Mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Kanama 2025, ikipe ya Police FC yatsinze APR FC ibitego 2-1.
Ni umukino watangiye ari mwiza ku ikipe ya Police FC aho ubwo hari ku munota wa gatatu rutahizamu Ani Elijah yahushije amahirwe akomeye ubwo yageragezaga gutsinda ari wenyine, ariko umupira uca hejuru y’izamu.
Ubwo hari ku munota wa 23 nibwo ikipe ya Police y’igihugu yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ani Elijah, ni nyuma y’umupira wari utewe na Richard Kilongozi umunyezamu awukuyemo usanga Ani aho yari ahagaze awuboneka mu izamu bitamugoye.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, nibwo ikipe ya APR FC yishyuye ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Yunusu, hari ku mupira waturutse muri koruneri yatewe neza na Daouda Yussif.
Aha amakipe yombi akaba yagiye ku ruhuka anganya igitegi kimwe kuri kimwe, ibi ninako byakomeje ku mpanze zombi ariko Police FC ikomeza kwitwara neza.
Ku munota wa 78, Police FC yongeye kubona igitego cya kabiri nyuma y’uko Ishimwe Christianahinduye umupira imbere y’izamu, Niyigena Clement wa APR FC arawitsinda.
APR FC itozwa na Abderrahim Taleb, iri kwitegura amarushanwa ya CAF Champions League, ndetse na Shampiyona y’u Rwanda izakinwa mu kwezi kwa Nzeri.
Ku ruhande rwa Police itozwa na Ben Moussa, yo irimo kwitegura shampiyona y’u Rwanda y’umwaka utaha, irateganya undi mukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa Gatanu.




