Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2025, umujyi wa Kigali, urakira abakinnyi bakiri bato bazaturuka mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Afurika, aho baza baje gukina irushanwa rya FIBA U16 AfroBasket 2025.
Ni uguhera ku itariki ya 2 kugeza 14 Nzeri,ni itushanwa rihuriza hamwe impano nshya, mu mukino wa Basketball.
Muri iri rushanwa, amakipe 12 y’abahungu niyo azaba ari guhatanira igikombe cya Afurika, arimo: Angola, Cameroun, Côte d’Ivoire, Misiri, Guinea, Liberia, Mali, Maroc, Rwanda, Sierra Leone, Tunisia na Uganda.
Ku rundi ruhande, irushanwa ry’abakobwa rya U16 rizahuza amakipe 11, arimo, Angola, Cameroun, Côte d’Ivoire, Misiri, Guinea, Kenya, Mali, Maroc, Rwanda, Tanzania na Tunisia.




