerazuba bitigeze bishaka ko Afurika yigenga, byifuzaga ko u Rwanda rukomeza kuyoborwa n’ababafasha kubahiriza inyungu zabo.

Mu mwaka w’1995, Ingabire, yari umwe mu bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside wanabihamijwe n’inkiko gacaca ari we DUSABE Therese wari umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Butamwa ahazwi  nk’i Mageragere, yatoranyijwe rero ngo abe igikoresho cy’abicanyi bari barahunze, bagamije gutegura igaruka yo kurangiza umugambi wo kurimbura Abatutsi maze agirwa umuzindaro wa RDR ndetse ari nayo yaje kuvamo imitwe yose muzi nka FDLR hadasigaye FDU Inkingi yo hakurya iyo aho yifitiye amashami nka Jambo Asbl.

Nyina wa Ingabire, Thérèse Dusabe, ukiri mu Buholandi, azwi ku izina rya “Muganga w’urupfu” kubera ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside, aho bivugwa ko yabanje kwica abagore batwite b’Abatutsikazi, hanyuma akica n’impinja zabo aho yazikubitaga ku nkuta.

Imigambi ya Hutu Power n’amahuriro y’iterabwoba

Ingabire, wari mu Burayi mu gihe cya Jenoside, yagiye atorerwa kuyobora imitwe y’iterabwoba nka RDR, ALiR, na FDLR, yose igizwe n’abahoze ari Interahamwe n’abandi bajenosideri bari muri Zaire mu cyitwaga MAGRIVI. Nyuma, yashinze ishyaka rya FDU-Inkingi, yakomeje gushaka kwandikisha mu Rwanda nubwo atigeze yuzuza ibisabwa.

Ubwo yitwaga ko atashye mu Rwanda byahe byo kajya, Ingabire ntiyigeze afatwa nk’umunyapolitiki nyawe, kuko yahoraga ashyigikira ingengabitekerezo ya Hutu Pawa, iyo nyigisho yabyaye Jenoside mbese nta tandukaniro hagati mu magambo ye n’aba Nazi yateje Jenoside yakorewe Abayahudi.

Ku itariki ya 16 Mutarama 2010, ubwo Ingabire yageraga mu Rwanda avuye mu Buholandi, yahise ajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Icyatangaje benshi ni uko yahise atangaza ko “abantu bose bapfuye atari Abatutsi gusa”, asaba ko havugwa n’Abahutu bakagira n’Urwibutso,nuko atangira gahunda yo gupfobya Jenoside nyirizina ku mugaragaro.

Uko abanyarwanda benshi bafata Ingabire ni umwe mu bantu bashyigikiye cyane “revolusiyo ya 1959”, ya Kayibanda n’ingoma ya Habyarimana mbese ni ya politiki y’amacakubiri ishingiye ku moko.

Abanyaburayi bamushyigikiye uko byagenda kose u Rwanda n’Abanyarwanda ntibazemera ko benemungwe barugira ingaruzwamuheto

Mu Burayi, Ingabire yakomeje gushyigikirwa nk’igikoresho cya politiki, cyane cyane n’ibihugu nk’Ubuholandi n’u Bwongereza. Aho hose yakirwa nk’intwari itahanye Umuhigo mbese nka Lyangombe rya Babinga mwene Nyundo iyo atahana intumbi y’imbogo y’ihembe rimwe, kandi ari umuntu ushyigikiye abakoze Jenoside. Benshi mu bayobozi n’abanyamakuru b’Abanyaburayi bagiye bamwiyegereza barimo:

  • Abadepite b’u Burayi 42 bashatse kumuha igihembo cya Andrei Sakharov Prize (2012)

  • Umuryango w’Abanya-Espagne APDHE wamuhaye igihembo cyabeshyewe ko ari icy’uburenganzira bwa muntu (2019)

  • Intumwa zaturutse mu Bwongereza, Denmark no mu Buholandi zagiye zimusura aho atuye i Kigali

Igitangaje, abo bayobozi b’Abanyaburayi ntibigeze bashaka guhura n’inzego z’u Rwanda, ahubwo babogamira ku ruhande rumwe rukomeje guteza ingorane mu miyoborere y’u Rwanda.

Nubwo yashinze andi mashyaka nka DALFA-Umurinzi kandi nayo atemewe n’amategeko mu Rwanda, Ingabire yakomeje gutera inkunga FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abahoze ari Interahamwe-Impuzamugambi. Kuva mu 1994, FDLR yagiye igaba ibitero birenga 20 ku Rwanda maze hitana abaturage inangiza ibikorwa remezo.

Mu rukiko, ubwo yaregwaga mu 2011 hamwe n’abahoze ari abasirikare ba FDLR nka Lt Col Nditurende, Maj Uwumuremyi Lt. Col. Noel Hitiyaremye, Capt. Jean Marie Vianney Karuta, byagaragaye ko Ingabire yari mu nkorokoro z’abakuru ba FDLR kuko ariwe wakusanyaga amafaranga bise “Ingemu” mu bihugu by’i Burayi kugira ngo afashe ibikorwa by’iterabwoba byo guhungabanya u Rwanda.

Nubwo yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika mu w’2018, Ingabire ntiyigeze yerekana ko yahindutse. nubu akomeje kumvikana nk’uwifuza ko Rwanda rugarurwa mu bihe bibi n’ababirushyizemo rugapfa bo barebera, yibanda ku ivanguramoko aho kubaka no guharanira Ubumwe bw’abanyarwanda.

Kuba ashyigikiwe n’abanyamahanga ntibivuze ko ari hejuru y’amategeko dore ko yafunzwe kubera ko yakoze ibyaha, kandi amategeko agomba gukurikizwa. Naramuka ahamijwe icyaha, azabihanirwa. Naramuka agizwe umwere, azasubira mu buzima busanzwe naho mu kwiringira ko ari igikoresho cy’abanyamahanga mu mikino mibi yo guhungabanya u Rwanda bagane ikuzimu (Go to Hell).

2025-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Editorial 27 Jan 2023
Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Editorial 19 Oct 2017
Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Uko Museveni yashoboye kwinjiza bitemewe intwaro nyinshi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Id Amin na Obote Milton n’uruhare Karuretwa yabigizemo

Editorial 21 Jan 2019
Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Editorial 20 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside
Mu Mahanga

Rwanda : Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi ku ruhare rw’abayoboke bayo muri Jenoside

Editorial 20 Nov 2016
Kuki Imyifatire Yazimwe Mu Nzego N’Abantu Muri Uganda Bibangamiye Umutekano W’u Rwanda.
ITOHOZA

Kuki Imyifatire Yazimwe Mu Nzego N’Abantu Muri Uganda Bibangamiye Umutekano W’u Rwanda.

Editorial 22 Feb 2018
Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka ANC ryahaye Perezida Zuma amasaha 48 yo kwegura ku butegetsi

Editorial 13 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru