• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26   |   31 May 2026

  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Moïse Katumbi yamaganye icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo guterera inkunga amakipe y’i Burayi mu gihe abaturage bishwe n’inzara

Ubwanditsi 18 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, Moïse Katumbi Chapwe, wahoze ari Guverineri wa Katanga akaba n’umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République, yamaganye byimazeyo umushinga wa guverinoma uteganya gutera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru yo ku mugabane w’u Burayi ku mafaranga angana na miliyoni 43 z’amadolari y’Amerika.

Katumbi yavuze ko iki cyemezo atari ngombwa, ashimangira ko kigayitse ku rwego rw’igihugu cyane cyane mu gihe Congo iri mu bihe bikomeye by’ubukene, inzara, umutekano muke n’ubucyene bukabije mu nzego zose z’imibereho y’abaturage.

Mu ibaruwa ye, Katumbi yagaragaje ko gushora akayabo mu makipe y’i Burayi ari ugutoneka abaturage ba Congo bashonje, babayeho mu buzima bubi, badafite amahirwe yo kwivuza cyangwa kwiga.

Yatangiye agira ati “Mu gihe Abanye-Congo barenga miliyoni 7 bavuye mu ngo zabo, bacumbitse mu nkambi zidasukuye zatawe na Leta, miliyoni 25 bakaba bashonje, itangazwa ry’uyu mushinga rimeze nk’ubushotoranyi.”

“Muri izi nkambi, imiryango yose ibaho nta mazi, nta buvuzi, nta burezi, baba mu mahema yacitse. Muri RDC, igikenewe ni ubutabazi, si ukwamamaza.”

Yibukije ko 65% by’Abanye-Congo babaho ku mafaranga atarenze $2 ku munsi, kandi ko serivisi z’ibanze nka za Farumasi, amashuri n’imihanda biri mu icika rikomeye.

Katumbi ati “baratanga amamiliyoni ngo ajye gutera inkunga amakipe yo hanze, ariko ibitaro nta matela bifite, imihanda yarangiritse, abana baricwa n’inzara,”

Katumbi yagaragaje ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bunaniwe, burangwa no kwishakira amashyi n’isura  yo hanze aho guha agaciro ibibazo bifatika byugarije abaturage.

Yavuze ko ari politiki ishingiye ku kwamamara, aho kugira gahunda zishingiye ku mibereho y’umuturage.

Ati“Ubuyobozi si ugukora ubukangurambaga bwo kwiyamamaza, ahubwo ni ugukiza abantu indwara, kububakira amashuri no kubaha ubuzima bufite agaciro”.

Yasoje asaba Perezida Tshisekedi kwisubiraho akareka gusesagura, ashimangira ko Congo idakeneye kwamamariza izina ryayo hanze y’igihugu.

Avuga kandi ko Congo ikeneye ibisubizo bifatika, imiyoborere inoze, ubutabera n’imikoreshereze iboneye y’umutungo w’igihugu.

“Buri faranga ritangwa hanze, ni ifunguro ry’umwana ubabaye, ni umuhanda utasanwe, ni umurwayi udahawe imiti”.,

“Mu bwenge no mu bushishozi, hitamo abaturage.”

Iyi baruwa ya Katumbi ikomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga no mu itangazamakuru bitandukanye yakiriwe n’abatari bake bashimira Katumbi.

Bamwe bakomoza kandi ku  micungire y’ingengo y’imari idahwitse ku ngoma ya Tchisekedi, bavuga ko umwanya ubuyobozi buha abaturage n’icyerekezo igihugu kirimo mu gihe cy’ihungabana ry’ubuzima n’imibereho rusange bidakwiriye.

Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, RDC yagiranye amasezerano na AC Milan yo mu Butaliyani, AS Monaco yo mu Bufaransa na FC Barcelone yo muri Espagne, kugira ngo aya makipe azayamamarize ubukerarugendo.

2025-07-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ntawanga ingabire Victoire nk’umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye

Ubwanditsi 24 Jun 2023
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Haruna Niyonzima na Salomon Nirisarike babimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 16 Mar 2021
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage  kubyaza umusaruro ibikorwa bya  Ekocenter bagejejweho
Mu Mahanga

Ruhunda : Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro ibikorwa bya Ekocenter bagejejweho

Ubwanditsi 13 Jun 2016
‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%
Mu Rwanda

‘Budget’ ya AU: 76% yavaga mu baterankunga, ubu AU igiye kwitera inkunga 100%

Ubwanditsi 17 Jul 2016
Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.
Amakuru

Peter Kamasa watoje REG VC na Rwanda Revenue Authority VC yagizwe umutoza wa Kirehe VC.

Ubwanditsi 12 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru