• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

RUSHYASHYA 20 Oct 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Uzabakiriho Alfred, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Gitifu Sebatware (@GitifuW), ni umwe mu bantu bamaze igihe bagaragaza amagambo akakaye arwanya u Rwanda, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw’igihugu. Imvugo ze zigaragaza inzika n’urwango ku gihugu, ibintu bishingiye ku mateka y’umuryango we, cyane cyane ababyeyi be bombi bahamijwe n’inkiko Gacaca ibyaha bya Jenoside bakoze mu mujyi wa Butare.

Se wa Uzabakiriho Alfred, witwa Uzabakiriho Bernard, yavukiye mu yahoze ari perefegitura ya Cyangugu, akorera mu mujyi wa Butare nk’umwarimu muri Groupe Scolaire de Butare. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiye mu nama zo gutegura ubwicanyi, yitabira ibitero byahitanye abatutsi ku Kabutare, anaba mu mutwe w’abicanyi wari uzwi nka “groupe mobile” wagendaga ushyira abaturage ku murongo wo gukora ubwicanyi. Yashinjwe kandi kugira uruhare mu kwica abatutsi bari barahungiye kwa Minani, ndetse n’abandi barimo Nturo, Nyetera Eugène, Rwagashayija Innocent n’umusore yari acumbikiye, Frère Grégoire, Umulisa Grâce n’abana ba Samüel Gasana.

Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma–Butare Ville rwahamije Uzabakiriho Bernard ibyaha bya Jenoside tariki ya 18 Ugushyingo 2006 rumukatira igifungo cy’imyaka 30. Yajuriye ariko urukiko rw’ubujurire rwemeje igihano cyari cyarafashwe, rugaragaza ko ibyaha byose byamuhamye bidashidikanywaho. Yarangirije igihano muri gereza ya Huye, aho yaje gupfira.

Nyina wa Uzabakiriho Alfred, Nyirabakungu Antoinette, na we yari umwarimukazi i Butare, akaba yarahamijwe n’urukiko Gacaca ibyaha bya Jenoside birimo kwica abantu mu rugo rwa Rwagashayija Innocent, gutera inkunga ibitero byahitanye abatutsi, gusahura no kubiba amacakubiri mu mashuri. Mu bujurire, yemejwe ko ibimenyetso by’abatangabuhamya bamusabira imbabazi bitari bifite ishingiro, kuko nta wari warabonye ibyo yakoze. Tariki ya 14 Ugushyingo 2007, urukiko rw’ubujurire rwamukatiye imyaka 19 y’igifungo. Yaje gupfira muri gereza ya Huye, kimwe n’umugabo we, bombi bazize uburwayi bwa SIDA.

Aba babyeyi bombi bari mu bantu b’inararibonye mu buhezanguni bwaranze bamwe mu baturage bo mu karere ka Butare mu 1994. Ibi bisobanura impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhungu wabo, Uzabakiriho Alfred, akoresha imbuga nkoranyambaga mu gusakaza amagambo arimo urwango, guhakana Jenoside, no gusiga icyasha abayobozi b’u Rwanda.

Abahanga mu mibanire n’amateka y’abenegihugu bavuga ko hari abantu bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bahisemo kwitandukanya n’ayo mateka mabi, bakubaka igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Ariko hari n’abandi, nk’abo Gitifu ari mu bo, bagifite umwijima w’ingengabitekerezo y’irondabwoko n’ubujenosideri, bigaragarira mu byo bandika ku mbuga nkoranyambaga nka X, aho bifatanya n’abandi bazwiho guhakana cyangwa gupfobya Jenoside.

Ni ngombwa ko abantu bose bafite amateka nk’aya basobanukirwa ko icyaha ari gatozi, kandi ko kubaka igihugu bisaba kwemera ukuri, kwicuza no guhitamo kuba mu murongo w’ukuri. Abanyarwanda benshi bakomoka ku bakoze Jenoside bahisemo kuba inkingi z’ubumwe, urukundo n’ukuri. Abagifite imitima y’ubwoba n’urwango nk’uko bigaragara kuri Uzabakiriho Alfred bakwiye kwiyumvisha ko u Rwanda ari igihugu cy’abana bose, kandi ko nta mwanya ukiriho wo kongera gusenya.

U Rwanda rwubakira ku bumwe, ukuri n’ubwiyunge. Nta mwanya ukwiye guhabwa uwuhakana cyangwa ugoreka amateka ya Jenoside. Abakiri mu mwijima w’icuraburindi nk’abo bagomba kumva ko igihe cyo kuvamo ubuhezanguni no kuba Abanyarwanda nyabyo kigeze.

2025-10-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire  irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

#Tora FPR : …..iziko aho iri bushakire irabwiyunyuguza. “Intare” ntikunda kwanduranya – Kagame

Ubwanditsi 23 Aug 2018
APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

APR VC na Police WVC zegukanye “Tax Payers Appreciation Volleyball Tournament 2023”

Ubwanditsi 13 Nov 2023
Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2020
Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Ubwanditsi 03 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri
Amakuru

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019
Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba
ITOHOZA

Victoire Ingabire si umunyapolitiki na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru